Amakusanyirizo y’ibirayi yabihesheje agaciro anafasha mu guca abamamyi

Abahinzi b’ibirayi mu Karere ka Nyabihu bavuga ko amakusanyirizo yabyo yahesheje agaciro umusaruro anaca abamamyi mu bucuruzi bw’ibirayi.

Ntegerejimana Etienne umuhinzi w’ibirayi mu murenge wa Kintobo muri Nyabihu, avuga ko amakusanyirizo atarajyaho mu bucuruzi bw’umusaruro wabo habonekagamo ibibazo.

Ibirayi ntibikigurishwa mu kajagari bisigaye bipakirwa bikajyanwa ku makusanyirizo.
Ibirayi ntibikigurishwa mu kajagari bisigaye bipakirwa bikajyanwa ku makusanyirizo.

Avuga ko bimwe muri byo akaba ari igiciro gito abahinzi bagurirwagaho kuko igurwa ry’ibirayi ryanyuraga ku bantu benshi.

Atunga urutoki abitwaga abahuza hagati y’ugura n’ugurisha bakunze kwita aba “ Sherisheri (chercheurs)” umuhinzi yahaga amafaranga y’uko bamushakiye umuguzi.

Agira ati “Kuva mu kwezi kw’Ugushyingo ibirayi twabaga turi kubigurisha ku mafaranga 120, ariko ubu turi kubigurisha ku mafaranga 160.

Urumva ko hari amafaranga yiyongereyeho bitewe n’ariya makusanyirizo. Umuhinzi ntiyacika intege, bya bindi aba yarakoresheje nawe abona inyungu.”

Mbere hari abo imodoka zasangaga mu mirima bakagurisha ibirayi mu kajagari byakururaga guhendwa.
Mbere hari abo imodoka zasangaga mu mirima bakagurisha ibirayi mu kajagari byakururaga guhendwa.

Mu 2014 hari ubwo abahinzi babigurishaga mu kajagari ugasanga ku modoka baguriwe kuri 90Frw cyangwa 80Frw naho mu murima akaba 70. Bamwe batangazaga ko ugereranije n’ibyo babaga bashoye byabahombyaga.

Mukaminani Angela, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, avuga ko ubuyobozi bakora bashyira imbaraga mu gutuma iki gihingwa gifatwa nka zahabu y’Akarere ka Nyabihu kirushaho guteza imbere abagihinga n’akarere.

Ati “Muri rusange usanga ku mwaka tugeza kuri hegitali ibihumbi 20 z’ubuso bw’ibirayi. Tweza toni zigera ku bihumbi 500 ku musaruro. Ubukungu bw’akarere kacu bushingira ku buhinzi n’ubworozi.

Mu buhinzi rero ibirayi nibyo biza ku isonga. Niyo mpamvu usanga tuba twahagurutse ngo uruhererekane mu buhinzi bw’ibirayi kugeza ku kubyongerera agaciro rufate umurongo.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka