Ni umuhango wabereye mu mujyi wa Zurich mu Busuwisi. Lionel Messi ubusanzwe ni rutahizamu w’ikipe ya FC Barcelone akaba na Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine.

Akaba yegukanye Ballon d’or ku nshuro ya 5 atsinze Cristiano Ronaldo wa Real Madrid ndetse na Neymar Junior Dos Santos bakinana mu ikipe ya FC Barcelone.
Messi akaba yaratowe ku majwi 41,33%,Cristiano atorwa ku majwi 27,76% naho Neymar agira amajwi 7,86%.
Lionel Messi yavutse kuwa 24 Kamena 1987 I Rosario muri Argentine. Yegukanye Ballon d’or ku nshuro ya 5 afite imyaka 29.
Messi afite ibigwi yagejeje ku ikipe ye ya Barcelone ndetse n’iy’igihugu cye cya Argentine mu mwaka wa 2015 byanatumye ahabwa uyu mupira wa zahabu nk’igihembo kiba kifuzwa n’umukinnyi uwari we wese ku isi.
Messi mu mwaka wa 2015,yafashije ikipe ya FC Barcelone kwegukana ibikombe 5 bikomeye mu mwaka ushize.
Ibyo bikombe birimo icya Shampiyona ya Espagne,igikombe cy’umwami muri Espagne “Copa del Rey”,igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’I Burayi “UEFA Champions league”,igikombe kiruta ibindi I Burayi “super coupe d’Europe” n’igikombe cy’isi cy’ama “clubs” yegukanye mu Ukuboza 2015.
Muri uyu mwaka wa 2015,akaba atarashoboye gusa gutwara igikombe kiruta ibindi “super coupe” cyo muri Espagne ndetse n’igikombe cy’isi cy’ibihugu aho ikipe ye ya Argentine yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Chili.
Abajijwe aho azarangiriza umupira w’amaguru Messi yavuze ko azawurangiriza mu ikipe ya FC Barcelone.Abajijwe uko agiye kwitwara yagize ati “ndakomeza guharanira kudahinduka”.

Uretse Messi,umutoza w’ikipe ya Barcelone Luis Enrique nawe akaba yatowe nk’umutoza mwiza w’umwaka wa 2015.
Luis Enrique umutoza mwiza
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nukuri messi arenze ninde uzamuhagarika?niya6 araje ayitware.Ndabemera.
Ntakubera kwabaye nutemera yemere,Leo Messi yari akwiye ballon d’or kuko ibikombe yatwaye na Fc Barcelona byacaga amarenga.