Rusizi: Imodoka ebyiri zafashwe zijyanye magendu i Kigali

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 6 Werurwe 2021 ahagana saa cyenda z’amanywa nibwo abapolisi bakorera mu ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro(RPU) ndetse n’abapolisi basanzwe bakorera mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Giheke bafashe imodoka ebyiri zipakiye insinga za magendu n’amavuta atemewe mu Rwanda yo kwisiga. Bafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Giheke, Akagari ka Giheke.

Bafatanywe magendu y' ibizingo 258 by'insinga z'amashanyarazi
Bafatanywe magendu y’ ibizingo 258 by’insinga z’amashanyarazi

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko izo modoka zikomoka mu gihugu cya Tanzaniya zafashwe imwe itwaye ibizingo 258 by’insinga z’amashanyarazi indi ipakiyemo amoko 10 atandukanye y’amavuta ahindura uruhu. Yavuze ko n’ubwo abashoferi ari Abanyatanzaniya, ibicuruzwa byo byari iby’Abanyarwanda baba mu Karere ka Rusizi ndetse na bo barafashwe.

Yagize ati “Abapolisi bari bafite amakuru ko hari imodoka z’abanyamahanga ziva gupakurura ibicuruzwa mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zagera mu Rwanda mu Karere ka Rusizi abacuruzi bakaziha akazi ko kubatwarira ibicuruzwa bya magendu babizana mu Mujyi wa Kigali. Hahise hatangira igikorwa cyo kubafata nibwo bafatiwe kuri bariyeri yashyizweho n’abapolisi.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko ikamyo imwe yari ipakiye insinga yari itwawe n’umushoferi witwa Emmanuel Ali ufite imyaka 31, ariko insinga zari iza Nsabimana Sylvestre w’imyaka 33 wo mu Karere ka Rusizi. Indi modoka yari itwawe n’uwitwa Masaanja George w’imyaka 39, iyi yo yari ipakiye amavuta atemewe mu Rwanda ahindura uruhu, nyiri amavuta yari Bahore Daniel.

Aba bo bafatanywe magendu y'amavuta ahindura uruhu (Mukorogo)
Aba bo bafatanywe magendu y’amavuta ahindura uruhu (Mukorogo)

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yongeye kwibutsa abantu ko ubucuruzi bwa magendu butemewe mu mategeko y’u Rwanda n’ibicuruzwa baba bagiye gucuruza akenshi biba bitujuje ubuziranenge bikaba byagira ingaruka ku baturage bazabikoresha.

Ati "Nka ziriya nsinga harimo ibizingo 205 bivugwa ko zikomoka mu gihugu cya Senegal kandi zitujuje ubuziranenge. Hari abantu bashobora kuzikoresha bashyira amashanyarazi mu nyubako nyuma y’igihe gito zigateza inkongi. Ikindi ariya mavuta atujuje ubuziranenge yangiza uruhu rw’uyakoresheje bitewe n’ikinyabutabire kibamo gihindura uruhu rw’umuntu, uyafatanywe we ashyikirizwa ubutabera.”

Yakomeje yibutsa abantu ko ubucuruzi bwa magendu buhungabanya ubukungu bw’Igihugu kuko ababukora baba batatanze imisoro kandi ari yo yubaka Igihugu. Yakanguriye abaturage kujya bagaragaza abantu bakora bene ibyo bintu bitemewe.

Bahore n’umushoferi bari kumwe ari we Masaanja George bafatanywe amavuta atemewe mu Rwanda bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe kugira ngo bakurikiranwe. Naho Nsabimana Sylvestre ari we wari nyiri insinga we n’umushoferi bari kumwe ari we Emmanuel Ali bashyikirijwe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro kugira ngo bakorerwe amadosiye.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Iyo hari imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadolari ya Amerika (US$5000).

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 266 mu gika cyayo cya 3 kivuga ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ivuga ko umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Polisi y’u Rwanda imaze iminsi ifata abantu batandukanye hirya no hino mu gihugu bafite ibicuruzwa bya magendu ndetse na bimwe mu bicuruzwa bitemewe ku butaka bw’u Rwanda. Polisi y’u Rwanda ikangurira abantu gukora ubucuruzi bunyuze mu nzira zemewe mu rwego rwo kwirinda ibihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka