Baririmbiye umwepiskopi mushya wa Cyangugu bamucyeza

Kuri uyu wa Kane tariki 25/3/2021 nibwo umwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Cyangugu, Edouard Sinayobye, yimitswe akaba ari n’umunsi abakristu gatoliika bafata nk’umunsi Bikiramariya yabwiwe ko azabyara umwana w’Imana tariki ya 25 Werurwe.

Ndayisabye yahaye ikaze umushumba mushya Sinayobye Edouard
Ndayisabye yahaye ikaze umushumba mushya Sinayobye Edouard

Eliazar Ndayisabye yahimbye indirimbo ayiririmba afatanyije n’umukobwa witwa Uwayezu Epiphanie ikaba igamije kumucyeza no kumwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo mishya yahawe.

Ndayisabye Eliazar avuga ko Sinayobye amufatiraho urugero rwo kwicisha bugufi no kugira inama nziza zubaka kandi agakunda abantu bityo ko yagombaga kumucyeza mu gihangano ye.

Yagize ati “Nk’umurezi mu iseminari nkuru ya Nyumba(Nyakibanda) azwiho guca bugufi gukundana no kugira abandi inama. twamucyeje tdusaba abakristu bose cyane cyane aba Cyangugu ,abihayimana kumusabira no kumwubaha kugira ngo iyi mirimo yahawe azayirangize neza”.

Ikindi ngo cyateye Ndayisabye kumucyeza ni uko nk’umukristu wa diyosezi ya Cyangugu bari bamaze igihe kinini batagira umwepiskopi bayoborwa n’uwa Gikongoro bikaba ari ibyishimo bikomeye, bikaba ari akarusho noneho kuba yarahisemo intego ishyira hamwe abakristu.

Yagize ati “nyuma yo kubura umwepisikopi wacu yitabye Imana, Jean Damascene Bimenyimana, hari hashize igihe kinini tutagira umusenyeri wacu, biranejeje noneho kuba intego igira iti Fraternitas in Christo (Ubuvandimwe muri kristu) biraduhamagarira kuba umwe mu kivandimwe”.

Ndayisabye asaba umwepiskopi mushya wa Cyangugu kuzumva iyi ndirimbo kandi akajya yisunga Bikiramariya akamwiyambaza iteka.

Ndayisabye ni umwe mu bize mu iseminari akaza kuyivamo agashaka umugore akaba ari umuririmbi n’umuhanzi muri korari Mater Dei yo muri Regina Pacis ndetse akaba aba no muri Choeur International.

Muri iyi ndirimbo yahimbiye umushumba mushya humvikana mo ijwi ry’umukobwa baririmbana witwa Uwayezu Epipfanie.

Biteganyijwe ko amashusho yayo asohoka agaragaramo uko uyu umuhango wo gutanga inkoni y’ubushumba wagenze ku wa 25 Werurwe 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka