Rusizi: Abantu 12 barimo ba Gitifu 3 b’Imirenge bafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abantu 12 barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa batatu b’Imirenge. Bakurikiranyweho ibyaha birimo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.

Ibindi byaha byakozwe muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kongera ibyumba by’amashuri mu mirenge itatu ari yo Gashonga, Gihundwe na Rwimbogo yo mu Karere ka Rusizi.

Abo bantu bakekwaho kugira uruhare mu mitangire y’amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse bakaba barakiriye imirimo yakozwe hubakw ibyo byumba by’amashuri mu buryo bunyuranyije n’uko byari byanditswe mu masezerano. Ibyo byumba by’amashuri ngo babyakiriye nk’aho byujuje ibyangombwa nyamara bituzuye.

Baramutse bahamwe n’ibyaha bakekwaho bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabakunda muge muhora mugira inama

Niyigena J Thomas yanditse ku itariki ya: 11-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka