Mukaminani Angela, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, avuga ko mu 2009 binjizaga miliyoni 100Frw mu misoro, 2011 bageza kuri miliyoni 200Frw none ageze kuri miliyoni 600Frw zishobora no kuziyongera.

Agira ati “Ibyo nta handi bituruka ni bya bikorwa remezo byagiye byubakwa ,abantu bakajya mu yindi mirimo itari iy’ubuhinzi bagahinduka abasoreshwa.”
Yongeraho ko n’uburyo bwo kwakira imisoro bwanogejwe neza bikegurirwa abikorera bitandukanye n’uko mbere byakorwaga. Avuga ko mategeko n’amabwiriza nayo yagiye anozwa, hanabaho gutanga ibyangombwa by’ubutaka bituma n’imisoro yabwo itangwa neza.
Atanga urugero rw’ahitwa Kabwatwa, aho kubera umuhanda wakozwe abaturage basaga 108 baguze moto zitwara abagenzi hanagurwa imodoka 40 zitwara imizigo.

Avuga ko muri aka karere kandi bashyize ingufu mu gushishikariza abaturage kwihangira imirimo itari ubuhinzi gusa,nabyo byongera abasoreshwa. Guhanga imirimo mishya biri mu mihigo y’aka karere, aho muri 2015-2016, hahizwe guhanga imirimo mishya ibihumbi 5.500.
Kugira ngo bigerweho, ubuyoboi buzashishikariza abaturage gukorana n’ibigo by’imari na BDF n’ubuyobozi bugaharanira guhuza izi mpande zose, hagamijwe imikoranire myiza no korohereza abaturage kubona inguzanyo binyuze mu kigo cya BDF.
Abaturage nabo ngo basanga Nyabihu igenda itera imbere bagereranije n’uko bari bayizi mu myaka ishize, bashingiye ahanini ku bikorwaremezo. Aabenshi bemeza ko kwiyongera kw’imisoro yinjira mu karere bitabatungura.
Habumugisha Michel umuturage ufite imashini zikora ubukorikori nk’inkweto n’ amashakoshi ahamya ko ishoramari ryateye imbere n’ibikorwa remezo bikiyongera.
Ati “Mu myaka 21 twageze kuri byinshi. Ntaho twagiraga ho kwiyakirira,ariko dufite Motel ku i Sashwara. Dufite Guest House ya Mukamira, dufite gare nziza n’ibindi, turihaza mu biribwa, ibirayi birinjiza.”
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
bakomeze iyo nzira maze imisoro yiyongere izamure igihugu