Mu mukino wa gicuti wahuje ikipe yitwa les onze du dimanche yo mu karere ka Muhanga hamwe n’ikipe y’akarere ka Nyaruguru, kuwa 12 Nzeli 2015, abaturage bo mu karere ka Nyaruguru bagaragaje ko banyotewe n’imikino ariko ngo ntibayibona kubera kutagira ibibuga by’imikino bityo n’amakipe akaba makeya.

Ubwo umukino wabaga, abaturage bari bitabiriye ari benshi ndetse bagaragaza gufana ku buryo bukomeye.
Nkurunziza Emmanuel gapiteni w’ikipe y’akarere ka Nyaruguru, avuga ko bafite abantu biganjemo urubyiruko bafite impano zaba izo gukina no gukunda imikino ariko ko ibikorwa remezo bikiri bike.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois avuga ko ikibazo cy’ibibuga bakizi ndetse ko batangiye gukora inyigo yo kubaka sitade yazajya yakira imikino itandukanye.

Meya Habitegeko avuga ko babizi ko hari impano nyinshi muri aka karere ariko ko ibikorwa remezo by’imikino bikiri bikeya.
Anavuga kandi ko batekereza kuzashinga amakipe atandukanye bahereye ku ikipe y’umwuga y’umupira w’amaguru, ariko ko ibyo bizakorwa nyuma yo kubona ibibuga bikwiye.
Uretse sitade nini ishobora kuzubakwa mu mwaka utaha, ngo banatangiye gushakisha mu tugari ahaboneka ibibanza byatunganywa mo ibibuga by’imikino ku batuye mu mirenge.
Umukino wahuje Les Onze du dimanche n’ikipe y’akarere ka Nyaruguru ukaba wararangiye amakipe yombi anganyije 2-2.
Ernest Kalinganire
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
GATSIBO NATWE NTAKIBUGA DUFITE PE! BYU MWIHARI,UMURENGE WA ,KABARORE:NUWA GITOKI,MINISITRI,WUMUCO NA SPORT ,ADUSURE.