Barebeye hamwe ibibazo bibangamiye Inteko zishinga Amategeko zo muri EAC
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite, Hon. Mukabalisa Donatille, yitabiriye inama ya 16 ya Biro y’abahagarariye Inteko zishinga Amategeko mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko y’uyu muryango (EALA).
Iyi nama yabereye muri Sudani y’Epfo, mu murwa mukuru Juba, kuva tariki 17 Ugushyingo 2023, yateranyirije hamwe abakuru b’Inteko zishinga Amategeko z’ibihugu bya Kenya, Uganda, Uganda, Tanzania, u Burundi, u Rwanda na Sudani y’Epfo yayakiriye.
Iyi nama igamije kurebera hamwe ibibazo bibangamiye Inteko zishinga Amategeko zo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Ndetse biteganyijwe ko Sudani y’Epfo isimburwa ku mwanya w’ubuyobozi bwa Biro n’Igihugu cya Tanzania.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille yagaragarije abitabiriye iyi nama ko bakeneye gushyira imbere imikoranire myiza mu kurushaho kubafasha kungurana ibitekerezo no guhangana n’ibibazo by’ingutu ibihugu bigize iyi Nteko bihuriyeho.
Ati: “Nk’abadepite, tugomba gukomeza imikoranire mu buryo buhoraho, mu rwego rwo kudufasha kungurana ibitekerezo, kwigira hamwe, duhurize imbaraga zacu kugira ngo tubashe guhangana n’ibibazo duhuriyeho mu bihugu byacu.”
Hon Mukabalisa yakomeje avuga ko ibyo byose bizatuma umuturage abasha kubona ibyo aba ategereje ku bamuhagarariye mu nteko binyuze mu gushyiraho amategeko na gahunda zihamye.
Yagize ati: “Ndasaba rero twese gukomeza gukorera hamwe, tukavuga nk’ijwi rimwe kugira ngo tubashe gushyigikira imbaraga z’akarere ziganisha ku iterambere ry’akarere kacu ndetse n’umutekano mu bya politiki.”
Perezida w’inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite, Mukablisa Donatile yashimye kandi EALA kuba yarahisemo u Rwanda ngo rwakire imikino ya 13 ihuza Inteko zishinga amategeko muri EAC itegerejwe mu Kuboza 2023, aboneraho kwizeza abanyamuryango bose ko iyi mikino izagenda neza.
Iyi nama ya Biro y’abahagarariye Inteko zishinga Amategeko mu bihugu by’Afurika y’iburasirazuba, yateraniye muri Sudani y’Epfo mugihe, Perezida w’iki gihugu, Salva Kiir, agiye kujya ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba asimbuye Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste ugiye gusoza manda ye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|