Seminari ya Nyundo ihangayikishijwe no kongera kwiyubaka nyuma y’ibiza

Ubuyobozi bw’ishuri rya Seminari nto ya Nyundo, butangaza ko buhangayikishijwe no kongera kwiyubaka nyuma yo kwangizwa n’ibiza byabaye tariki 2 na 3 Gicurasi 2023, bigatuma itakaza ibikoresho hafi byose yari itunze harimo ibyo mu biro, ibya Laboratwari, ibyo muri Kiliziya, mu mashuri hamwe n’ibindi kugera ku modoka.

Padiri Nyiribakwe Jean Bosco uyobora iryo shuri avuga ko ikintu gikomeye bahuye nacyo, ari ihungabana abana bahuye naryo, ubwo babonaga amazi atwara ibikoresho byabo.

N’ubwo inyubako z’ishuri rya Seminari nto ya Nyundo zigihagaze, Padiri Nyiribakwe avuga ko ibikoresho byinshi mu biro byangiritse kugera kuri 90%.

Agira ati "Kugira ngo tuzasane bizadusaba ibintu byinshi kugera ku modoka ebyiri zari zatwawe n’amazi arazangiza. Ubu turakodesha imodoka zitwara ibyo abana barya kuko twabonye aho ducumbikirwa ariko hatari igikoni, bidusaba gutekera ku Nyundo tugakodesha imodoka zibishyira abana aho bacumbikiwe."

Minisiteri y’Uburezi yahisemo kwimura abanyeshuri biga mu iseminari nto ya Nyundo, nyuma y’uko aho bigiraga hatewe n’ibiza byatewe n’umugezi wa Sebeya, wangiza ibyarimo hafi byose, ubu bakaba barimuriwe mu mujyi wa Gisenyi.

Padiri Nyiribakwe avuga ko Minisiteri y’Uburezi yamaze guha abana amakayi n’amakaramu, ndetse bijejwe ibitabo kugira ngo bashobore gukomeza kwiga bazarangize umwaka w’amashuri.

Agira ati "Batubwiye ko bazaduha ibitabo n’ubwo bitangana n’ibyo twari dufite. Twishimiye gukomeza amasomo ndetse tukazakora ibizami nk’abandi, kuko hatabaho ikizami cyihariye kubera ko twangirijwe n’ibiza."

Imyuzure n'ibyondo byatewe n'ibiza byangije ibintu hafi ya byose muri Seminari ya Nyundo
Imyuzure n’ibyondo byatewe n’ibiza byangije ibintu hafi ya byose muri Seminari ya Nyundo

Ubuyobozi bwa Seminari nto ya Nyundo butangaza ko n’ubwo abana bakomeje amasomo badafite ibikoresho bihagije, harimo n’imyenda y’ishuri kuko yatwawe n’amazi, agasaba abantu bose kuba bafasha iki kigo kuko kigiye gutangira bushya kugura ibikoresho, kandi harimo ibitazahita biboneka kuko hari n’ababyeyi badafite ubushobozi, bigtwe n’uko nabo bangirijwe n’ibiza.

Padiri Nyiribakwe ati "Imyenda y’ishuri yaragiye, kandi hari abana bafite Ababyeyi basenyewe n’ibiza, turakomeza kwihangana kugeza igihembwe kirangiye."

Ubuyobozi buvuga ko bigoye kumenya agaciro k’ibintu byangiritse muri iki kigo kimaze imyaka 60 cyiyubaka, ariko ngo nubwo amafaranga yaboneka biragoye ko ibintu byose byasubira uko byahoze.

Zimwe mu mbogazi ikigo gifite harimo kuba abana barahinduye ikigo, kuba badafite ibikoresho bihagije bigatuma batagira isuku ihagije, ikindi ngo kuba badafite ibikoresho byose nk’uko bari babisanganywe, nabyo bituma abana bahungabana mu myigire yabo, gusa ngo bizeye ubufasha.

Padiri Nyiribakwe ati "Hari icyizere duhabwa n’abadufasha harimo n’ababyeyi basuye abana babazanira ibikoresho, imyambaro, ariko turasaba inkunga iyo ari yo yose kuko ibintu byinshi byaragiye, uwagira icyo atugenera twacyakira."

Yongeraho ko hari icyizere cyo gufashwa n’izindi Diyoseze, amaseminari, kandi Minisiteri y’uburezi ngo irimo kubaba hafi.

Iseminari nto ya Nyundo isanzwe ifite abanyeshuri 392 harimo 17 bazarangiza umwaka wa gatandatu.

Hafi y’iryo shuri hari ibindi bigo byangijwe n’umwuzure watewe na Sebeya, harimo ikindi kigo cy’abakobwa gituranye n’iseminari, Ecole d’Arts de Nyundo hamwe n’andi mashuri abanza yegeranye na Sebeya, na yo yinjiwemo n’amazi agatwara ibyarimo, ibindi bikangirika bikomeye.

Ibitabo byarangiritse bikomeye
Ibitabo byarangiritse bikomeye

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka