Rubavu: Abanyeshuri bagizweho ingaruka n’ibiza bongeye kwiga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, bafashije abana 539 bakuwe mu byabo n’ibiza, kubona aho bigira nyuma yo gushyirwa mu nkambi.

Abana bashyizwe mu mashuri yegereye inkambi imiryango yabo icumbikiwemo
Abana bashyizwe mu mashuri yegereye inkambi imiryango yabo icumbikiwemo

Imiryango ibarirwa mu 2,000 mu Karere ka Rubavu yasenyewe n’ibiza ndetse bamwe babura aho kwegeka umusaya, bashyizwe mu nkambi bityo akaba ari ho barimo gufashirizwa kuko ntacyo basigaranye.

Zimwe mu nkambi zashyizweho mu Karere ka Rubavu, hari iya Kanyefurwe hamwe n’iya Gihira, bituma abana batandukana n’ibigo bari basanzwe bigaho.

Hari abandi bana batakaje byose kuva ku bikoresho by’ishuri kugera ku myenda yo kwambara, ariko mu kubafasha gusubira mu ishuri badatakaje igihe, Akarere ka Rubavu hamwe na Minisiteri y’Uburezi babashyize mu kigo cyegereye inkambi, abana bashobora kwigiramo ndetse bahabwa ibikoresho.

Abana 539 b’abanyeshuri baturuka mu miryango icumbikiwe kuri Site ya Gihira yegeranye na College Inyemeramihigo, bongeye gusubira kwiga tariki ya 9 Gicurasi 2023, aho bigira mu rwunge rw’amashuri rwa Shwemu 1 n’iya 2, nk’ibigo byegereye inkambi bacumbitsemo.

Akarere ka Rubavu katangaje ko abanyeshuri 68 bazakomeza mu kiciro cy’amashuri yisumbuye, abanyeshuri 465 barakomeza kwiga mu mashuri abanza, naho 6 bashyirwa mu mashuri y’incuke.

Abanyeshuri bahawe ibikoresho by'ibanze
Abanyeshuri bahawe ibikoresho by’ibanze

Akarere ka Rubavu gahanganye no gusubiza abana mu ishuri, mu gihe imiryango yahuye n’ibiza ikomeje gutaka ubukene kubera yahombye ibyo yari itunze.

Bamwe mu babyeyi bashima ko abana babo bashoboye kwiga umwaka ntube imfabusa, kuko nyuma yo gusenyerwa batari bizeye kubona ubushobozi bw’aho gukura ibikoresho abana bajyana ku ishuri.

Minisitiri w’Intebe, Dr Eduard Ngirente, ubwo aheruka gusura abangirijwe n’ibiza, yatangaje ko Leta y’u Rwanda izababa hafi, ariko asaba abatuye mu manegeka kuhimuka birinda ko bashobora kuhaburira ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka