Bugarijwe n’abitwikira ijoro bakabatemera inka
Abantu bataramenyekana baraye batemaguye inka ebyiri z’uwitwa Maniriho Jacques wo mu Karere ka Nyabihu, biviramo imwe muri zo guhita ibagwa.
Ubu bugizi bwa nabi bwongeye kuba mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 23 Gashyantare 2016, mu Mudugudu wa Nyirabashenyi mu Kagali ka Jaba mu Murenge wa Mukamira, bwibasiye inka y’inyana n’ikimasa.

Iki kibazo cyaherukaga kuba mu mezi ane ashize muri uyu mudugudu watujwemo abimuwe mu ishyamba rya Gishwati mu myaka itandatu ishize, aho hari indi nka yatemwe
Maniriho yavuze ko ikimasa cyatemwe ibitsi byombi ku buryo amaguru y’inyuma yari yacitse kigendesha amavi y’amaboko kikurura hasi banagitera icyuma mu mutwe hagati y’amahembe. Inyana yo yatemwe ku murizo no ku mugongo ariko yo yavuwe irakira.
N’akababaro kenshi, Maniriho warebaga uko ikimasa cye bakibaga, yavuze ko nta cyo afite yarenzaho kuko bamuteye igihombo kuko abacuruza inyama bamuhaye amafaranga macye. Yagize ati “Nta kundi nagira nahombye.”


Maniriho yavuze ko ntawe bari bafitanye ikibazo ariko yemeza ko ibyabaye byameretse ko afite abanzi n’ubwo yavuze ko ntawe akeka.
Umwe mu baturage baturanye, unashinzwe amakuru muri uwo mudugudu, Nkundibiza Innocent, yavuze ko nawe azi Maniriho nk’umuntu utagirana amakimbirane n’abaturanyi, ariko yizeza ko hakomeza iperereza ku gushaka uwaba abyihishe inyuma.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyabihu, Ngabo James, yaboneyeho kwibutsa abaturage gukaza irondo.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibi rwose ni agahomamunwa ntibikwiye pe
mwaramutse abantunabagome