Arikidiyosezi ya Kigali yatanze amafaranga asaga Miliyoni cumi n’imwe (11,514,230 Frw) hamwe n’imyambaro n’ibiribwa ndetse n’ibikoresho byo gufasha abibasiwe n’ibiza.
Ikirunga cya Nyamulagira giherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma cyagaragayeho umuriro nk’usanzwe waka mu gihe kirimo kiruka.
Senateri Nyirasafari Espérance yabwiye abatuye mu Bigogwe ko n’ubwo babuze ababo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi batatakaje Igihugu cyabo n’umuryango w’abacitse ku icumu.
Abahinzi b’icyayi mu Karere ka Rubavu bavuga ko bakomeje guhura n’igihombo cyatewe n’ibiza byatumye uruganda rwa Pfunda ruhagarara, bakaba bajyana umusaruro ku ruganda rwa Nyabihu.
Ubwo yari mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023, Perezida Paul Kagame yijeje abagizweho ingaruka n’ibiza ubufasha bushoboka, ndetse abashobora gusubira mu byabo bakabisubiramo mu gihe cya vuba.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2023, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuye abaturage bo mu Karere ka Rubavu by’umwihariko abaheruka kugirwaho ingaruka n’ibiza byibasiye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo.
Ubuyobozi bw’ishuri rya Seminari nto ya Nyundo, butangaza ko buhangayikishijwe no kongera kwiyubaka nyuma yo kwangizwa n’ibiza byabaye tariki 2 na 3 Gicurasi 2023, bigatuma itakaza ibikoresho hafi byose yari itunze harimo ibyo mu biro, ibya Laboratwari, ibyo muri Kiliziya, mu mashuri hamwe n’ibindi kugera ku modoka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, bafashije abana 539 bakuwe mu byabo n’ibiza, kubona aho bigira nyuma yo gushyirwa mu nkambi.
Insengero ziri mu bikorwa remezo byangijwe n’ibiza biherutse kwibasira Intara y’Iburengerazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru.
Akarere ka Rubavu kagiye kuyoborwa by’agateganyo n’uwari umuyobozi wungirije wako ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Deogratias Nzabonimpa, nyuma y’uko uwari uwakayoboraga Kambogo Ildephonse, yirukanywe n’Inama Njyanama imuhoye kutubahiriza inshingano ze.
Abahinzi b’icyayi mu Karere ka Rubavu basanzwe bakigemura ku ruganda rwa Pfunda, bavuga ko imirimo yo gusarura icyayi yakomeje n’ubwo bari kukijyana mu ruganda rwa Nyabihu, nyuma y’uko urwa Pfunda rwangijwe n’ibiza.
Abaturage bo mu mirenge itandukanye mu Karere ka Rubavu, batangiye gukusanya inkunga yo gufata mu mugongo imiryango yasenyewe n’ibiza byabaye mu ijoro rya tariki 2 rishyira tariki 3 Gicurasi 2023.
Abajyanama b’ubuzima 175, ku wa Gatanu tariki 5 Gicurasi 2023, boherejwe mu bigo bibiri (Vision Jeunesse Nouvelle na Kanyefurwe) byo mu Karere ka Rubavu, bicumbikiye abagizweho ingaruka n’ibiza, kugira ngo bite by’umwihariko ku bana.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yahagaritswe mu mirimo n’Inama Njyanama, imushinja kutuzuza inshingano ze, harimo n’ibibazo birebana n’ibiza byahitanye benshi muri ako karere.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rubavu mu gushyingura abaturage 13 bapfuye bishwe n’ibiza byabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 2 rishyira tariki 3 Gicurasi 2023.
Abaminisitiri batandukanye basuye abaturage bo mu Karere ka Rubavu bangirijwe n’ibiza, babizeza ubutabazi bwihuse n’umutekano.
Ibiza byatewe n’imvura mu Karere ka Rubavu, byangije uruganda rwa Pfunda rutunganya icyayi, ruhagarika ibikorwa.
Tariki 30 Mata 2023 mu Karere ka Rubavu hibukwa Abatutsi biciwe ahiswe kuri Komini Rouge, ahari urwibutso rushyinguwemo imibiri 5,209 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, hanashyingurwa n’umubiri wa Nzaramba Jean Marie Vianney wabonetse.
Uruganda rwa BRALIRWA rwibutse abahoze ari abakozi barwo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyatangijwe n’urugendo rwerekeza ku rwibutso rwa Gisenyi ruzwi nka Komini Rouge.
Minisitere y’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda yatangiye ibikorwa byo guteguza uturere ko hari abanyarwanda basanzwe bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza ariko bagiye kubukurwamo, bakaba basabwa gutangira kwitegura kwiyishyurira kuva muri Nyakanga 2023.
Ubuyobozi bw’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) mu Karere ka Rubavu, burasaba ko habaho ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo Abarundi bagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi mu Rwanda bashyikirizwe ubutabera.
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu, bwagaragaje umugabo wagize uruhare mu kwiba televiziyo 13 mu mujyi wa Gisenyi, isaba abibwe kuzana ibyangombwa bya television zabo bakazisubizwa.
Abarobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu bavuga ko bahangayikishijwe n’imitego ikoreshwa na bamwe muri bo mu kuroba isambaza zitarakura, bikaba bishobora kugabanya umusaruro w’isambaza mu minsi iri imbere, mu gihe Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), idahwema kubibabuza.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rubavu bakomeje gusaba abantu bazi ahatawe imibiri y’abishwe gutanga amakuru kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Impanuka y’ikamyo bivugwa ko yabuze feri, ihitanye umupolisikazi n’umumotari wari umuhetse, abandi bagenzi 2 barakomereka.
Imibiri ibarirwa mu bihumbi icyenda ishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bigogwe mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu yimuriwe mu Rwibutso rwa Nyundo, mu gihe hitegurwa imirimo yo kuvugurura uru rwibutso.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) hamwe n’abafatanyabikorwa, barimo kuganira ku hashyirwa imbaraga mu kugeza u Rwanda kuri gahunda rwihaye y’imyaka irindwi, 2017-2024, yiswe National Strategy for Transformation (NST 1).
Itsinda rya EJVM ryashyikirijwe imirambo ibiri y’abasirikare ba RD Congo barasiwe ku butaka bw’u Rwanda, harimo uwarashwe tariki 19 Ugushyingo 2022 n’undi warashwe tariki 4 Werurwe 2023, bose barasiwe mu Murenge wa Gisenyi barimo kurasa ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko ibitaro bya Gisenyi bigiye kongerewa umubare w’abaganga ndetse bikanubakwa mu buryo bugezweho. Yabitangarije mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye kuri ibi bitaro, aganira n’abahakorera ndetse anareba ibibazo bihari kugira ngo bikemurwe mu rwego rwo guha ababagana (…)
Abaturage b’i Goma baturiye umupaka uhuza Goma na Gisenyi bateye amabuye itsinda ry’ingabo z’Akarere k’ibiyaga bigari zihuriye mu muryango wa ICGLR zasuye umupaka uhuza u Rwanda na Congo mu Murenge wa Gisenyi aharasiwe umusirikare wa Congo winjiye arasa ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda akahasiga ubuzima.