Umugabo witwa Hafashimana Sylvestre w’imyaka 37 y’amavuko, yitabye Imana aguye mu musarane kubera igihembo cya 3,000 Frs yemerewe kugira ngo akuremo ibyangombwa byari byaguyemo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Habineza Longin, yahembwe nk’indashyikirwa nyuma yo guhanga agashya ko gushyiraho Radio y’umudugudu.
Umukobwa twahaye izina ry’Umutesi Jacqueline, wo mu Murenge wa Gatunda, Akarere ka Nyagatare avuga ko guterwa inda ari umunyeshuri byakomye mu nkokora inzozi ze zo kuba umuntu ukomeye utunzwe n’akazi.
Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare, imaze kwemeza ingengo y’imari nshya izifashishwa mu mwaka w’ingengo y’imari 2021/2022 ingana na Miliyari zisaga gato mirongo itatu n’imwe (31,922,079,384) z’Amafaranga y’u Rwanda, ikaba yaragabanutseho Miliyari hafi esheshatu ugereranyije n’iy’umwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021.
Umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare, Dr. Munyemana Ernest, avuga ko hari Umushinwa wapimwe mu ivuroro ryigenga asangwamo Covid-19, ariko ntiyubahiriza amabwiriza yahawe yo kuguma iwe, ahubwo azindukira ku bitaro bya Nyagatare na none aje kwipimisha kubera kutemera ibisubizo yahawe mbere, akavuga ko hari n’abandi bameze gutyo, (…)
Ababyeyi b’abana babiri bo mu Mudugudu wa Zubarirashe mu Kagari ka Nyamirama, Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare baranenga umubyeyi wayoje abana babo amazirantoki.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko mu mezi atandatu asoza uyu mwaka w’ingengo y’imari, indwara ya Malariya yongeye kuzamuka mu mirenge itanu.
Abaturage begerejwe amavuriro (Post de Santé) y’ibanze afite serivisi z’inyongera, barishimira ko yakemuye ibibazo by’abafite uburwayi bw’amenyo n’amaso, kuko ubu yatangiye kubavura.
Umuyobozi wa Police wungirije mu Ntara y’Iburasirazuba, CSP Callixte Kalisa, arasaba abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare (JADF) gushakira imirimo urubyiruko rwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Habineza Longin avuga ko Radio y’umudugudu yakemuye ibibazo byo gusiragiza abaturage bashaka serivisi, no mu bukangurambaga bugamije gukumira ibyaha byambukiranya umupaka.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyagatare, Twagirayezu Emmanuel, avuga ko ushatse gutanga amakuru kuri Jenoside yakorewe mu Kagari ka Gakirage mu karere ka Nyagatare yicwa, bakaba bamagana icyo gikorwa cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umuyobozi wa Kaminuza ya East Africa Rwanda, Dr. Kitambala Marcelin, avuga ko Interahamwe zamaze kwica Abatutsi mu Rwanda, ababashije guhungira muri Congo zihabasanze na ho zibicirayo.
Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya avuga ko kwiga binyuze mu ikoranabuhanga bitashoboka mu gihe kaminuza zidafite internet ndetse na mudasobwa bihagije.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze umukinnyi wa Sunrise witwa Mugabo Gabriel akaba akekwaho icyaha cyo gukoresha umuntu imibonanano mpuzabitsina ku gahato.
Umuyobozi w’abafana b’ikipe y’Akarere ka Nyagatare, Sunrise FC, avuga ko nta mpungenge bafite z’uko ikipe ishobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri kuko iby’ingenzi byose bihari, icyaburaga ari ugushyiramo imbaraga gusa.
Niyomugabo Alphonse warumwe n’igitera mu mwaka wa 2019 yaravuwe arakira ndetse ubu ariga nk’abandi.
Umunyeshuri wiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza kuri GS Rukomo wagarutse ku ishuri nyuma y’umwaka atiga, arakangurira bagenzi be kwirinda guta ishuri kuko kenshi n’imirimo birukiramo bakora nta cyo ibagezaho kuko akenshi banabamburwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga Umukuru w’Umudugudu uzajya agarura abana bari bataye ishuri azajya ahembwa.
Abaturage batuye mu mirenge ya Katabagemu na Karangazi no mu Kagari ka Ryabega mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare barishimira iterambere bagejejweho babona amashanyarazi bamwe batari bafite, abandi bishimira ko babonye amashanyarazi afite ingufu aho bakoreshaga amashanyarazi adafite ingufu ya monofaze (…)
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rurangwa Steven, avuga ko iyubakwa ry’umuhanda Ryabega-Nyagatare rizoroshya ubuhahirane ndetse n’ubwikorezi biteze imbere akarere binyuze mu bucuruzi.
Abaturage 2,450 barimo abacuruzaga ibiyobyabwenge bitandukanye ndetse bakora n’ubucuruzi bwa magendu mu mirenge itandatu ihana imbibe n’igihugu cya Uganda, bahawe imirimo igamije kubakura muri ubwo bucuruzi butemewe.
Twagira Thadée wo mu mudugudu wa Kizirakome, akagari ka Rwinyemera, Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare amaze imyaka 19 yishyuza Ikigo cy’igihugyu cyo gukwirakwiza amashanyarazi (REG), ingurane y’ibikorwa bye byangijwe hakorwa umuyoboro w’amashanyarazi.
Aborozi b’intama mu Karere ka Nyagatare bari mu rujijo ku nyamanswa ibarira intama kugeza ubu bakaba batarayimenya ngo barebe n’uko yakwirindwa.
Umwana witwa Ndungutse Peter wiga mu mwaka wa gatanu ku ishuri ribanza rya Rukundo Primary School mu Murenge wa Musheri w’Akarere ka Nyagatare, ni umwe mu bazi kubangurira ingemwe z’ibiti hagamijwe ko byera vuba bikanatanga umusaruro mwinshi.
Kuva ku wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi 2021, abagabo batatu bari mu maboko ya RIB Sitasiyo ya Rwimiyaga bakekwaho ubujura bw’inka, bakaba barafashwe bagiye kuzipakira imodoka bafatirwa mu Kagari ka Karushuga.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Geraldine Mukeshimana, arizeza abahinzi mu gishanga cya Rwangingo, ko bazakorerwa umuferege uyobora amazi ku buryo hegitari 150 zidahingwa kubera amazi menshi zizahita zitangira guhingwa.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Gicurasi 2021, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda 17 barimo ab’igitsina gore batanu, umwe akaba Byukusenge Jeniffer wagiye muri Uganda ajyanywe no kubwira nyina iby’ubukwe yiteguraga.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana, yasabye abikorera mu Karere ka Nyagatare kubyaza umusaruro amahirwe ari muri ako karere bashora imari mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.
Umurisa Florence, umukozi wa Croix Rouge y’u Rwanda ushinzwe ishami rigoboka abagizweho ingaruka n’ibiza avuga ko bamaze gutanga miliyoni 65 z’Amafaranga y’u Rwanda mu gufasha abaturage bagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19 mu Karere ka Nyagatare.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko mu kwezi kumwe amavuriro y’ibanze atanga serivisi z’inyongera azaba yamaze kubona abakozi batanga izo serivisi akakira abayagana.