Rusizi: Inzu y’ubucuruzi yibasiwe n’inkongi

Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 13 Nzeri 2021, inkongi yibasiye inzu y’ubucuruzi itangirira mu gikari cya Farumasi y’uwitwa Eulade, yangiza cyane ibyari muri farumasi.

Mu gihe umuriro wari ukimara gufata iyo nzu y’ubucuruzi, abashinzwe umutekano ndetse n’abarara izamu kuri iyo nzu bahamagaye abazikoreramo, batabarana ingoga, bahagera basanga na Polisi y’igihugu ishinzwe kuzimya umuriro yazanye imashini, batangira guhangana n’uwo muriro, bagabanya ingufu wari ufite nk’uko byatangajwe n’umwe mu bakorera muri iyo nzu witwa Ntakirutimana Sosthene.

Ntakirutimana yabwiye Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru ko muri uko guhurura, ngo bahise baca imiryango batangira gusohora bimwe mu bicuruzwa byari muri iyo nzu y’ubucuruzi, na cyane ko ngo umuriro wari wahereye ku gice ny’inyuma mu gikari cya Farumasi yitwa ‘IRAFASHA’ ikorera muri umwe mu miryango y’iyo nzu.

Ntakirutimana yongeyeho ko hari ibyangiritse muri Farumasi n’ibindi by’ubucuruzi busanzwe, ariko bakaba bari bataramenya agaciro n’ingano y’ibyangijwe n’iyo nkongi, cyangwa se ngo bamenye niba hari ubuzima bw’abantu yahitanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem yavuze ko atahise amenya ibyangiritse kuko yari ari mu nama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka