Nyamagabe: Ishuri ry’inshuke rya Saemaul ryasuye ingoro ndangamurage ya Huye
Abana biga mu ishuri ry’inshuke rya SAEMAUL riri mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Gasaka mu kagari ka Nyabivumu bafite hagati y’imyaka itatu n’itandatu baherekejwe na komite y’ababyeyi, basuye ingoro ndangamurage y’u Rwanda iri i Huye hagamijwe gutembera ndetse no kuhigira.
Nubwo aba bana bafite imyaka mike ariko batemberejwe ingoro ndangamurage yose banerekwa bimwe mu bikoresho byo mu rugo byakoreshwaga kera harimo n’ibishobora kuba bigikoreshwa ubu, bimwe mu biranga amateka n’ibindi binyuranye bigaragaramo.

Mukanyandwi Jeannette, umwe mu barezi b’aba bana avuga ko uru rugendo rwabongereye ubumenyi kubwo basanzwe bahabwa mu ishuri kuko hari byinshi mu byo babonye mu ngoro ndangamurage bisanzwe binagaragara iwabo ariko bakaba basanze abana batabizi, kuri we akaba yumva rwabaye ingirakamaro.
Ati “n’ubwo ari abana bo mu cyaro twagiye tubona ibintu by’ibikoresho birimo, igitangaje ni uko twasanze batabizi. Tukababaza ngo ‘kiriya ni igiki?’, bati ‘ntabwo tukizi’. Tuti ni umudaho bagahita babifata.
Amashyiga ukabona bamwe ntibari bayazi. Ariko twageze hanze turababaza tuti ‘mwabonye iki?’ Bati ‘twabonye umudaho, twabonye inzu y’umwami,…’. Uru ruzinduko hari icyo rubasigiye kuko biyunguye amagambo mashyashya”.

Ishuri ry’ishuke rya Saemaul riherereye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Nyabivumu rikaba riterwa inkunga na Leta ya Koreya y’epfo binyuze mu mushinga Saemaul Undong, twagereranya n’umuganda wo mu Rwanda.
Umuyobozi w’itsinda ry’abakorerabushake b’uyu mushinga bakorera mu mudugudu wa Gasharu na Raro yo mu kagari ka Nyabivumu, NAM HWA SOON wahawe izina rya Mahoro, avuga ko uru ruzinduko rwari runagamije kwereka abana, n’ubwo bakiri bato, amateka yabo n’ibyo igihugu cyakoze ngo giteze imbere imibereho yabo.
“Nashakaga kwereka abana uko igihugu cyabo cyateye imbere, amateka yabo n’ubwo bakiri bato batakumva byose ariko babona uko igihugu cyabo cyateje imbere imibereho yabo n’amateka yabo,” Hwa soon.
Akomeza avuga ko iyi ntego yabo bayigezeho n’ubwo atari 100% ngo kuko hari abazabyibagirwa ariko hakaba n’abazabyibuka bikazagira uruhare mu gutegura ahazaza habo, ndetse kuba bari kumwe na bamwe mu babyeyi babo nabyo bizafasha gukomeza babyibukiranya.

Uku gutembereza abana ngo ni n’uburyo bwo kubakundisha kwiga bityo uko bizashoboka bakaba bazakomeza kubafasha gusura ahantu hatandukanye nk’uko Hwa Soon abyemeza.
Uru rugendoshuri rwabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 14/2/2014, rwitabiriwe n’abana 72 baherekejwe n’abarezi babo babiri ndetse na komite y’ababyeyi 12, baherekejwe n’ubuyobozi bw’akagari ka Nyabivumu.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mbega byiza! aba bana ko bagiye kumenya amateka bakiri bato? ariko nibyo igiti kigororwa kikiri gito.