Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA) bwatangaje ko bugiye gushyiraho amarushanwa ya Karate ikinirwa ku mucanga mu gufasha kongera ubumenyi muri Karate ikinirwa mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda, FERWAKA, bwasusurukije abakunzi ba Karate mu Karere ka Rubavu tariki 5 Kanama 2023 ahakiniwe igikombe cyo kwibohora 2023.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwahamagariye Abanyarwanda bose kujya kureba ibyiza bitatse aka Karere gafatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo n’ubucuruzi, aho kuva tariki ya 3 kugera tariki ya 5 Kanama 2023, habera amarushanwa y’umukino wa Ironman 70.3.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatanze iminsi 14 ku baturiye umugezi wa Sebeya, yo kwimuka byihuse kugira ngo imvura izagwa muri Nzeri 2023 itazabasanga aho batuye bikaba byakongera gutera ibiza bikabagiraho ingaruka, nk’uko byagenze muri Gicurasi uyu mwaka.
Bamwe mu baturage batuye mu mirenge ihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) batangaza ko umutekano umeze neza nubwo hamaze iminsi havugwa abarwanyi ba FDLR n’ingabo za Congo (FARDC) zegerejwe umupaka w’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’Umuryango mpuzamahanga (STEM Power) ufatanyije na Ambasade ya Israel mu Rwanda, batangije ikigo kizajya gifasha abanyeshuri n’abantu bakuru kwihugura muri Siyansi, ikoranabuhanga n’imibare.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi (RWB), cyatangaje ko urugomero rwo kuringaniza amazi y’umugezi wa Sebeya rwamaze kuzura. Ni urugomero rwitezweho kugabanya umwuzure waterwaga n’uyu mugezi, cyane cyane ku batuye mu isantere ya Mahoko.
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana, avuga ko hari abahora bakubita urutoki ku rundi bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ariko bidashoboka mu gihe Abanyarwanda bashyize hamwe mu kuwurinda.
Minisitiri w’Intebe Dr Eduard Ngirente, yabwiye Abanyarwanda ko intego yo kwibohora, ari ukugira igihugu gikize, kandi ko bitagerwaho Abanyarwanda badakoze, asaba buri wese gukora neza icyo ashinze, umuyobozi akegera abo ashinze akababera ijisho n’umwarimu mwiza, naho umuturage akaba umunyeshuri mwiza.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, yatashye Umudugudu w’icyitegererezo wa Muhira wubatswe mu Murenge Rugerero Karere ka Rubavu, bikaba biri mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda kwizihiza umunsi wo Kwibohora.
Ubuyobozi bwa sosiyete ya RICO yahawe isoko rya Gisenyi, butangaza ko bwishimiye kwakira icyangombwa cyo kuryubaka, rikarangira mu gihe gito.
Imvura yaguye mu ijoro tariki 23 Kamena 2023, yasenyeye imiryango itanu mu mujyi wa Gisenyi, ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi buvuga ko byatewe n’abakoze umuhanda bagafunga inzira z’amazi, bigatuma ayobera mu nzu z’abaturage.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwateguje abasabiriza ko bashobora kugezwa imbere y’amategeko, kuko iyi ngeso ikomeza kwaguka mu mujyi wa Gisenyi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu burashimira abafatanyabikorwa, uruhare bagize mu gufasha abaturage kuva mu bukene no kugira imibereho myiza bityo bakiteza imbere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwasabye ababyeyi bo mu Murenge wa Bugeshi, kongera isuku y’abana, kubagaburira indyo yuzuye mu kubarinda igwingira ndetse bakerekwa urukundo.
Mu Karere ka Rubavu abagera ku 5000 basenyewe n’ibiza bari mu nkambi ku ma site atandukanye, mu rwego rwo kwita ku mikurire myiza y’umwana, ku mafunguro y’abana n’abagore batwite hariyongeraho igi.
Ku Cyumweru tariki 11 Kamena 2023, mu umuhango wo gutambagiza Isakaramentu ritagatifu, umukirisitu umwe yavuze ko igituma abikora ndetse atabisiba, ari uko bimuha ibyishimo kuri uwo munsi ndetse no mu buzima bwe bwa buri munsi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yabwiye Kigali Today ko tariki 7 Kamena 2023, umuturage yatoraguye imbunda ebyiri mu murima ahinga, zishyikirizwa inzego z’umutekano.
Bamwe mu bacumbikiwe muri Site y’Inyemeramihigo mu Murenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu, baremeza ko ibiza byatandukanyije abashakanye, aho umugabo akumbura umugore we n’ubwo baba mu nkambi imwe.
Nyuma y’uko Intara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru zibasiwe n’ibiza by’imvura, byateye abaturage mu ijoro rishyira itariki 03 Gicurasi 2023, bigatwara ubuzima bw’abantu 135, hakomeje kwibazwa uburyo abarokotse ibyo biza babayeho.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yasabye abaturiye umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kuba maso no gukumira abinjiza mu Rwanda magendu, kuko ngo aho inyura ariho hanyuzwa n’ibihungabanya umutekano.
Koperative y’abashoferi batwara amakamyo yambukiranya imipaka mu Rwanda (United Heavy Truck Drivers of Rwanda). kutiariki ya 3 Kamena 2023 bagejeje inkunga ku baturage basenyewe n’ibiza mu Karere ka Rubavu.
Bamwe mu baturage bangirijwe n’ibiza tariki ya 3 Gicurasi 2023 batangaza ko bahangayikishijwe n’uko bazishyura inguzanyo bari barafashe muri banki nyuma y’uko ingwate bari baratanze zangijwe n’ibiza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze, Nkurunziza Faustin, yatangaje ko imibiri y’abantu 12 bafite mu nyubako y’Akagari yabonetse muri 2019, muri Santere ya Mizingo, itinda gushyingurwa kuko babanje gushakisha amakuru kuri iyo mibiri kubera ko hari abavugaga ko ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, (…)
Nzabonimpa Innocent wari utuye mu Mudugudu wa Buruha, Akagari ka Mukondo mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, yapfushije abana bane bahitanywe n’inkangu yagwiriye inzu, mu biza byabaye tariki 3 Gicurasi 2023 saa munani z’ijoro.
Shema Gaz Methane Power Plant ni urugomero rw’amashanyarazi ruyabyaza umusaruro akomotse kuri Gaz Methane iri mu Kiyaga cya Kivu, uru rugomero rukaba rugeze ku kigero cya 95% rwubakwa na sosiyete y’abongereza yitwa Shema Power Lake Kivu Ltd (SPLK), ndetse rukaba ruri kubakwa mu Kagari ka Busoro, Umurenge wa Nyamyumba, (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko imwe mu miryango yari mu nkambi, nyuma yo kwangirizwa ibyo batunze, yatangiye gusubira mu ngo zabo nk’uko bari babisezeranyijwe n’Umukuru w’Igihugu, ubwo aheruka kubasura.
Mu gutangiza gahunda y’icyiciro cya gatatu cy’ibiganiro n’amarushanwa ya ‘Ndi Umunyarwanda’, yateguwe na Unity Club hagamijwe kwimakaza umurage w’Ubunyarwanda mu rubyiruko, Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yaganirije urubyiruko mu Karere ka Rubavu, arwereka uburyo abakoloni bubatse gereza (…)
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, ubwato butwaye imizigo buva mu Rwanda bujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bwakoreye impanuka mu Kiyaga cya Kivu ku ruhande rw’u Rwanda, umwe aburirwa irengero.
Ibikorwa byo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994 batawe mu mazi, byateguwe n’umuryango Dukundane, bikorerwa mu Karere ka Rubavu ku mugezi wa Sebeya, ujyana amazi mu Kiyaga cya Kivu, aho hari Abatutsi bagiye bicwa bagatabwa mu mugezi wa Sebeya.