Nyamagabe: Umugabo yatewe icyuma mu ijosi yitaba Imana
Nabagize Damascène w’imyaka 28 y’amavuko yatewe icyuma mu ijosi agwa mu nzira bari kumujyana kwa muganga, ubwicanyi bwabereye mu murenge wa Cyanika mu kagari ka Nyanza umudugudu wa Buhiga muri santere ya Mugombwa mu ijoro rishyira tariki 18/02/2014.
Bikorimana Prosper wakoreshaga Nabagize mu ruganda rw’imigati ruri muri santere ya Mugombwa, avuga ko bamuhuruje mu masaha ya saa munani z’ijoro bamubwira ko abakozi be barwanye dore ko bakoraga bataha iwabo.
Ngo yasanze Nabagize ari kumwe na bagenzi be bakoranaga aribo Hakizimana Jean de Dieu w’imyaka 19 na Nkundimana Alphonse w’imyaka 24 banamufashije kumutwara mu modoka ye bamujyana ku kigo nderabuzima cya Kigeme ariko bakahagera yamaze gushiramo umwuka.
Aba babiri kuri ubu bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Gasaka mu gihe hagishakishwa undi witwa Mahirwe Jean Baptitse wahise atoroka ari nawe ucyekwaho gukora aya mahano, dore ko hari amakuru avuga ko yari yasangiye na nyakwigendera mu kabari bakaza gutongana bapfa amafaranga ibihumbi birindwi.
Aba bakozi uko ari bane bakoreraga Bikorimana bamucururiza imigati bajyana kuranguza hirya no hino bakaba bari bataranamuha amafaranga bakoreye uwo munsi kuko basanzwe bayatanga mu gitondo baje gufata indi migati.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kigeme, akaba asize umugore n’umwana umwe.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|