Rusizi: Abantu 12 bakurikiranyweho ibyaha birimo gutunga intwaro n’ubwicanyi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko hari abantu 12 bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba. Abo bantu bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye harimo gutunga intwaro no kuzinjiza mu gihugu, kwiba hakoreshejwe intwaro, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo ndetse n’ubwicanyi.

RIB iravuga ko ibi byaha iteka babikoraga bambaye imyenda ya gisirikare ndetse bitwaje n’imbunda biyita abashinzwe umutekano mu rwego rwo kujijisha.

RIB irihanganisha abantu babuze ababo ndetse n’abagizweho ingaruka n’ubu bugizi bwa nabi.

RIB iributsa na none ko guhangabanya umutekano w’Abaturarwanda bitazigera byihanganirwa na gato, igasaba abafite imigambi yo gukora ibyaha kuyireka kuko batazacika ubutabera, ikanashimira abaturage batanze amakuru kugira ngo abakekwa bafatwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

AHUBWO YOBA BOSEMWOGIYE MUBACAKAZA UYIKYEKWAHO WES

HABIYAKARE SAMUEL yanditse ku itariki ya: 13-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka