Nyagatare: Gitifu n’umuyobozi wa koperative bakurikiranyweho gutanga ruswa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare witwa Habineza Longin na Twiringiyimana Jean Chrysostom, Perezida wa koperative KOHIIKA ihinga ibigori mu Murenge wa Karama muri ako Karere, bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga ruswa y’amafaranga.

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko bakekwaho gutanga iyo ruswa kugira ngo imodoka ya koperative irekurwe kandi yafatiwe mu cyaha.

Habineza na Twiringiyimana bombi bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagatare mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yaboneyeho kwibutsa abaturarwanda ko ruswa ari icyaha kitihanganirwa kandi gifite ibihano biremereye, isaba abantu gukomeza gutunga agatoki aho ruswa ivugwa kugira ngo habeho ubufatanye mu kuyirwanya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ikigaragara ni uko RIB iri mukazi kose kuko ireba kumpande zombi ititaye kucyo umuntu uyu n’uyu aricyo bigaragazako umunzani uri muri 0 ibi bizaca ruswa n’akarengane mugihugu.

RIB korana ubunyangamugayo kubacyekwaho ruswa maze u Rwanda rwacu rurangwe n’ubumwe n’amahoro.

Thanks

J Claude Muhire yanditse ku itariki ya: 17-11-2021  →  Musubize

Ko police idahagarika iyo muri control inspection aho bahatira buri modoka kongera chassis nabwo bigakorwa garage
bagutegetse wajya ahandi ntibyemerwe. Nk’abanyamakuru muzakore iperereza ku bafite imodoka guhera kuzizwi nka FUSSO n’izindi zose zitwara imizigo. Hakwibazea chassis n’ibyateza impanuka aho bihuriye

Mudenge Ananias yanditse ku itariki ya: 17-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka