Bahangayikishijwe n’abanywa inzoga zitemewe bakabahohotera
Abaturage bo mu murenge wa Muganza mu karere ka Nyaruguru babangamiwe n’insoresore zinywa inzoga zitemewe zigateza umutekano muke.
Aba baturage kandi banavuga ko hari igihe izi nsoresore zibategera mu mayira zikabahohotera.

Bavuga ko iyo aba basore bamaze guhaga izo nzoga ngo batera mu ngo z’abaturage bagakubita, ariko cyane cyane ngo bagatera mungo bakeka ko ba nyirazo bafite amafaranga cyangwa indi mitungo kugira ngo bayabambure.
Umwe mu baturage yabwiye Kigali Today ati:”Hari abasore b’ino aha iyo bamaze gusinda ibikwangari, cyane cyane bakaba bagukekaho agafaranga baragutera ku manywa y’ihangu bakagukubita bakayakwambura”.
Aba baturage bavuga ko iki kibazo kizwi n’inzego zinyuranye ariko kikaba kidashakirwa umuti, bakaba bifuza ko hagira igikorwa.
Umwe mu baturage ati“Twe tubona ari nko kubbatinya!None se ko nta muyobozi utabizi ariko hakaba nta gikorwa?”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Niyitegeka Fabien, yemera ko ikibazo cy’izi nzoga zikurura umutekano muke gihari. Gusa akavuga ko bazirwanya.
Ati:” Nibyo koko hirya no hino tujya tubona ahantu banywa inzoga z’inkorano, ariko aho tumenye tugerageza kuzirwanya”.
Ku birebana n’iri tsinda aba baturage bemeza ko rikora urugomo iyo abarigize bakutse izi nzoga, uyu muyobozi avuga ko kuri bo batari babizi, ahubwo ngo ni amakuru mashya bamenye bakaba bagiye kubikurikirana.
Yungamo ati:”Ibyo ntabwo twari tubizi, ariko ndumva nta muntu wavuga ngo yananiye ubuyobozi, ubwo turaza kubikurikirana”.
Akarere ka Nyaruguru ni akarere kagizwe n’igice kinini cy’icyaro, hirya no hino mu dusantere tukagize hagakunda kugaragara icuruzwa ry’inzoga zitemwe, ahanini abaturage bemeza ko ari zo mvano y’urugomo n’ihohoterwa mu miryango.
Charles RUZINDANA.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nanjyendazinwa tu arikonango nanduranya murakoze