Abantu bataramenyekana baraye batemaguye inka ebyiri z’uwitwa Maniriho Jacques wo mu Karere ka Nyabihu, biviramo imwe muri zo guhita ibagwa.
Imyaka ikabakaba 10 ishize gahunda ya Girinka Munyarwanda itangiye,inka 4280 zimaze gutangwa muri iyi gahunda muri Nyabihu.
Kuri uyu wa 13 Mutarama 2016 ku Biro by’Akarere ka Gicumbi umukozi ucunga umutekano yarashe mugenzi we na we ahita yirasa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabibu butangaza ko buri mwaka amafaranga yinjira mu misoro agenda yiyongera, biturutse ku bihangira imirimo nabo biyongera.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 11 Mutarama 2016,Lionel Messi yegukanye umupira wa zahabu ku nshuro ya 5.
Mu myaka 5 ya manda ya nyobozi y’akarere irangiye, abafite umuriro w’amashanyarazi mu Karere ka Nyabihu, bavuye kuri 11% bagera kuri 20%.
Mu gihe cy’imyaka 5 ishize, mu Karere ka Nyabihu hakozwe imihanda myinshi yanafashije abaturage kwivana mu bwingunge ariko imwe ifite ibibazo.
Abagize amakoperative mu Ntara y’Iburengerazuba barasabwa gutangira umwaka wa 2016 birinda ingeso y’amacakubiri, kunyereza umutungo no kuwikubira.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu, yangije ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 60 n’ibihumbi bikabakaba 300 by’amafaranga y’u Rwanda.
Abaturage 43 bo mu Karere ka Nyabihu bahawe inka muri gahunda ya Gira inka, hagamijwe kubafasha kwikura mu bukene.
Kuri uyu wa 30 Ukuboza 2015, Umurenge wa Mukamira wakoze ibirori wizihiza ko abaturage bawo batoye 100% ivugururwa ry’itegekonshinga binyuze muri Referendumu.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Madame Mukandasira Caritas asaba abaturage b’ iyi ntara, kwitabira umugoroba w’ababyeyi nk’ishingiro ryo kwikemurira ibibazo abaturage baba bifitemo.
Abaturage b’Akarere ka Nyabihu baravuga ko icyabashimishije ari ugusoza umwaka bitoreye Itegeko Nshinga rivuguruye ryemerera Perezida Kagame kuzongera kwiyamamaza.
Ikibazo cy’amatara yo ku muhanda Kigali-Musanze-Rubavu atakaga ngo kigiye gukemuka mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.
Amakipe 16 azakina 1/8 cy’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’I Burayi yaraye amenyekanye kuri uyu wa 9 ukuboza.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwaburiye abaturage bafite ingeso yo gutema inka z’abaturanyi babo, ko uzafatirwa mu cyuho azahanwa nk’utifuriza igihugu iterambere.
Urujijo mu itsinda B ry’amarushanwa y’amakipe yabaye aya mbere mu mupira w’amaguru I Burayi ruvuyeho Manchester na CSKA Moscou zisezerewe.
Kuri uyu wa kabiri harakomeza imikino ya UEFA Champions league aho hakina itsinda A kugeza kuri D,aho amaso Ahanzwe Cyane itsinda B
Green houses 24 z’abatubuzi ubwabo mu Rwanda zabashije gukemura ikibazo cy’imbuto nziza y’ibirayi ziva kuri 2% zabonekaga zigera kuri 25%.
Abahinzi b’ibirayi mu Karere ka Nyabihu bavuga ko amakusanyirizo yabyo yahesheje agaciro umusaruro anaca abamamyi mu bucuruzi bw’ibirayi.