Abarobyi bakoresha imitego ifata abana b’isambaza barasabwa kubicikaho

Abarobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu bavuga ko bahangayikishijwe n’imitego ikoreshwa na bamwe muri bo mu kuroba isambaza zitarakura, bikaba bishobora kugabanya umusaruro w’isambaza mu minsi iri imbere, mu gihe Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), idahwema kubibabuza.

Barasabwa guhagarika kuroba abana b'isambaza
Barasabwa guhagarika kuroba abana b’isambaza

Mu Karere ka Rubavu habarurwa amakipe 10 akora uburobyi bw’isambaza mu kiyaga cya Kivu, ariko bamwe mu barobyi babwiye Kigali Today ko bashobora kuroba toni y’isambaza zitarakura, bitewe n’uko bakoresha imitego ya kane na gatanu.

MINAGRI mu nama yagiranye n’abarobyi mu Kiyaga cya Kivu mu 2022, bari bumvikanye kureka gukoresha imitego ifite ijisho rya mm 4 na mm 5, kugera muri Mata 2023, ariko bamwe bavuga ko bakoresha imitego ya mm 5 kubera ko Minisiteri itaraza kuyihagarika.

Umwe mu barobyi utarashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko MINAGRI igomba kugira icyo ikora, kugira ngo imitego ya kane na gatanu icike kuko igira uruhare mu kwangiza isambaza zitarakura.

Agira ati “Imitego ya kane na gatanu irimo myinshi kandi niyo irimo gukoreshwa mu gushimuta isambaza zitarakura. Abayobozi ba Koperative bafite iyo mitego, bigatuma badashobora kuyica, icyo dusaba ni uko Leta yaza kubidufashamo.”

Uyu murobyi avuga ko abana b’isambaza bakomeje kurobwa mu mezi ari imbere umusaruro wazabura.

Ati “Imitego iracyarimo kandi myinshi, buri kipe irayifite, twagize amahirwe isambaza ziroroka cyane, ntibyari bikwiye ko zangizwa ngo mu mezi azaza tubure umusaruro.”

Munyagitare Epimaque, umuyobzi wa Koperative y’Abarobyi mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, avuga ko isambaza zakundaga kororoka mu kwezi kwa Karindwi n’ukwa Munani, ariko ibihe byahindutse bituma umusaruro mwinshi uboneka mu gihe cy’itangira ry’umwaka.

Ati “Isambaza zari zisanzwe zibyara mu kwezi kwa karindwi n’ukwa munani tugafungura uburobyi mu kwa 10, ubu isambaza ntizabyariye igihe, ibihe byarahindutse ubu turimo kubona isambaza nyinshi z’abana. Ibi byatumye twongera gufunga ikiyaga ariko twongeye gufungura dusanga harimo abana benshi bituma dukomeza uburobyi.”

Munyagitare avuga ko icyo barimo gukora ari uguca imitego ya kane kuko ikukumba abana b’isambaza, ariko akemeza ko imitego ya gatanu bakiyikoresha, kuko MINAGRI itaragaruka kuyibabuza, n’ubwo yemeza ko bumvikanye na Minisiteri kuyihagarika muri Mata 2023, bagakoresha iya mm 6.

Munyagitare avuga ko icyo biyemeje nk’abarobyi ari ukurobera kure y’ikigo, kuri metero 500, ariko nabwo bakaba bakomeje kuroba isambaza zitarakura.

Mathilda Mukasekuru, umuyobozi ushinzwe uburobyi muri MINAGRI, avuga ko imitego ya kane yaciwe kandi abayobzi b’amakoperative bagomba kuyamagana, naho abakoresha imitego ya gatanu bagombye kuyihagarika bagakoresha ifite ijisho rya gatandatu, nk’uko babyemeye.

Avuga ko gukoresha imitego itemewe, bituma ku munsi mu turere twa Nyamasheke na Rutsiro harobwa nibura toni 20.

Naho kuba isambaza zararumbutse muri iki gihe, atangaza ko biterwa nuko isambaza zororoka cyane mu gihe cy’izuba, kandi mu ntangiriro z’umwaka wa 2023 habonetse izuba ryinshi.

Mukasekuru avuga ko abakoresha imitego cy’icyerekezo ifite ijisho ya milimetero 6, bakorera uburobyi mu mazi magari bagashobora kuroba isambaza zikuze, kuko imitego yabo yakorewe kuroba mu mazi arimo umuhengeri ubafasha kubona isambaza, ariko nanone, amakipe yo akoresha amato atatu adashobora kujya mu mazi magari, kuko agorwa n’umuhengeri imitego yabo ntigire icyo ifata, bityo bakarobera hafi y’ikigobe.

Agira ati “Abakorera mu makipe baba bari hafi bagashobora kuroba isambaza ntoya nyinshi, ariko nk’uko abarobyi babyumvikanye na MINAGRI, muri uku kwezi kwa kane bagomba kuba bakuyemo imitego ya gatanu.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka