Abagabo batanu batuye mu Murenge wa Cyanzarwe, mu Karere ka Rubavu batawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo kwica umukecuru bamuteye amabuye bamushinja kuroga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwagaragaje ibirango bizajya bigaragaza aka Karere kazwiho kuba irembo ry’ubucuruzi n’ubukerarugendo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko ku mugezi wa Sebeya hagiye kubakwa inkuta n’ibiraro bizafasha amazi kugenda adasenyeye abaturage.
Abahinzi b’urusenda n’ibitunguru mu Turere twa Rubavu, Rulindo, Nyagatare na Bugesera bagiye gutandukana n’igihombo baterwaga no kubura isoko ry’umusaruro bakagurisha umusaruro wabo ku kiguzi gito.
Abatuye mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu batangaza ko bashima Leta y’u Rwanda, yaborohereje kubona icyangombwa cyambukiranya umupaka bitabagoye, kuko igiciro cyacyo cygabanyijwe cyane.
Abikorera mu Karere ka Rubavu bafite amahoteli n’ibikorwa byakira ba mukerarugendo, batangaza ko umutekano mucye ubarizwa mu Burasirazuba bwa Congo wagize ingaruka ku bikorwa byabo, harimo kugabanuka kw’ababagenderera no kongera ibirarane muri Banki bafitemo inguzanyo.
Mu Rwanda hari ibyanya bitandukanye bibonekamo urusobe rw’ibinyabuzima bisigaye hakeya ku isi. Hari ibyanya bimaze kwemerwa ku rwego rw’Isi, nka Pariki y’Ibirunga na Pariki ya Gishwati-Mukura.
Nyuma imirwano yabereye mu bice bitandukanye bya Masisi tariki 5 Ugushyingo 2023, ndetse igasiga uduce dukomeye dufashwe n’abarwanyi ba M23, imirwano ikomeye yubuye muri Teritwari ya Nyiragongo mu gice cya Kibumba ku musozi wa Nyamishwi ku kirunga cya Nyamuragira ahari gukoreshwa intwaro zikomeye.
U Rwanda rukomeje gushishikariza Abanyarwanda gukingiza abana imbasa, birinda ko hagira uyandura ivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho iheruka kuboneka.
Abaturage batujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, bashima Perezida Paul Kagame wabahaye inzu nziza n’umushinga urwanya imirire mibi, bakaba batangiye kwiga uko bivana mu bukene.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2023 ahagana saa sita n’igice z’amanywa, hari umuturage wo mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda, wakomerekejwe n’isasu ryaturutse mu mirwano ishyamiranyije imitwe ishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hafi y’umupaka (…)
Bamwe mu banyeshuri biga ku kigo cya Rambo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu batangaza ko hari bagenzi babo batagarutse ku ishuri kubera kubura ubushobozi, nyuma y’uko ibiza byibasiye Akarere ka Rubavu bibasenyeye, imiryango yabo ikabura ubushobozi.
Buri mwaka (Nzeri n’Ukwakira) hafatwa amezi abiri yo guhagarika uburobyi mu Kiyaga cya Kivu kugira ngo amafi n’isambaza bishobore kongera kororoka, nyuma y’amezi 10 abakora akazi ko kuroba bataruhuka.
Ikigo Ubumwe Community Center cyita ku bafite ubumuga bukomatanyije mu Karere ka Rubavu, cyatangije inyubako izajya ikora insimburangingo mu gufasha abafite ikibazo cyo kuzibona.
Toni eshanu z’imbuto y’ibirayi zafashwe zinyuzwa mu nzira zitemewe ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho zari zigiye kugurishwa.
Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Charity Manyekure, yatangaje ko ashaka guhuza Akarere ka Rubavu n’umujyi wa Mutare muri Zambabwe, bakajya bakora mu bucuruzi n’ibindi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, Nyirasafari Monique, yabwiye Kigali Today ko bamaze kugenzura inyubako z’abaturage bangirijwe n’amazi ubwo habaga ibiza, bakaba barafashe umwanzuro wo gukodeshereza imiryango igera kuri 200, kugira ngo inzu zitabagwa hejuru.
Mu gihe kuri ubu u Rwanda ruri mu kwezi ko gusoma guherutse gutangizwa na Minisiteri y’Uburezi, biteganyijwe ko kuzarangira Abanyarwanda benshi bagejejweho ibitabo byo gusoma, no gushishikariza ababyeyi gusomera ibitabo abana.
Ibikorwa by’isanamitima mu Karere ka Rubavu byafashije abari bafite agahinda kadashira babasha kubohoka ndetse bashobora kubabarira ababahemukiye kugera aho bamwe bashyingiranye n’ababahemukiye.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rubavu, Nzabonimpa Deogratias, yatangaje ko babaye bahagaritse ibikorwa byo gucukura umucanga uzwi nk’ibicangarayi bijyanwa mu nganda zikora sima, ku musozi wa Nyakiriba, kugira ngo babanze bashake amakuru ku mibiri yahashyinguwe irimo kuboneka iyo barimo gucukura umucanga.
Abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Kivu y’Amajyaruguru bishyize hamwe mu kurwanya umutwe wa M23, babyukiye mu myigaragambyo yaguyemo abarenze 6 abandi babarirwa mu 10 barakomereka.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles yo mu Karere ka Rubavu, butangaza ko bwatangiye gutegura inzira yo kwitunga nyuma y’uko amafaranga ikoresha iyahabwa n’Akarere ka Rubavu, kandi hari igihe aba adahagije.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, yasabye abaturiye umugezi wa Sebeya mu Karere ka Rubavu, kwitegura imvura izagwa mu kwezi kwa Nzeri, birinda ko ibiza byazabagiraho ingaruka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwateguye inama ihuza abafatanyabikorwa bakorera muri aka Karere mu kubereka ibikorwa bya Etincelles FC no kuyishyigikira mu marushanwa ya shampiyona.
Abarobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu bavuga ko bafite ikibazo cya Peteroli yabuze ku isoko bakavuga ko bishobora gutuma bahagarika imirimo y’uburobyi ndetse n’isambaza zigahenda.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yahumurije abaturage baturiye Sebeya muri metero 10 bari bahawe tariki 10 Kanama 2023 kuba bimutse ariko n’abandi batuye muri metero 50 bagerwaho n’ingaruka za Sebeya basabwa kuhimuka.
Abaturage batuye mu Kagari ka Makurizo ho mu Mudugudu wa Nyamugari mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, bavumbuye ibisasu byari bihishwe muri ako gace.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwasabye abaturage baturiye imirenge ya Rugerero, Kanama na Nyundo aharimo kwimurwa abaturage bari baturiye umugezi wa Sebeya kutabahenda ahubwo bakabafasha kubona aho kuba kuko bakeneye gufashwa aho guhendwa.
Leta y’u Rwanda yajyanye impunzi z’Abanyekongo 1,007 bari mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira, mu nkambi ya Kiziba iri mu Karere ka Karongi mu kugabanya ubucucike.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire (Rwanda Housing Authority - RHA) bwagize icyo buvuga ku mututu wabonetse mu mujyi wa Gisenyi uvuye mu Kirunga cya Nyiragongo muri Gisurasi 2021 watewe n’imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.