Kalisa Sam, Umukuru w’Umudugudu wa Rubona Akagari ka Rwisirabo Umurenge wa Karangazi n’umuturage witwa Mutsinzi Steven, basabye urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare kuburana bari hanze mu rubanza bakurikiranyweho gukubita umunyamakuru w’igitangazamakuru cyitwa Flash.
Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare bagizweho ingaruka na gahunda ya ’Guma mu rugo’, bahawe inkunga y’ibiribwa, yatanzwe n’Akarere ka Nyagatare ikaba yaje ari igisubizo ku bibazo byagaragajwe na bamwe mu banyeshuri babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Hari bamwe mu basanzwemo Covid-19 batishyira mu kato nk’uko babisabwa, ahubwo bagakomeza ibikorwa byabo bavuga ko batabona ababibakorera, nyamara amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima avuga ko umuntu ugaragaweho ubwandu yishyira mu kato ubwe n’abo babana ntibasohoke mu rugo mu gihe cy’iminsi 10.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, avuga ko kuba hari abaturage bambukiranya imipaka mu buryo butemewe atari uko babuze ibyo bakeneye mu gihugu, ahubwo ari imyumvire bafite ikiri hasi.
Abantu 19 bavuga ko ari abagorozi bafashwe bamaze umwaka n’igice bari mu rwuri rwa Bayingana David bakamubwira ko atari urwe ari uw’Imana, ubwo bafatwaga babwiwe ko bagomba gupimwa Covid-19 barabyanga, ariko nyuma baza kubyemera ariko banga udupfukamunwa.
Abantu 19 barimo abagabo barindwi bafatiwe mu rwuri rw’umworozi mu Murenge wa Karangazi aho bamaze umwaka n’igice basenga.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko amabwiriza ya Minisiteri y’Ubucuruzi yo kwirinda Covid-19 ntaho yemerera abaranguza z’inzoga (dépôts) gukingura ngo bacuruze, mu gihe ako karere kari muri Guma mu Rugo.
Bamwe mu bahinzi mu Karere ka Nyagatare bahinga mu mirenge badatuyemo bavuga ko n’ubwo ibikorwa by’uhinzi byemewe no mu gihe cya Guma mu Rugo, ariko babuze uko bajya gusarura kubera ko amabwiriza ajyanye n’iyo gahunda atemerera ibinyabiziga bakoresha kujya mu muhanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko kurwanya COVID-19 bitareba umuyobozi gusa ahubwo ari uruhare rwa buri muturage guha agaciro ubuzima bwe kuko kurangaraho gato ari uguha icyuho urupfu.
Abana bane b’abahungu barimo gukora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, bakaba bafungiye muri gereza y’abana iri mu Karere ka Nyagatare.
Muri gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima yo gupima abantu Covid-19 ibasanze mu tugari mu turere turi muri Guma mu Rugo kubera umubare munini w’abagaragaweho icyo cyorezo, mu Karere ka Nyagatare hazapimwa abantu 32,616.
Abaturage b’Akagari ka Kabare, Umurenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko batishimiye uburyo ibiribwa byagenewe abagizweho ingaruka na Covid-19 byahawe abishoboye aho guhabwa abakene.
Abanyeshuri bane barwaye indwara zitandukanye, batangiranye n’abandi gukora ikizamini cya Leta, ariko bo bakaba barimo gukorera mu bitaro kubera ubwo burwayi, mu gihe hari n’abandi bane barwaye Covid-19 na bo bafashijwe gukora ikizamini.
Rukundo Emmanuel w’imyaka 27 y’amavuko wo mu mudugudu wa Kajevuba, akagari ka Katabagemu, Umurenge wa Katabagemu yiyahuye yitwikishije essence, akaba yari amaze iminsi asezera ku nshuti ze, bikaba byabaye ahagana saa moya n’igice z’ijoro ku Cyumweru tariki 18 Nyakanga 2021.
Abaturage bakoresha amazi y’idamu ya Nyagashanga bavuga ko bafite impungenge z’uko bashobora kurwara inzoka zo mu nda kubera gukoresha amazi inka zikandagiramo, zigatamo amase ndetse n’abana bakirirwa bayogeramo, cyane ko nta yandi mazi meza baragezwaho.
Ku munsi wa mbere w’ibizamini bisoza amashuri abanza mu Ntara y’Iburasirazuba, ku banyeshuri 65,918 bagombaga kwitabira ibizamini, hakoze 65,027 naho 891 barasiba kubera impamvu zitandukanye.
Mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare hari abafatwa kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ibikoresho byabo bigafatirwa, bakavuga ko atari ko byagombye kumera n’ubwo baba bari mu makosa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jenny, arasaba abahinga mu bibanza byagenewe inyubako zo guturamo mu mujyi wa Nyagatare, guhinga imyaka migufi, cyane cyane imboga n’imbuto, hirindwa ko imyaka miremire iba indiri y’abajura.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana, avuga ko umusaruro w’ibigori w’iki gihembwe cy’ihinga n’uboneka, abaturage batazongera kuwuhendwaho kubera ubufatanye bw’inzego bugamije ko umuturage ahabwa igiciro cyagenwe na Leta, aho kuba icyishyirirwaho n’abamamyi.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana, avuga ko uruganda rukora amata y’ifu rutazabura amata rwakira ahubwo igihari ari ubukangurambaga mu borozi bwo korora inka zitanga umukamo utubutse.
Umugabo witwa Hafashimana Sylvestre w’imyaka 37 y’amavuko, yitabye Imana aguye mu musarane kubera igihembo cya 3,000 Frs yemerewe kugira ngo akuremo ibyangombwa byari byaguyemo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Habineza Longin, yahembwe nk’indashyikirwa nyuma yo guhanga agashya ko gushyiraho Radio y’umudugudu.
Umukobwa twahaye izina ry’Umutesi Jacqueline, wo mu Murenge wa Gatunda, Akarere ka Nyagatare avuga ko guterwa inda ari umunyeshuri byakomye mu nkokora inzozi ze zo kuba umuntu ukomeye utunzwe n’akazi.
Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare, imaze kwemeza ingengo y’imari nshya izifashishwa mu mwaka w’ingengo y’imari 2021/2022 ingana na Miliyari zisaga gato mirongo itatu n’imwe (31,922,079,384) z’Amafaranga y’u Rwanda, ikaba yaragabanutseho Miliyari hafi esheshatu ugereranyije n’iy’umwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021.
Umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare, Dr. Munyemana Ernest, avuga ko hari Umushinwa wapimwe mu ivuroro ryigenga asangwamo Covid-19, ariko ntiyubahiriza amabwiriza yahawe yo kuguma iwe, ahubwo azindukira ku bitaro bya Nyagatare na none aje kwipimisha kubera kutemera ibisubizo yahawe mbere, akavuga ko hari n’abandi bameze gutyo, (…)
Ababyeyi b’abana babiri bo mu Mudugudu wa Zubarirashe mu Kagari ka Nyamirama, Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare baranenga umubyeyi wayoje abana babo amazirantoki.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko mu mezi atandatu asoza uyu mwaka w’ingengo y’imari, indwara ya Malariya yongeye kuzamuka mu mirenge itanu.
Abaturage begerejwe amavuriro (Post de Santé) y’ibanze afite serivisi z’inyongera, barishimira ko yakemuye ibibazo by’abafite uburwayi bw’amenyo n’amaso, kuko ubu yatangiye kubavura.
Umuyobozi wa Police wungirije mu Ntara y’Iburasirazuba, CSP Callixte Kalisa, arasaba abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare (JADF) gushakira imirimo urubyiruko rwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Habineza Longin avuga ko Radio y’umudugudu yakemuye ibibazo byo gusiragiza abaturage bashaka serivisi, no mu bukangurambaga bugamije gukumira ibyaha byambukiranya umupaka.