Rutsiro: Abahawe inguzanyo z’asaga Miliyoni 171 Frw muri VUP bemerewe kutazayishyura

Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Rutsiro yateranye tariki ya 10 Mata 2022 iyobowe na Madamu Nyirakamineza Marie Chantal yasibye inguzanyo z’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 171 n’ibihumbi 834 n’amafaranga 510 yari yaratanzwe muri gahunda ya VUP yanditswe mu bitabo by’imari ariko bikagaragara ko zidashobora kwishyurwa ku mpamvu zitandukanye.

Muri aya mafaranga yasibwe n’Inama Njyanama idasanzwe mu Karere ka Rutsiro harimo ayari yahawe abafite imishinga ifite agaciro ka miliyoni 26, ibihumbi 93 n’amafaranga y’u Rwanda 722 ariko iza guhura n’ibiza. Abandi basonewe ni abahawe inguzanyo ingana na miliyoni 143 n’ibihumbi 314 n’amafaranga 788 ariko bikagaragara ko bagiye mu bukene bukabije.

Hari abandi bahawe ingazanyo ya VUP bapfuye bafite umwenda ungana n’amafaranga ibihumbi 298 n’amafaranga 500, mu gihe hari abimukiye ahatazwi bajyanye umwenda ungana na miliyoni 2, ibihumbi 127 n’amafaranga 500.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose, avuga ko bahisemo gusiba iyi myenda kuko ba nyirayo badashobora kuyishyura kubera ubushobozi bukeya, abandi bakaba barapfuye.

Yagize ati “Twahisemo kuyisiba kuko bamwe bayifashe batakiriho, abandi nta bushobozi bafite bwo kwishyura, kandi mbere yo kuyisiba hakozwe igenzura ryimbitse.”

Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Rutsiro kandi yasoneye imisoro yo mu gihe cya Covid-19 uwakoreshaga Hoteli y’Akarere n’abandi bacuruzi babisabye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro avuga ko bahisemo gusonera abafite imisoro kuko biboneka ko badashobora kwishyura bitewe n’ibihombo batewe n’icyorezo cya Covid-10.

Ati “Nta kibazo gusonera abantu imisoro igihe batakoze, ahubwo ikibazo cyaba kwandika imyenda itazishyurwa.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro butangaza ko gusiba imyenda mu bitabo by’imari abahawe amafaranga muri VUP bari banditsemo ari igikorwa cyasabwe gukorwa mu turere twose nyuma yo gusanga itazishyurwa, naho ibirebana no gusonera abahombejwe na Covid-19 ngo ni abagaragaje ko batakoze.

Icyakora ibi byemezo abantu babitanzeho ibitekerezo bitandukanye, bagaragaza ko bidasanzwe, ndetse bamwe bakagira amakenga ko hari abashobora kubyitwaza bagakora uburiganya butuma batishyura.

Mu batanze ibitekerezo, hari uwagize ati “Ibi se byo buriya abagenzacyaha ntibavumburamo icyaha? Ubu se twese twitwaje ubukene twajya dusonerwa inguzanyo?”

Undi yagize ati “None se bakoze ubuhe bushakashatsi bwerekanye ko abo bantu ari abakene cyane? Ndumva buri wese yajya afata inguzanyo ubundi hashira igihe runaka akandikira Njyanama abamenyesha ko yakennye ubundi inguzanyo akayibabarirwa.”

Undi ati “Ntibazongere kuyita inguzanyo rero ahubwo bazayite impano/inkunga/imfashanyo. Uzi ko byibuze gahunda ya "Gira inka munyarwanda" uwahawe inka aziturira mugenzi we? Naho umuntu yafashe amafaranga y’inguzanyo ngo none ni umukene, yarahombye, yarimutse, yarapfuye ngo none arasonewe? Ariko Leta ni umubyeyi, n’abandi bafite izindi nguzanyo bajye barebwaho, aho gutereza cyamunara impfubyi n’abapfakazi bazira amadeni ya nyakwigendera. Ugasanga uwayifashe arapfuye baraje bateje cyamunara inzu utwana twabagamo.”

Icyakora hari abandi bavuze ko Leta yagize neza kuba yakuriyeho inguzanyo abo byagaragaye ko batabona aho bakura ayo bishyura.

Kigali Today imaze iminsi ishakisha abayobozi bashinzwe ibyerekeranye na VUP kugira ngo basobanure byimbitse ibijyanye no gusonera abananiwe kwishyura inguzanyo bahawe, dore ko ngo ari gahunda iri mu turere twose, ariko ntibaraboneka. Mu gihe baramuka bagize icyo badutangariza, natwe tuzahita tubibagezaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka