Champions league:Itsinda B hategerejwe imikino yerekana amakipe akomeza

Kuri uyu wa kabiri harakomeza imikino ya UEFA Champions league aho hakina itsinda A kugeza kuri D,aho amaso Ahanzwe Cyane itsinda B

Itsinda B ribarirwamo amakipe ya Wolfsburg yo mu Budage,Manchester united yo mu Bwongereza,PSV Eindhoven yo mu Buholandi na CSKA Moscou yo mu Burusiya,aya makipe aracyakubana mu manota ku buryo muri 3 ya mbere hataramenyekana ebyiri zizakomeza.
Iri tsinda riyobowe na Wolfsburg n’amanota 9,Manchester united ikayikurikira n’amanota 8,PSV Eindhoven n’amanota 7 ndetse na CSKA Moscou n’amanota 4.
Ku basesenguzi b’umupira w’amaguru ngo bikaba bikigoye cyane kumenya hagati y’amakipe atatu ya mbere,abiri akomeza muri 1/8 k’irangiza muri champions league.

Wolfsburg irakira Manchester United ku i Saa 21h45
Wolfsburg irakira Manchester United ku i Saa 21h45
Manchester mu myitozo mu Budage
Manchester mu myitozo mu Budage

Imikino y’iri joro kuri uyu wa 8 Ukuboza,ikaba iri busobanure amakipe ari bukomeze.Wolfsburg ikaba yisobanura na Manchester United mu Budage saa tatu na mirongo ine n’itanu. Uyu mukino iwutakaza yose ikaza kugira ingorane zo kuba yakwerekeza muri Europa league.

Manchester United ifite akazi gakomeye imbere y'abafana ba Wolfsburg
Manchester United ifite akazi gakomeye imbere y’abafana ba Wolfsburg

Birasaba Man-u imbaraga zidasanzwe imbere y’abafana ba Wolfsburg
Ku makipe 3 ya mbere muri iri tsinda bikaba bisaba buri yose gutsinda ngo yizere gukomeza.

Abakinnyi bashobora kubanzamo

Mu yandi matsinda,itsinda A Real Madrid na Paris Saint Germain zikaba zaramaze gukomeza mu matsinda yazo. Mu itsinda rya C ikipe ya Atletico Madrid na Benifica zikaba zaramaze gukomeza.

Mu itsinda D,ikipe ya Manchester City na Juventus zikaba zaramaze gukomeza muri 1/8 mu gihe Seville na Garatasalay bihatanira umwanya wa Europa league.
Mu itsinda E, Barcelona ikaba yarakomeje naho AS Roma na Bayern Leverkusen bikaba bitegereje iyakomeza muri zo,bigoye Bayern Leverkusen aho biyisaba kuzatsinda FC Barcelone kuri uyu wa 9 Ukuboza.
Mu itsinda F Arsenal na Olympiacos bikaba bizisobanuramo izaherekeza Bayern Munich muri 1/8 cy’irangiza.

Kuwa 9 Ukuboza amakipe 16 azakomeza azaba yamenyekanye
Mu itsinda G,Chelsea,FC Porto,Dynamo Kyiv bikaba bizishakishamo ikomeza mu gihe mu itsinda H,Zenit yamaze gukomeza.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka