
Bitangajwe nyuma y’uko mu Murenge wa Nyange mu gishanga cya Songa, habonetse abahinzi bagaragaza ko abahirira amatungo hari igihe banarandura, cyangwa bakavuna ibigori bikiri bito bakabishyira amatungo yabo.
Igishanga cya Songa gifite ubuso bwa hegitari zisaga 30, kikaba cyitezweho gutanga umusaruro w’ibigori usaga toni 100 mu gihembwe cy’ihinga 2024A, Leta ikaba yarahaye abaturage ifumbire ku buntu ngo batere muri ibyo bigori mu gihe cyo kubagara.
Haterwa iyo fumbire wasangaga hari imwe mu mirima yaranduwemo ibigori, bikavugwa ko ari bamwe mu baturage batari inyangamugayo, bihishahisha bakavunaguza ibyo bigori bigashyirwa amatungo.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngororero ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Patrique Uwihoreye, avuga ko kuba Leta itanga ifumbire ngo abahinzi bazabone umusaruro uhagije, abandi bagaca inyuma bakangiza ibigori byatewe bitazakomeza kwihanganirwa, ko uzafatwa azahanwa bikomeye.
Agira ati “Hari ahantu batubwiye ko abantu baza kwahira ibigori bagashyira inka zabo, uramuka amenye amakuru atumenyeshe, kuko Igihugu cyashoye asaga Miliyari 200Frw kugira ngo abahinzi bihaze mu biribwa bahabwa ifumbire, none hakaduka umuntu akaza kwahira ibigori nk’ibi, ibyo si byo, inzego z’umutekano zidufashe bafatwe bahanwe”.
Uwihoreye asaba abahinzi kwita ku bihingwa by’umwihariko ibigori, kugira ngo bazabone umusaruro mwinshi, ahubwo akabashishikariza kujya mu bwishingizi, kugira ngo haramutse habaye ibiza bigateza ibihombo, abahinzi bazishyurwe.

Ingingo ya 187 ihana ibyaha nshinjabyaha, ivuga ko umutu wese ku bw’inabi wangiza cyangwa wonona ibiti, imyaka, ibikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi by’undi cyangwa bye, ariko bifite ingaruka ku bandi aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kiri hejuru y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga ari hejuru ya Miliyoni imwe ariko zitarenga ebyiri, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|