Nyamagabe: Ari mu maboko ya polisi nyuma yo gufatanywa ibiro 30 by’urumogi
Nyirashumbusho Jacqueline w’imyaka 22 wo mu karere ka Rusizi acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka mu karere ka Nyamagabe nyuma yo gufatanwa ibiro 30 by’urumogi abikuye mu karere ka Rusizi abizana mu karere ka Nyamagabe.
Uyu mukobwa yatawe muri yombi muri pariki y’igihugu ya Nyungwe ahazwi ku izina ryo kuwa Senkoko tariki 06/01/2014 mu masaha ya saa yine z’ijoro, ubwo polisi yahagarikaga imodoka itwara imizigo yari imutwaye ngo irebe ko nta forode irimo bakaza gusanga bamutwaye ahasanzwe hagenewe kuruhukira (mu gitanda) muri izo modoka zitwara imizigo.
Uyu mukobwa funganywe n’umushoferi w’umugande wari umutwaye witwa Ngobi Fred ndetse n’umuherekeza we (Kigingi) w’umugande abisobanura ko uru rumogi yaruhawe n’umugabo witwa Sibomana Bosco yakoreraga iwe mu rugo ariko akaza kumwambura, ngo akaba yari yamuhamagaye akamubwira ko amugereza iyo “mari” ahitwa mu Gasarenda bityo akabona amafaranga yo kumwishyura.

Nyirashumbusho ngo ntiyari azi ko ari urumogi kuko akiba iwe yari amuziho gucuruza ibitenge avana muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kandi akaba yari yamubujije kubifungura, hanyuma uwo mugabo agahita agenda mbere akaba yari kumusanga aho mu Gasarenda dore ko atari anahazi ngo bagendaga bavugana kuri terefoni.
Akomeza avuga ko atabeshyera uwo mushoferi bafunganywe ko yari azi icyo uwo mukobwa atwaye kuko atigeze areba, ngo yari kumugeza mu Gasarenda nyiri imari akamwishyura akikomereza urugendo.
Uyu mukobwa kandi ngo ntazi amarengero ya Sibomana kuko kuva polisi yamufata batongeye kuvugana kuri terefoni.
Polisi y’u Rwanda isaba abishora mu bikorwa bibi byo gucuruza ibiyobyabwenge kubireka ahubwo bakitabira ibikorwa byabateza imbere kandi bakibutswa ko Leta y’u Rwanda yorohereza abashaka gushora imari yabo mu nzego zitandukanye, aho kuyishora mu bibakururira ibihombo no gufungwa n’izindi ngaruka.
Muri iki gihe Polisi yashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya ibyaha harimo n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, igasaba abaturage kugira uruhare muri urwo rugamba bafatanyije n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’iz’umutekano, kandi bagatangira amakuru ku gihe kugira ngo hirindwe ibibi bizanwa n’ibiyobyabwenge.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|