Polisi yafashe abantu 12 bacyekwaho kwiba bakoresheje intwaro
Yanditswe na
KT Editorial
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu 12, bacyekwaho kwiba bakoresheje intwaro mu bihe bitandukanye mu Karere ka Rusizi.

Abo bantu ngo bishe umuntu mu Murenge wa Gihundwe, bakomeretsa n’undi mu Murenge wa Mururu ndetse biba n’amafaranga mu Murenge wa Kamembe muri ako Karere ka Rusizi.
Polisi iravuga ko abacyekwa bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.
Mwaramutse,
Twafashe abantu 12, bacyekwaho kwiba bakoresheje intwaro mu bihe bitandukanye mu Karere ka @RusiziDistrict, aho bishe umuntu mu Murenge wa Gihundwe, bagakomeretsa undi mu Murenge wa Mururu ndetse bakiba n'amafaranga mu Murenge wa Kamembe.....
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) April 11, 2021
Ohereza igitekerezo
|