Urubanza Majyambere aregwamo Jenoside rwasubitswe bibanje kutavugwaho rumwe

Urubanza rw’umucuruzi ukomeye wo mu karere ka Nyamagabe, Hategekimana Martin bakunze kwita Majyambere, ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro rwasubitswe bibanje kutavugwaho rumwe.

Majyambere yagaragaye tariki 23/12/2013 imbere y’urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza ari mu myambaro y’ibara ry’ikatsi kandi arinzwe n’ishami rya Military Police bitewe n’uko Jenoside aregwa yayikoranye n’abasirikare b’ingabo zatsinzwe ku bwa Perezida Habyarimana Juvenal.

Majyambere yabanje kubazwa niba yiburanira cyangwa hari umunyamategeko umwunganira maze undi asubiza asaba kutaburana ngo kuko umwunganizi we yamumenyesheje bitunguranye ko atakibonetse kubera impamvu z’uburwayi yagize.

Ubushinjacyaha ari nabwo bumurega muri uru rubanza bwasabwe kugira icyo bubivugaho maze umwe mu babuhagarariye avuga ko nawe asanga rwasubikwa kugira ngo hubahirizwe ihame ry’uko uregwa afite uburenganzira bwo kunganirwa ariko mugenzi we yabaye nkubyamaganira kure avuga ko nta mpamvu yo kurusubika ahubwo hakumvwa abatangabuhamya bari bahamagawe.

Majyambere ubwo yari imbere y'urukiko arutakambira ngo rusubike urubanza.
Majyambere ubwo yari imbere y’urukiko arutakambira ngo rusubike urubanza.

Perezida w’imiburanishirize y’uru rubanza nawe yunzemo avuga ko gusubika imanza ari bimwe mu bibangamira imikorere y’urukiko ngo dore ko nta n’ikimenyetso cyerekanaga ko umwunganizi mu mategeko wa Majyembere ariwe Me Kayitare Serge yaba yarwaye.

Yagize ati: “Iyo umuntu yarwaye hari uburyo abimenyeshamo urukiko cyane cyane nk’umunyamategeko rwose ntitugikunda ibintu byo gusubika imanza kuko biratubangamira”.

Majyambere yakomeje gutakambira urukiko arusaba ko rwadohora ngo kuko nta mategeko azi bikaba ariyo mpamvu yashatse kunganirwa nk’uburenganzira ahabwa n’amategeko.

Ubwo harebwaga abatangabuhamya bitabiriye gushinja no gushinjura Majyambere hafi ya bose bari bitabiriye kuko muri batandatu batumijwe umwe muri bo witwa Muhirwa Venuste niwe utabashije kuhaboneka.

Urukiko rwashyize rudohorera Majyambere yemererwa isubikwa ry’urubanza ngo kubera ko rukomeye ndetse runamumenyesha ko ruzasubukurwa tariki 21/01/2014 saa mbiri za mu gitondo ariko umwunganizi we mu mategeko agawa n’urukiko ko atitwaye neza mu kugaragaza ibimenyesto nyakuri byerekana ko arwaye nk’impamvu yo kutabasha kunganira umukiriya we.

Majyambere azwiho kuba ari umucuruzi ukomeye wo mu karere ka Nyamagabe kuko ahafite amazu y’imiturirwa na Hotel Golden Monkey ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumukurikiranyeho kuba yarakoreshaga imitungo ye mu kwicisha Abatutsi basaga ibihumbi 40 bari bahungiye ahitwa i Murambi y’icyahoze ari perefegitura ya Gikongoro ubu akaba ari mu karere ka Nyamagabe mu Ntara y’amajyepfo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubwo niyo mitungo ye mu girango mwigarurire nah se abana be n’umugore we nabo barayikoze?

Kalisa Rugemintwaza yanditse ku itariki ya: 25-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka