Abaturage bo mu murenge wa Kitabi mu karere ka Nyamagabe baratangaza ko bitabira gukingiza abana mu buryo bushimishije kuko bamaze kumenya ibyiza byo gukingiza abana, umwana wahawe inkingo zose ngo akaba atarwaragurika.
Akarere ka Nyamagabe kagiye kubaka inyubako yo gukoreramo ijyanye n’igihe hagamijwe kunoza imitangire ya serivisi kugira ngo uzishaka ajye azibonera ahantu hamwe, mu gihe mbere kubera inyubako zitandukanye byajyaga bigora ababagana.
Ubwo umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yasuraga akarere ka Nyamagabe tariki ya 19/02/2013, yasezeranije abaturage bako ubufasha mu nzira igana ku iterambere ryabo n’akarere kabo, ariko abasaba gushyiraho akabo ngo kuko inkunga iza yunganira abagize icyo bakora.
Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bagomba gutuzwa mu karere ka Nyamagabe bagicumbikiwe by’agateganyo mu murenge wa Gatare, barasaba ko imyiteguro yo kujyanwa gutuzwa hirya no hino mu mirenge yakwihutishwa bakagerayo vuba kugira ngo batangire urugamba rw’iterambere nk’abandi Banyarwanda.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe bwafashe ingamba zo gukangurira abaturage kwitabira umuganda buha ibyemezo abawitabiriye kugira ngo abatawitabiriye babashe gutahurwa, bityo bahabwe ibihano biteganijwe.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rwahamije icyaha cy’ubwicanyi Niyibizi Augustin w’imyaka 52 wo mu kagari ka Bunge mu murenge wa Rusenge wo mu karere ka Nyaruguru, maze rumukatira igihano cyo gufungwa burundu, urubanza rwasomwe kuri uyu wa kane tariki ya 20/02/2014.
Niyibizi Augustin w’imyaka 52 wo mu kagari ka Bunge mu murenge wa Rusenge wo mu karere ka Nyaruguru, kuri uyu wa 18/02/2014 yagejejwe imbere y’urukiko kurikiranyweho kwica umugore wa mukuru we witwa Mukamanzi Claudine.
Nabagize Damascène w’imyaka 28 y’amavuko yatewe icyuma mu ijosi agwa mu nzira bari kumujyana kwa muganga, ubwicanyi bwabereye mu murenge wa Cyanika mu kagari ka Nyanza umudugudu wa Buhiga muri santere ya Mugombwa mu ijoro rishyira tariki 18/02/2014.
Abana biga mu ishuri ry’inshuke rya SAEMAUL riri mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Gasaka mu kagari ka Nyabivumu bafite hagati y’imyaka itatu n’itandatu baherekejwe na komite y’ababyeyi, basuye ingoro ndangamurage y’u Rwanda iri i Huye hagamijwe gutembera ndetse no kuhigira.
Hirya no hino mu mihanda yo mu gihugu usanga abanyamagare bakunda gufata ku makamyo ngo abakurure babashe kwihuta ahazamuka nyamara bishobora guteza impanuka zinyuranye.
Care International Rwanda igiye gutangiza umushinga wo kwita ku bana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 14 na 19 batiga hagamijwe kubafasha gukora ibikorwa bibateza imbere, umushinga ugiye kugeragerezwa mu turere twa Nyamagabe na Huye two mu ntara y’amajyepfo.
Abayobozi ku nzego zinyuranye mu karere ka Nyamagabe barasabwa gukangurira abaturage kwipimisha ku bushake ubwandu bya virusi itera SIDA kugira ngo bamenye aho bahagaze, bityo babone aho bahera bafasha mu gukumira ubwandu bushya.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 03/02/2014, akarere ka Nyamagabe kakiriye urumuri rw’ikizere rutazima ruri kuzenguruka uturere twose tw’igihugu, urumuri rwageze muri aka karere ruturutse mu karere ka Nyaruguru.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 03/02/2014 mu masaha ya saa tatu n’igice, imodoka yo mu bwoko bwa Dyna ifite nomero ziyiranga RAB 954 G yagonze inzu y’ubucuruzi mu mujyi wa Nyamagabe ariko ntawahasize ubuzima cyangwa ngo akomereke.
Inama njyanama y’akarere ka Nyamagabe yateranye yemeza ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2013-2014. Ingengo y’imari yari yemejwe umwaka ujya gutangira yariyongereyeho miliyari imwe, miliyoni 187, ibihumbi 401 n’amafaranga 929.
Urubyiruko rwiga mu bigo by’amashuri yisumbuye binyuranye byo mu Murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe rurasabwa kugera ikirenge mu cy’intwari z’igihugu u Rwanda rwibuka tariki ya 01/02 buri mwaka.
Nubwo hatewe intambwe igaragara muri gahunda y’uburezi budaheza, aho abana bafite ubumuga bahabwa amahirwe yo kwiga kimwe n’abatabufite, haracyagaragara imbogamizi ku bana bamwe na bamwe bitewe n’ubumuga bafite ntibabashe kwigana n’abadafite ubumuga.
Ku bufatanye bw’ibitaro bya Gisirikari by’u Rwanda n’ikigega kigenewe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye (FARG), kuva 27/01/2014 kugeza tariki 01/02/2014, abarokotse Jenoside bo mu karere ka Nyamagabe bari guhabwa ubuvuzi mu ndwara zinyuranye basigiwe na Jenoside.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rwahamije umugore witwa Uwamahoro Dative icyaha cyo kwica uwo bashakanye ndetse no kuzimanganya ibimenyetso, runamukatira igihano cyo gufungwa imyaka 10 no gutanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 100.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyamagabe bwasabiye Ukwizagira Gaspard uzwi ku izina rya Nyamacenga, Nzasabimfura Emmanuel uzwi nka Alfred na Ntibitonda Félix bakekwaho icyaha cy’ubwicanyi n’ubujura kuba bafunzwe by’agateganyo mu gihe iperereza kuri ibyo byaha rikomeje.
Nyirashumbusho Jacqueline w’imyaka 22 wo mu karere ka Rusizi acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka mu karere ka Nyamagabe nyuma yo gufatanwa ibiro 30 by’urumogi abikuye mu karere ka Rusizi abizana mu karere ka Nyamagabe.
Abanyeshuri bo mu mashuri makuru na za kaminuza zo mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’abo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (RDC) bibumbiye mu muryango “Never Again” basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi kugira ngo basobanukirwe n’amateka yabafasha kwimakaza amahoro mu (…)
Ku bufatanye n’umurenge wa Gasaka, umushinga World Vision ndetse na koperative “twite ku bana Gasaka” mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe hatangijwe icyumweru cy’ubukangurambaga bugamije gukumira ikibazo cy’abana bata amashuri no gukangurira ababyeyi kubajyana ku ishuri ku gihe.
Ukwizagira Gaspard uzwi ku izina rya Macenga, Nzasabimfura Emmanuel uzwi nka Alfred w’imyaka 22 na Ntibitonda Félix uzwi nka Felisi w’imyaka 29 bari mu maboko ya Polisi kuri sitasiyo ya Gasaka bakekwaho kwica abana b’abakobwa batatu bagakomeretsa n’undi w’umuhungu.
Bizimana Evariste na Mugengana Jean bo mu murenge wa Kaduha mu karere ka Nyamagabe bakatiwe gufungwa umwaka umwe n’urukiko rw’ibanze rwa Gasaka mu karere ka Nyamagabe nyuma yo kubahamya ubujura bukozwe nijoro mu bikikije inzu ituwemo.
Mu gihe hakigaragara abana bata amashuri, Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buratangaza ko hari ingamba zinyuranye zo guhangana n’iki kibazo harimo no kwigisha ababyeyi ko badakwiye gutuma abana bava ku ishuri.
Abaturage bo mu murenge wa Musange mu karere ka Nyamagabe baratangaza ko imiyoborere myiza yagize uruhare mu gutuma batera intambwe bagana ku iterambere. Ibi babitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 27/12/2013 mu muhango wo gusoza ukwezi kw’imiyoborere myiza, icyiciro cya mbere.
Mu gihe ubusanzwe ku munsi mukuru wa Noheri (ubwo abakirisitu bibuka ivuka rya Yezu) uba ari ikiruhuko ku bakozi, abikorera mu karere ka Nyamagabe nabo ntibitabiriye umurimo nk’uko bisanzwe.
Bizimana Evariste na Mugengana Jean bo mu murenge wa Kaduha mu karere ka Nyamagabe bageze imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Gasaka kuri uyu wa 24/12/2013, bakurikiranyweho kwiba inka bakaba bemera icyaha bagasaba imbabazi.
Urubanza rw’umucuruzi ukomeye wo mu karere ka Nyamagabe, Hategekimana Martin bakunze kwita Majyambere, ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro rwasubitswe bibanje kutavugwaho rumwe.