Ibitaro bya Gisenyi bigiye kongererwa abaganga no kubakwa mu buryo bugezweho
Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko ibitaro bya Gisenyi bigiye kongerewa umubare w’abaganga ndetse bikanubakwa mu buryo bugezweho.
Yabitangarije mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye kuri ibi bitaro, aganira n’abahakorera ndetse anareba ibibazo bihari kugira ngo bikemurwe mu rwego rwo guha ababagana serivise nziza kandi inoze.
Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko ikibazo yahasanze ari umubare muke w’abakozi muri serivise yita ku babyeyi babyara, ariko ko batangiye gukemura icyo kibazo kuko ubu Minisiteri y’Ubuzima yamaze kuhohereza ababyaza 11 muri iyi serivise.
Ati “Ikibazo gihari ni umubare muke w’abakozi, gusa byabaye mahire ko mu minsi mike hari abakozi 11 baje gukora muri serivisi yo kubyaza kuko Minisiteri y’Ubuzima yabibonaga ko bakenewe kongerwa, ariko n’ahandi batugaragarije ko hakiri abakozi bake turaza kureba uburyo tubongera ku buryo serivise yihuta”.
Ikindi Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ni uko hari umushinga wo kwimura ibitaro bya Gisenyi bikubakwa ahitwa mu Rugerero.
Ati “N’ibitaro bigomba kwimuka, umushinga wo kubyimura warateguwe kuko bizimukira ahitwa mu Rugerero kuko ubu tuvuye no kuhareba kugira ngo twihutishe iyo gahunda kuko ababyubaka bo bariteguye yaba igice cya Leta yaba abafatanyabikorwa ku buryo bizuzura mu gihe kitarenze imyaka ibiri”.
Nyiraneza Agnes ni umwe mu barwayi bivuriza kuri ibi bitaro. Avuga ko kongerera abaganga mu isuzumiro byarushaho kuba byiza kuko byafasha abarwayi kuvurirwa ku gihe.
Mu kurushaho kunoza akazi no gutanga serivisi nziza, Minisiteri y’Ubuzima yijeje kongerera ubushobozi n’ubumenyi abaganga iborohereza kujya kwiga ku nguzanyo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|