BNR iraburira abacuruzi bishyuza mu Madolari

Ubuyobozi bwa Banki nkuru y’Igihugu (BNR), butangaza ko abakora ubucuruzi mu mafaranga y’amanyamahanga mu Rwanda bakora ibyaha, kimwe n’abari mu murimo wo kuvunja batabifitiye ibyangombwa.

Abacuruzi n'abandi bafite ibyo bishyuza barasabwa gukoresha amafaranga y'u Rwanda
Abacuruzi n’abandi bafite ibyo bishyuza barasabwa gukoresha amafaranga y’u Rwanda

Bimwe mu bibazo bateza birimo kuba batuma ifaranga ry’u Rwanda rita agaciro, ndetse bagatuma Amafaranga y’amanyamahanga ashakishwa mu gukoreshwa mu gihugu kandi yagombye kuba amadovize.

Nsabimana Gérard, umukozi muri BNR ukuriye ishami rishinzwe imyitwarire y’ibigo by’imari, avuga ko barwanya abakora umurimo wo kuvunja amafaranga y’amanyamahanga binyuranyije n’amategeko, hamwe n’abakora ubucuruzi mu Rwanda bishyuza mu mafaranga y’amanyamahanga kuko batesha agaciro ifaranga ry’u Rwanda.

Avuga ko ifaranga ryemwe gucuruzwamo mu Rwanda ari iry’u Rwanda, icyakora ngo ubuvunjayi bunyuranyije n’amategeko no kugurisha mu mafaranga y’amanyamahanga, biboneka mu mujyi wa Kigali, mu mujyi wa Gisenyi n’umujyi wa Rusizi.

Nsabimana asobanura ko kuvunja binyuranyije n’amategeko bigira ingaruka ku ifaranga ry’u Rwanda, kuko ababikora bishyiriraho ibiciro bitemewe.

Agira ati "Abagurisha ibicuruzwa mu mafaranga y’amanyamahanga nabyo bigira ingaruka ku ifaranga ry’u Rwanda, kuko bituma amafaranga y’amanyamahanga ashakishwa cyane kandi hagombye gukoreshwa Amanyarwanda. Ibyo bituma abantu bashaka amadolari cyane ku isoko kandi agiye gukoreshwa mu Rwanda, bigatuma ifaranga ry’u Rwanda rita agaciro ugereranyije n’Idolari. Ibi biboneka ku bakora ubucuruzi buri ku mipaka hamwe n’abakodesha inzu."

Nsabimana avuga ko abakodesha inzu bagomba kwakira amafaranga y’Amanyarwanda ndetse n’amasezerano y’ubukode agakorwa mu mafaranga y’u Rwanda, aho kuba mu Madolari nk’uko bigenda ku bakodesha inzu amwe mu mujyi wa Rusizi, Gisenyi na Kigali.

Abacuruza mu mafaranga y’amanyamahanga kandi bagombye gucuruza mu Manyarwanda, hari ibihano bagenerwa birimo iby’igifungo kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka 2 no gucibwa ihazabu.

Mu mijyi ya Rubavu na Rusizi ngo ni ibyaha bikorwa kuko bagurirwa n’Abanyecongo bakunda kuza guhahira mu Rwanda.

Ati "Iyo mijyi ibiri ikibazo kirahari kuko hari Abanyecongo baza kugura ibintu ntibavunjishe bagakoresha Amadolari. Ibi bituma abacuruzi bakunda Amadolari bakayaka n’Abanyarwanda bagombye gukoresha Amanyarwanda."

Gukodesha inzu, kwishyura amafaranga y’ishuri nabyo byarabonetse, cyane cyane ku bantu bavuye hanze.

Mu mujyi wa Gisenyi habarirwa inzu zivunja amafaranga eshanu, mu gihe haboneka n’abandi babarirwa muri mirongo bakora akazi ko kuvunja binyuranyije n’amategeko ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi hamwe n’umupaka muto.

Tuyishime Jean Bosco, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, avuga ko abavunja bitemewe hamwe no gucuruza mu mafaranga y’amanyamahanga bagomba kubihagarika cyangwa bagakurikiranwa n’amategeko.

Akomeza avuga ko abakora ubuvunjayi butemewe basabwa kwibumbira mu makoperative bagahabwa ibyangombwa bituma bakora nk’inzu zemewe kuvunja amafaranga, kuko uwujuje ibisabwa ahabwa ibyangombwa mu kwezi kumwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muraho neza none kuri icyo kibazo kivunjwa ryamafaranga mwatubwira ahantu cyangwa abantu bemerewe gukora ako kazi ko kuvunja amafaranga haba rusizi kigali ndetse nahandi mugihugu hose.Murakoze

NDACYAYISENGA pacifique yanditse ku itariki ya: 7-05-2022  →  Musubize

Muraho neza none kuri icyo kibazo kivunjwa ryamafaranga mwatubwira ahantu cyangwa abantu bemerewe gukora ako kazi ko kuvunja amafaranga haba rusizi kigali ndetse nahandi mugihugu hose.Murakoze

NDACYAYISENGA pacifique yanditse ku itariki ya: 7-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka