Rubavu: Barasaba abazi ahakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside gutanga amakuru

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rubavu bakomeje gusaba abantu bazi ahatawe imibiri y’abishwe gutanga amakuru kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Mu gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Rubavu, abarokotse Jenoside bongeye gusaba abazi ahari imibiri y’abishwe kuyigaragaza igashyingurwa kuko hari imibiri myinshi itaragaragazwa ngo ishyingurwe.

Iyahoze ari Komini Rwerere yari yegereye umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse ikaba inzira yanyuzwemo n’Abatutsi benshi bashakaga gukiza ubuzima bwabo banyura mu kibaya gihuza u Rwanda na Congo. Icyakora habaga bariyeri z’Interahamwe zikabica ariko imibiri yabo ikomeje kuburirwa irengero.

Nyirakarera Asnath wakorotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko abaturage bakwiriye kureka kwinangira, bagatanga amakuru y’ahatawe imibiri y’ababo itarashyingurwa mu cyubahiro igashyingurwa.

Agira ati “Turabasaba tunabinginga ngo batwereke ahari imibiri y’abacu kugira ngo tubashyingure mu cyubahiro hamwe n’abandi, natwe turuhuke.”

Murenzi Anastase utuye Busasamana avuga uwaba azi ahatawe imibiri ashobora no gutanga amakuru atigaragaje.

Agira ati "Ntabwo tuvuze ngo bazajye kutwereka aho bari nyirizina, ahubwo bashobora no kwandika urwandiko bakaruta mu rugo twabyuka tukaruhasanga bigatuma duha amakuru inzego z’ibanze zikadufasha kubashakisha.”

Semanza Faustin utuye mu murenge wa Busasamana wabashije kugaragaza ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro, avuga ko impamvu abaturage bo muri Busasamana bagicecetse biterwa no guhishirana.

Agira ati “Habanje kubaho ceceka kubera ko ari imiryango iba ishaka guhishirana, muri 1994 narokoye abatutsi 16 barantema ndahunga, ariko aho ntangiriye kumenya ahari imibiri ngenda mbibwira abayobozi, mu gihe hari imiryango yanga kwivamo no gutanga amakuru.”

Uboyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bugiye gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage babashe gutanga amakuru.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse agira ati “Hano muri Gacurabwenge hari imibiri y’Abatutsi bahiciwe ubwo bageragezaga guhungira muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo banyuze mu kibaya, ariko imibiri imaze kuboneka iracyari mike, twasabye abaturage gutanga amakuru kandi turafatanya n’abafatanyabikorwa tubigishe Ndi Umunyarwanda bigishwe gutanga amakuru.”

Mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Gacurabwenge hamaze kuboneka Imibiri 11 izashyingurwa mu cyubahiro muri uyu mwaka, hari abatutsi benshi biciwe muri uyu murenge bashaka guhungira mu kibaya cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka