Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abantu 12 barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa batatu b’Imirenge. Bakurikiranyweho ibyaha birimo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.
Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 13 Nzeri 2021, inkongi yibasiye inzu y’ubucuruzi itangirira mu gikari cya Farumasi y’uwitwa Eulade, yangiza cyane ibyari muri farumasi.
Gikundamvura na Butare yari Imirenge y’icyaro ndetse nta mashanyarazi yaharangwaga, akaba yaratangiye kuhagezwa muri 2019 ariko mu gihe gito gusa ingo nyinshi zimaze kuyahabwa ndetse n’imishinga yo kuyageza aho ataragera irimo kwihutishwa.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, François Habitegeko, avuga ko umuceri weze mu Karere ka Rusizi utabuze isoko nk’uko bamwe babivuga, ahubwo habaye ikibazo mu bayobozi bagomba kuwushakira isoko.
Abagore bane mu bagore umunani bakekwagaho gusagarira umucamanza, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Kamembe rwabakatiye igufungo cy’umwaka umwe nyuma yo kubahamya icyaha cyo guhohotera umucamanza.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abantu batandatu bakurikiranyweho gusagarira umucamanza no kuvogera inyubako y’urukiko rw’ibanze rwa Kamembe tariki ya 09 Nyakanga 2021.
Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Nyakanga 2021, ahagana saa Cyenda z’amanywa, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro bafatanije n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bafashe uwitwa Mutabazi Innocent w’imyaka 48, winjizaga urumogi, mukorogo n’ibindi bicuruzwa mu buryo butemewe.
Abantu 72 bafatiwe mu Karere ka Rusizi ku itariki ya 10 Nyakanga 2021 bari mu bikorwa by’amasengesho mu ngo, bikaba binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 01 Nyakanga 2021 ahagana saa moya, abapolisi bakorera mu Karere ka Rusizi bafashe Rugwabiza Samuel w’imyaka 35 na Kwizera Fabrice w’imyaka 21, bakaba bafashwe barimo kugenda basaba abacuruzi gukinga bavuga ko bakora mu nzego z’umutekano bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa (…)
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umukozi ukuriye Ubugenzacyaha mu Karere ka Rusizi witwa Kabanguka Jules yafashwe yakira ruswa y’amafaranga ibihumbi magana atatu (300,000frw) kugira ngo afashe gufungura umuntu ufunze akekwaho icyaha cy’ubugome.
Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda (MINADEF) yatangaje ko abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa FLN baraye bagabye igitero mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, ariko basubizwayo n’ingabo z’u Rwanda(RDF) hamaze gupfamo babiri muri abo barwanyi bagabye igitero.
Ku Cyumweru tariki ya 16 Gicurasi 2021, abapolisi batesheje uwitwa Saidi udupfunyika 992 tw’urumogi yari akuye muri Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo (RDC) aruzanye mu Rwanda.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu 80 bari mu bikorwa bitubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo n’abagore bari mu birori bitegura ubukwe. Polisi y’u Rwanda itangaza ko aba bantu bafashwe tariki 16 Gicurasi 2021 mu Karere ka Rusizi ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage.
Umuryango w’Ivugabutumwa mu Rwanda (AEE) washyikirije Akarere ka Rusizi urugo mbonezamikurire rw’abana bato rwuzuye mu Murenge wa Rwimbogo, Akagari ka Muhehwe rufite irerero rifite ubushobozi bwo kwakira abana 220, biga bisanzuye mu byumba.
Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerezuba mu Rwanda n’iya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika iharanira Demikarasi ya Congo (RDC) bemeje ko amahuriro yabikorera agiye gukorera hamwe mu gushaka ibibazo bibangamira abikorera.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufatanyije n’izindi nzego bafashe abantu 12 biyita “Abamen” mu Murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi. Abo bantu bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana bakoresheje telefoni, ndetse no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko hari abantu 12 bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba. Abo bantu bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye harimo gutunga intwaro no kuzinjiza mu gihugu, kwiba hakoreshejwe intwaro, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no (…)
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu 12, bacyekwaho kwiba bakoresheje intwaro mu bihe bitandukanye mu Karere ka Rusizi.
Ubwo yari amaze kwimikwa ngo abe Umushumba wa Diyoseze ya Cyangugu kuri uyu wa 25 Werurwe 2021, Musenyeri Eduard Sinayobye yabwiye imbaga yaje kumushyigikira ko yabaye nk’Umubyeyi Mariya ubwo yabwirwaga na Malayika Gabuliyeri ko azabyara umwana w’Imana agaterwa ubwoba n’iryo jambo ariko ntahakane.
Kuri uyu wa Kane tariki 25/3/2021 nibwo umwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Cyangugu, Edouard Sinayobye, yimitswe akaba ari n’umunsi abakristu gatoliika bafata nk’umunsi Bikiramariya yabwiwe ko azabyara umwana w’Imana tariki ya 25 Werurwe.
Abakirisitu Gatolika bo muri Diyosezi ya Cyangugu, bavuga ko bategereje n’amatsiko menshi itariki 25 Werurwe 2021 yo guha Ubwepisikopi ku mugaragaro Musenyeri watowe wa Cyangugu, Edouard Sinayobye.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 6 Werurwe 2021 ahagana saa cyenda z’amanywa nibwo abapolisi bakorera mu ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro(RPU) ndetse n’abapolisi basanzwe bakorera mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Giheke bafashe imodoka ebyiri zipakiye insinga za magendu n’amavuta atemewe (…)
Umwana w’imyaka 16 yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icy’ubwicanyi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bufatanyije n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gucunga umutungo kamere n’uruganda rwa CIMERWA barimo gutegura kubaka ikidendezi cy’amazi y’amashyuza i Bugarama.
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 02 Mutarama 2021 Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi yerekanye abantu babiri ari bo Ibyimana Eliab w’imyaka 40 na Mugenzi Florien w’imyaka 34. Bafatanywe impapuro mpimbano 6 harimo enye zemerera imodoka gutwara abagenzi(Autorisation de Transport) n’izindi ebyiri zigaragaza (…)
Ku wa Mbere tariki 30 Ugushyingo 2020, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, yagendereye Akarere ka Rusizi, asura by’umwihariko Imirenge wa Bweyeye na Gikundamvura ihana imbibi n’u Burundi n’uwa Nzahaha uhana imbibi na Rrpubulika ya Demukarasi ya Kongo.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Niyonzima Janvier ukekwaho icyaha cyo kwica Nsengumurenyi Fabrice agahita acika.
Abayobozi b’uturere twa Rusizi na Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba baratangaza ko icyorezo cya COVID-19 ari cyo cyatumye ahanini batesa neza imihigo ya 2019-2020.
Imibare itangazwa na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) igaragaza ko kuri ubu ingo zisaga 67% ubu zifite amashanyarazi mu Murenge wa Nkombo wo mu Karere ka Rusizi, zirimo 57% zifite amashanyarazi akomoka ku muyoboro mugari naho izigera kuri 10% zikaba zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari yiganjemo akomoka (…)
Abacuruzi b’isambaza mu mujyi Kamembe baratangaza ko babonye igisubizo cyo kubika umusaruro w’isambaza usanzwe uboneka mu kiyaga cya Kivu.