Bugarijwe n’abitwikira ijoro bakabatemera inka

Abantu bataramenyekana baraye batemaguye inka ebyiri z’uwitwa Maniriho Jacques wo mu Karere ka Nyabihu, biviramo imwe muri zo guhita ibagwa.

Ubu bugizi bwa nabi bwongeye kuba mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 23 Gashyantare 2016, mu Mudugudu wa Nyirabashenyi mu Kagali ka Jaba mu Murenge wa Mukamira, bwibasiye inka y’inyana n’ikimasa.

Iki kimasa bigaragara ko cyanatatewe n'ikindi cyuma mu mutwe cyari cyakijahaje.
Iki kimasa bigaragara ko cyanatatewe n’ikindi cyuma mu mutwe cyari cyakijahaje.

Iki kibazo cyaherukaga kuba mu mezi ane ashize muri uyu mudugudu watujwemo abimuwe mu ishyamba rya Gishwati mu myaka itandatu ishize, aho hari indi nka yatemwe

Maniriho yavuze ko ikimasa cyatemwe ibitsi byombi ku buryo amaguru y’inyuma yari yacitse kigendesha amavi y’amaboko kikurura hasi banagitera icyuma mu mutwe hagati y’amahembe. Inyana yo yatemwe ku murizo no ku mugongo ariko yo yavuwe irakira.

N’akababaro kenshi, Maniriho warebaga uko ikimasa cye bakibaga, yavuze ko nta cyo afite yarenzaho kuko bamuteye igihombo kuko abacuruza inyama bamuhaye amafaranga macye. Yagize ati “Nta kundi nagira nahombye.”

Iki kimasa cyatemwe ibitsi byombi imitsi iracika amagarura asa n'acitse kinanirwa kugenda.
Iki kimasa cyatemwe ibitsi byombi imitsi iracika amagarura asa n’acitse kinanirwa kugenda.
Ikimasa cyaje kubagwa kuko byagaragaraga ko kitabaho.
Ikimasa cyaje kubagwa kuko byagaragaraga ko kitabaho.

Maniriho yavuze ko ntawe bari bafitanye ikibazo ariko yemeza ko ibyabaye byameretse ko afite abanzi n’ubwo yavuze ko ntawe akeka.

Umwe mu baturage baturanye, unashinzwe amakuru muri uwo mudugudu, Nkundibiza Innocent, yavuze ko nawe azi Maniriho nk’umuntu utagirana amakimbirane n’abaturanyi, ariko yizeza ko hakomeza iperereza ku gushaka uwaba abyihishe inyuma.

Maniriho Jacques watemewe inka yari afite agahinda n'ikiniga.
Maniriho Jacques watemewe inka yari afite agahinda n’ikiniga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyabihu, Ngabo James, yaboneyeho kwibutsa abaturage gukaza irondo.

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibi rwose ni agahomamunwa ntibikwiye pe

Joel yanditse ku itariki ya: 25-02-2016  →  Musubize

mwaramutse abantunabagome

tuyishime Abdou yanditse ku itariki ya: 25-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka