Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Ugushyingo 2021, inkuba yakubise inka 12 n’intama ebyiri z’uwitwa Rugamba Emmanuel wo mu mudugudu wa Rubira akagari ka Rutungo umurenge wa Rwimiyaga akarere ka Nyagatare.
Mu gihe gahunda ya Minisiteri ya Siporo ivuguruye harimo no kongera ibikorwa remezo birimo n’ibibuga by’imikino, i Matimba muri Nyagatare bo basa n’abakoze ibitandukanye n’iyi gahunda kuko n’ikibuga cy’umupira cyahuzaga ibigo by’amashuri bine ubu bagishyizemo isoko ry’imyenda n’ibiribwa.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Ugushyingo 2021, Abanyarwanda 30 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bamaze kugezwa ku mupaka wa Kagitumba ku ruhande rw’Akarere ka Nyagatare.
Ku itariki ya 19 Ugushyingo 2021, uturere 27 tugize Intara enye twabonye abayobozi bashya uretse ko hari n’abari basanzwe bayobora utwo turere batorewe indi manda. Hari imihigo uturere twose duhuriyeho, ariko hakaba n’iyo usanga ireba buri Ntara na buri Karere bitewe n’umwihariko wa buri gace.
Umukozi w’Intara y’Iburasirazuba ushinzwe imiyoborere, Byukusenge Madeleine, avuga ko abakoze n’abatanze ibikoresho mu mirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri bakishyuza amafaranga bakoreye bazishyurwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana yasabye abayobozi batorewe kuyobora Akarere ka Nyagatare gukora mu buryo budasanzwe, bagakorana imbaraga n’ubwenge ndetse n’ubushobozi batizigamye kugira ngo babashe kugera ku ntego Igihugu cyiyemeje kuzaba cyagezeho mu mwaka wa 2024.
Nyiracumi Stephanie wo mu Mudugudu wa Mirama ya mbere, Akagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, arasaba ubufasha nyuma yo kubyara abana b’impanga batatu icyarimwe kandi akaba adafite ubushobozi.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba abahinzi n’aborozi kubana neza batabangamiranye ahubwo bakuzuzanya, umworozi agaha umuhinzi amata n’ifumbire undi akamuha ibisigazwa by’imyaka bikagaburirwa amatungo.
Mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba, kimwe nk’ahandi mu gihugu, batoye abajyanama rusange umunani muri buri Karere, baza biyongera kuri batanu batowe mu cyiciro cya 30% n’abandi bane bahagarariye ibyiciro byihariye, abo bose bakaba ari na bo bazatorwamo batatu bagize komite nyobozi ya buri Karere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare witwa Habineza Longin na Twiringiyimana Jean Chrysostom, Perezida wa koperative KOHIIKA ihinga ibigori mu Murenge wa Karama muri ako Karere, bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga ruswa y’amafaranga.
Ku wa Kabiri tariki ya 9 Ugushyingo 2021, Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi muri iyo Ntara, CP Emmanuel Hatari, bagiranye ibiganiro n’abamotari bagera ku 1000 bakorera mu Karere ka Nyagatare, bigamije kubakangurira kwirinda ibyaha byiganjemo ibyambukiranya imipaka (…)
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba aborozi guhinga ubwatsi bw’amatungo kugira ngo babashe kujya bahangana n’impeshyi aho kujya kubushakira ahantu hatemewe, kuko rimwe na rimwe bishobora gukurura indwara z’amatungo.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi irizeza abahinzi bahuye n’ibiza bitandukanye, ko mu gihe bazahura n’ingaruka zabyo bazagobokwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe Amashuri abanza n’ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, avuga ko bagiye gushaka uburyo bwo gufasha amwe mu mashuri kugira ngo abashe gukemura bimwe mu bibazo ahanini bijyanye no kwita ku bikorwa remezo ahabwa ariko birenze ubushobozi bwayo.
Urusobe rw’ibibazo byavutse nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amadeni arenga miliyoni 300 kubera imicungire mibi, koperative y’Abahinzi b’Umuceri mu kibaya cy’Umugezi w’Umuvumba, CODERVAM, yatangiye kubaka sitasiyo ya Lisansi ifite agaciro ka miliyoni 228 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Habineza David w’imyaka 23 y’amavuko, arwariye mu bitaro bya Nyagatare azira inkoni yakubiswe n’Abagande, ubwo yageragezaga kugaruka mu Rwanda.
Aborozi buhira ku kidendezi cy’amazi (Valley dam) ya Akayange mu Kagari ka Ndama, Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare bahawe ukwezi kumwe bakaba bamaze gusubizaho uruzitiro rw’icyo kidendezi rwakuweho inka zikaba zikandagira mu mazi.
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) mu Ntara y’Iburasirazuba, Rutaro Hurbert, yasabye aborozi mu Murenge wa Karangazi guhagarika gukandagiza inka muri za Valley dams (ibidendezi by’amazi bitunganyije) kuko ari ukwangiza ibikorwa remezo kandi ubihamijwe n’inkiko ahabwa ibihano birimo n’igifungo.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye abaturage b’Akarere ka Nyagatare baherutse guhura n’ibiza inzu zabo zikavaho ibisenge, kubaka inzu ziramba aho kubaka izimeze nk’iz’agateganyo.
Bamwe mu baturage ibikorwa byabo byangijwe n’ikorwa ry’umuhanda wa kaburimbo Nyagatare-Rukomo, barizezwa ko uyu mwaka w’ingengo y’imari bazahabwa ingurane y’ibikorwa byabo.
Abakora uburaya mu Karere ka Nyagatare bavuga ko mu gihe babonye imishinga ibateza imbere hari ababucikaho, kuko ngo abenshi babwishoramo bitewe no gushaka imibereho.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burasaba aborozi kongera ubuso buhingwaho ubwatsi bw’amatungo hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’inzara mu nka, kuko hari zimwe zatangiye gupfa.
Ku wa Gatanu tariki ya 22 Ukwakira 2021, imvura ivanzemo urubura n’umuyaga yangije hegitari 600 z’imyaka mu mirenge ine igize Akarere ka Nyagatare ndetse n’inzu 122 zivaho ibisenge, abahinzi bakaba basabwa gufata ubwishingizi bw’ibihingwa kugira ngo bubagoboke mu gihe habayeho ikibazo cy’ibiza.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana yasabye abayobozi batowe mu midugudu guharanira imibereho myiza, iterambere n’umutekano by’abaturage.
Imibare itangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Nyagatare igaragaza ko mu mezi ane gusa abana 110 ari bo bamaze kumenyekana basambanyijwe.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, avuga ko mu byumweru bibiri mu Karere ka Nyagatare hafashwe abantu 27 bambukiranyije umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira 2021, mu Karere ka Nyagatare mu cyanya cyahariwe inganda kiri mu Kagari ka Rutaraka, hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uruganda rutunganya amata y’ifu.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko kuva hatangira ubukangurambaga bw’umudugudu utarangwamo icyaha, ibyaha byagabanutse cyane, icy’ubujura ndetse n’ababikoraga bafatwa ku bwinshi.
Umworozi witwa Rumenera Sam ari mu maboko ya RIB Sitasiyo ya Rwimiyaga azira kuvogera urwuri rw’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Mushayija Geoffrey, akahakura inka uwo mworozi ngo yari yarahaye Mushayija.
Abahinzi b’imyembe mu Karere ka Nyagatare bavuga ko barwaje utumatirizi babura umusaruro w’imyembe kubera imyumvire y’uko kugira ibiti byinshi bifite n’amashami menshi ari byo bituma n’umusaruro uba mwinshi cyane.