Abajyanama b’ubuzima 175 barimo gufasha abana bagizweho ingaruka n’ibiza

Abajyanama b’ubuzima 175, ku wa Gatanu tariki 5 Gicurasi 2023, boherejwe mu bigo bibiri (Vision Jeunesse Nouvelle na Kanyefurwe) byo mu Karere ka Rubavu, bicumbikiye abagizweho ingaruka n’ibiza, kugira ngo bite by’umwihariko ku bana.

Iryo tsinda ririmo gupima abana bari munsi y’imyaka itanu, kugira ngo abafite ibibazo by’imirire mibi bahabwe ubufasha bwihuse, nk’uko byagarutsweho na Susane Nyiranshuti, umukozi ushinzwe Abajyanama b’ubuzima mu bitaro bya Gisenyi, aganira na The New Times.

Abana barimo guhabwa ifunguro ririmo intungamibiri rigizwe n’amata, ibisuguti na porici. Ibyo bigo byombi bicumbikiye abavuye mu babyo, birimo icyumba kigenewe kwakira abakeneye kuvurwa no guhabwa ubundi bufasha bw’ibanze.

Ibyo bigo bicumbikiye abantu basaga 2,000 bo mu Karere ka Rubavu n’abandi 9,231 bo mu tundi turere twashegeshwe n’ibiza byatewe n’imvura, yateje umwuzure n’inkangu ku wa Kabiri no ku wa Gatatu 02-03 Gicurasi 2023, bigahitana abantu 131.

Ubufasha burimo guhabwa abana buziye igihe kuko biragaraga ko ari bo bagirwaho ingaruka nyinshi n’imyuzure kurusha abakuze, nk’uko bigaragazwa n’ibipimo bya UNICEF-Rwanda ku bana no ku ngaruka z’ibiza.

Barimo guhabwa amata, ibisuguti na porici
Barimo guhabwa amata, ibisuguti na porici

Ibipimo bya UNICEF byerekana ko 10% by’abana bugarijwe n’ingaruka ziterwa n’imyuzure, cyane cyane mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru. Muri izo ngaruka harimo kuba bashobora gufatwa n’indwara imwe cyangwa nyinshi zirimo umuriro ufata amagufa, n’iyitwa schistosomiasis, zombi ziterwa n’iminyorogoto.

Kugeza ubu imiryango 4,871 yagejejweho ibiribwa, ibikoresho by’isuku, ibiryamirwa n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hello……Nta contacts nabona zabashinzwe gufasha abagizweho ingaruka nibiza??????hari ama company ashaka gutanga ubufasha

Uwase Eppy yanditse ku itariki ya: 8-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka