Rusizi: Ukuriye Ubugenzacyaha yafashwe yakira ruswa
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umukozi ukuriye Ubugenzacyaha mu Karere ka Rusizi witwa Kabanguka Jules yafashwe yakira ruswa y’amafaranga ibihumbi magana atatu (300,000frw) kugira ngo afashe gufungura umuntu ufunze akekwaho icyaha cy’ubugome.
RIB yashimiye abatanze amakuru kugira ngo Kabanguka ashobore gufatwa, inibutsa ko itazihanganira uwo ari we wese uzishora muri ruswa kuko ari icyaha kimunga igihugu.
Kabanguka Jules afungiye kuri sitasiyo ya Kamembe mu gihe dosiye ye irimo gutegurwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Urwego rw’Ubugnzacyaha (RIB) rusaba umuntu wese ufite amakuru kuri ruswa, ko yahamagara ku murongo utishyurwa 2040 bityo akaba atanze umusanzu we mu kubaka igihugu kizira ruswa.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
UYU MUGABO KABANGUKA YARENGANYIJE BENSHI NANGE YANSABYE RUSWA NDAYIBURA BIRANGIRA AMFUNZE
ARASEBYA URWEGO AHAGARARIYE
Jules nubundi abaaturage twamukemangaga pee! Kuko wabonaga mukazi ke arobanura kubutoni kandi rwose abiryozwe byintanga rugero kuburyo nundi muyobozi wese aboneraho murakoze.
Niga mu NDANGABUREZI TVET iherereye mu karere ka RUHANGO twifuzaga ko mwadukorera ubuvugizi kuko bari kongeza amafaranga y’ishuri twabaza impamvu bakanga kudusobanurira ndetse barikutwishuza amafaranga y’imenyereza mwuga (stage) tutakoze mudukorere ubuvugizi