Abanyeshuri bo muri kaminuza za EAC na RDC baje kwigira ku rwibutso rwa Murambi
Abanyeshuri bo mu mashuri makuru na za kaminuza zo mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’abo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (RDC) bibumbiye mu muryango “Never Again” basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi kugira ngo basobanukirwe n’amateka yabafasha kwimakaza amahoro mu bihugu bakomokamo.
Abo banyeshuri basura inzibutso za Jenoside ndetse n’ibimenyetso ndangamateka mu Rwanda mu rwego rwo gukurikira amasomo agamije kubungabunga amahoro, ategurwa n’umuryango “Never Again Rwanda” kuko bazi ko iki gihugu cyabera isomo ibindi bihugu mu kwigisha amahoro nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi u Rwanda rwahuye na yo.
Omar Ndizeye, uhagarariye umuryango Never Again Rwanda avuga ko uru rubyiruko rwifuzwaho kuba impinduka nziza mu bihugu bakomokamo, mu kubungabunga amahoro ariyo mpamvu bigira ku mateka yaranze u Rwanda.

Ati “Uru rubyiruko ruza ahangaha ruturutse mu bihugu byose ariko ruje mu by’ukuri kwibaza no gusubiza iki kibazo. Ni iki u Rwanda rwakwigisha isi? Nyuma y’ibyo babonye aha ngaha n’iki bagiye kubaka iwabo? Icyo ni cyo kibazo tubashyira mu mutwe kugira ngo mu by’ukuri babe impinduka twifuza ko isi iba”.
Aba banyeshuri batangaza ko bafite inshingano yo kwigisha abandi cyane cyane urubyiruko ku burenganzira bwa muntu kugira ngo bazakure bazi ko Jenoside idakwiye kongera kubaho ku isi.
Ubwo basuraga urwibutso rwa Murambi mu karere ka Nyamagabe ku mugoroba wa tariki ya 06/01/2014, abo banyeshuri batangaje ko ibyo babonye byakorewe ikiremwa muntu mu Rwanda bibahaye amasomo akomeye azabafasha guharanira amahoro, kwigisha abo bazasanga mu bihugu byabo guharanira ko buri muntu yagira uburenganzira nk’ubwa mugenzi we kandi akamuha agaciro, nk’uko Niyogeko Florienne wiga mu gihugu cy’u Burundi abivuga.

“dushyitse mu bihugu vyacu (byacu) turashobora gukorana n’urwaruka (urubyiruko) nkatwe tukababwira ibyo twabonye ngaha kuko kubibona byonyine birigisha. Tukabwira abandi bantu tuti kwaka ubuzima uwundi muntu si byiza, twese turakeneye kubaho, umuntu agafuma apfa kubera imyaka yiwe yamubanye myinshi. Ikindi ni uko twamenya guha agaciro ubuzima bw’umuntu hanyuma tugaharanira amahoro mu bihugu byacu,” Niyogeko.
Uretse urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi mu karere ka Nyamagabe, abo banyeshuri banasuye ingoro ndangamurage y’u Rwanda mu karere ka Huye mu rwego rwo kumenya amateka yo hambere u Rwanda rwaciyemo.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi ni rumwe mu nzibutso zigaragaza neza ubugome yakoranywe kuko hagaragara n’imibiri uko yakabaye, yerekana uburyo bishwemo kuva ku bana kugeza ku bageze mu zabukuru.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|