Mu minsi mike iri imbere akarere ka Nyamagabe karaba kujuje ibagiro rya kijyambere rigenewe kuzajya rutunganyirizwamo inyama z’ingurube zimenyerewe ku izina ry’“akabenzi”, mu gihe hari amakuru yavugwaga ko bajyaga bazitunganyiriza mu ishyamba.
Kuwa gatandatu tariki 03/11/2012, mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe umwamikazi w’amahoro rwa Cyanika (Groupe Scolaire Notre Dame de la Paix de Cyanika) riherereye mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe hatangijwe ku mugaragaro itorero ry’igihugu.
Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi, Jean Philbert Nsengimana, wahawe akarere ka Nyamagabe nk’umujyanama mu bukungu n’iterambere, aratangaza ko azahera ku mwihariko w’aka karere akagafasha mu nzira y’iterambere.
Abaturage bo mu murenge wa Musange mu karere ka Nyamagabe bamaze umwaka bari mu kizima nyuma y’uko urugomero bari barikoreye bafatanyije n’ishuri ryisumbuye rya Musange rwangiritse.
Bamwe mu bagana isomero ry’abakuze riherereye mu karere ka Nyamagabe, baratangaza ko bahisemo kuyoboka isomero ry’abakuze kugira ngo nabo babone uko bajyana n’igihe, nyuma y’aho basanze ubujiji bubabera imbogamizi mu iterambere.
Umuhanda Gasaka-Musange wari imbogamizi zatumaga abaturage b’umurenge wa Musange batagera mu mugi wa Nyamagabe ku buryo bworoshye ngo ugiye gukorwa, abaturage b’uyu murenge bakurwe mu bwiyunge.
Kuri uyu wa kabiri tariki 23/10/2012 mu masaha ya saa moya z’igitondo, abaturage babiri bataburuye imbunda ebyiri hamwe n’amasasu ubwo bari bari guhinga mu mudugudu wa Nyamigina mu kagari Gakoma ko mu murenge wa Tare.
Ikamyo ebyiri zagonganiye mu ishyamba rya Nyungwe igice cy’akarere ka Nyamagabe, ku cyumweru tariki 14/10/2012 saa saba z’amanywa bituma ikibazo cy’ingendo kigorana muri uwo muhanda.
Ikibazo cy’isuri kigaragara mu nkambi ya Kigeme kibangamiye impunzi z’Abanyekongo ziri muri iyi nkambi, kuko iyo imvura muri iki gihe cy’imvura iguye amazi yinjira mu mashitingi cyane ko iyi nkambi yubatse ku musozi.
Abarezi bitwaye neza bagatoranywa na bagenzi babo bahawe amashimwe kubera akazi kanini bakora, mu muhango wo kwizihiza umunsi wahariwe abarezi mu murenge wa Gasaka, wijihijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12/10/2012.
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) cyashyikirije imirenge 15 y’akarere ka Nyamagabe mudasobwa zigendanwa n’izo mu biro mu rwego rwo kuyongerera ubushobozi mu kazi kayo ka buri munsi.