Rusizi: Polisi yafashe abantu 80 barimo abagore 50 bari mu birori bitegura ubukwe

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu 80 bari mu bikorwa bitubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo n’abagore bari mu birori bitegura ubukwe.

Polisi y’u Rwanda itangaza ko aba bantu bafashwe tariki 16 Gicurasi 2021 mu Karere ka Rusizi ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage.

Mu bo polisi yafashe harimo abantu 80 barimo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 mu murenge wa Kamembe mu Kagari ka Ruganda, Umudugudu wa Kadashya harimo abagore n’abakobwa 50 bari mu cyumba cy’uruganiriro bari mu birori byo gutegura umugeni witegura gushyingirwa "Bridal Shower".

Polisi itangaza ko mu murenge wa Mururu muri Hotel du Lac hafatirwa abantu 30 barimo kunywa inzoga abandi barimo gukina umukino uzwi ku izina rya Biyali.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru bariya bantu bagafatwa.

Ati” Saa kumi z’umugoroba abaturage bahamagaye Polisi bavuga ko mu rugo rw’uwitwa Niyikiza Janvier wo mu Murenge wa Kamembe hateraniye abagore n’abakobwa benshi bari mu birori."

Akomeza agira ati; "Abapolisi bagiye yo basanga koko abo bantu bicaye mu cyumba cy’uruganiriro ari 50 bicaye begeranye cyane bakoze ibirori banywa barya mbese nta bwiriza na rimwe bubahirije ryo kurwanya COVID-19. Nyuma yaho saa moya n’igice twumva andi makuru ko muri Hotel du Lac iri mu Murenge wa Mururu mu kagari Gahinga harimo abantu barimo gusakuza cyane abapolisi bagezeyo basanga ni abantu 30 barimo kunywa inzoga abandi barimo gukina umukino wa Biyali.”

CIP Karekezi yongeye kwibutsa abantu ko amabwiriza yo kurwanya COVID-19 atemerera abantu gukoresha ibirori n’andi makoraniro atubahirije amabwiriza ndetse n’utubari ntitwemewe.

Yibukije abafite amahoteli ko nabo bafite amabwiriza bagomba kugenderaho bayarengaho bakabihanirwa.

Ati” Ikigaragara ni uko abantu barimo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 nkana kuko abafatwa bose basaba imbabazi bavuga ko bacitswe. Abafatiwe mu birori byo gusezera ku mukobwa ugiye gushyingirwa bavugaga ko batari bazi ko haza abantu bangana kuriya 50. Abo muri Hotel nabo bari barenze ku mabwiriza amahoteli agomba kugenderaho mu kwakira abakiriya kuko bari babigize nk’abari.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yibukije abaturage ko COVID-19 ntaho yagiye abasaba kudakomeza kurenga nkana ku mabwiriza yo kuyirinda.

Yavuze ko ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego Polisi y’u Rwanda itazarambirwa gukurikirana abarenga ku mabwiriza kugira ngo baganirizwe kandi banahanirwe kurenga ku mabwiriza.

Abafashwe bose uko ari 80 baganirijwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi na Polisi nyuma inzego zibishinzwe zibaca amande buri muntu yiyishurira ikiguzi cyo kwipimisha COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka