Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Gicurasi 2022, umuturage utahise amenyekana umwirondoro, yasanzwe mu rutoki rw’uwitwa Baguma bakunze kwita Kibaruma asinziriye, bakeka ko yari aje kwiba igitoki agafatwa n’imiti.
Umushinga Gabiro Agro- Business Hub, ugiye gutangira guha abahinzi n’aborozi mu Karere ka Nyagatare, amahugurwa ku buhinzi n’ubworozi bya kijyambere hagamijwe korora izitanga umukamo kandi ku buso buto bw’ubutaka ndetse n’umusaruro mwinshi w’ubuhinzi.
Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’Ubuzima, Nakato Agnes, aributsa ababyeyi ko kutisuzumisha inda inshuro enye zagenwe bifite ingaruka nyinshi zirimo urupfu ku mubyeyi n’umwana.
Abakuze mu Murenge wa Rwimiyaga baranenga urubyiruko kutitabira ibikorwa by’umuganda rusange, nyamara aribo batezweho guteza imbere Igihugu.
Umusaza Sentama John wo mu Kagari ka Gakirage, Umurenge wa Nyagatare, avuga ko agiye kongera korora inka nyuma y’imyaka 28 ize zinyazwe n’interahamwe n’abasirikare ba Leta y’abatabazi (EX-FAR).
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko bugiye kurangiza ikibazo cy’ihohoterwa ry’abana, binyuze mu biganiro n’abaturage bizakorwa biciye mu cyumweru cyahariwe Umujyanama.
Guhera ku wa Kane tariki ya 21 Mata 2022, Munyemana Jean Marie Vianney w’imyaka 31 y’amavuko, ari mu bitaro bya Nyagatare nyuma yo kumenwaho amarike (amazi ashyushe) n’umugore we bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Irushanwa ry’umupira w’amaguru rihuza Utugari tugize Umurenge wa Karama ku bagabo n’abagore, ryitwaga Benshobeza Cup ryari rimaze igihe ridakinwa, rigiye kugaruka ryitwa ‘Ubumwe bwacu’ ndetse n’imiryango itishoboye yishyurirwe ubwisungane mu kwivuza.
Umwarimu witwa Gakwerere Cassien wigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Rubagabaga mu Murenge wa Karangazi, arakekwaho gukomeretsa umwana w’umuhungu w’imyaka itandatu y’amavuko, amuziza gusenya ibikenyeri mu murima we.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yasabye abanyeshuri basoje amasomo muri Kaminuza ya East African University Rwanda, gukoresha neza ubumenyi bahawe, umuhate n’umurava wo kwihangira umurimo kugira ngo biteze imbere n’imiryango yabo, n’Igihugu muri rusange.
Abitabiriye umuganda rusange mu mpera z’icyumweru gishize ku rwego rw’akarere ka Nyagatare bawukoreye mu Murenge wa Rukomo, basiza ikibanza kizubakwamo ibiro by’Akagari ka Gashenyi. Mu bitabiriye uyu muganda harimo Urubyiruko rw’Inkomezabigwi ruri ku rugerero, abaturage b’Umurenge wa Rukomo ndetse n’Abadepite.
Abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Tabagwe ndetse no ku bitaro bya Gatunda bashima Leta yabegereje aya mavuriro kuko mbere hari abivuzaga magendu cyangwa bakarembera mu ngo kubera ingendo ndende bakora mu mihanda mibi bajya ku bitaro bya Nyagatare.
Abaturage b’umujyi wa Nyagatare bakoresha imihanda mishya ya kaburimbo imaze kubakwa, barifuza ko yashyirwaho amatara mu rwego rwo kurushaho kuhagira heza no kubungabunga umutekano w’abayinyuramo nijoro.
Ku wa 05 Gashyantare 2022 nibwo hari hateganyijwe ubukwe bw’abageni twahaye amazina ya Mukansanga Olivia na Mugenzi John bukabera i Nyarupfubire mu Murenge wa Rwimiyaga muri Nyagatare. Icyakora umunsi w’ubukwe warageze, abagiye kurongora basanga umukobwa ntawubarizwa iwabo, ubukwe burasubikwa.
Bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze mu Murenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko impamvu batitabira, ntibanashishikarize abaturage kwizigamira mu kigega Ejo Heza, ari uko bazi ko ubwiteganyirize bw’umuntu butangwa ari uko yapfuye, bigaragara ko hari abataramenya imikorere y’icyo kigega.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assumpta, ntiyumva ukuntu Akarere ka Nyagatare kabonekamo umusaruro mwinshi w’ibihingwa ndetse n’umukamo mwinshi w’amata ariko kakarenga kakagira abana bagwingira.
Mu rwego rwo guha abaturage amazi meza, mu Murenge wa Rwimiyaga hagiye kwifashishwa ibigega bizajya bishyirwamo amazi meza abaturage bakayabonera hafi.
Umukozi mukuru w’Ikigo gishinzwe ingufu (REG) ushinzwe kwishyura ingurane z’ibyangijwe n’ikorwa ry’imiyoboro y’amashanyarazi, Louis Rutazibwa, avuga ko ku baturage barenga 4,000 babaruriwe imitungo yabo kubera ikorwa ry’imiyoboro y’amashanyarazi mu Karere ka Nyagatare, abarenga 70% bamaze kwishyurwa.
Bamwe mu baturage b’Umudugudu wa Rukundo ya mbere, Akagari ka Gacundezi, Umurenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko bamaze imyaka 10 bategereje ingurane z’imitungo yabo yangijwe hakorwa umuyoboro w’amashanyarazi ajya mu Kagari ka Kirebe bakaba barahebye.
Nyuma y’imyaka ibarirwa muri ibiri nta muganda rusange ukorwa, tariki 26 Gashyantare 2022 wongeye gusubukurwa by’umwihariko mu Karere ka Nyagatare ukaba wibanze ku gusanira amazu abahuye n’ibiza ndetse no gusiza no kubumba amatafari yo kubakira imiryango itishoboye.
Nzeyimana Felicien w’imyaka 61 wari utuye mu mudugudu wa Nyabwishongwezi ya gatatu, akagari ka Nyabwishongwezi, Umurenge wa Matimba, yitabye Imana ku wa 16 Gashyantare 2022, mu bitaro bya Nyagatare, nyuma yo gukubitwa inyundo mu mutwe n’umuhungu we, umugore akabeshya abaganga ko yakoze impanuka.
Abahinzi b’ibigori mu Karere ka Nyagatare bishimiye igiciro cy’ibigori cyatangajwe, ariko nanone bakifuza ko aricyo cyakurikizwa n’abaguzi b’umusaruro wabo.
Ku wa Kane tariki ya 17 Gashyantare 2022, Polisi ikorera mu Karere ka Gatsibo, mu mukwabo ugambiriwe, yafashe abasore babiri bari barazengereje abaturage babiba.
Ku bufatanye n’abaturage, Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare yafashe Mukandinda Marguerite w’imyaka 79 y’amavuko, na Nduwayo Jean Baptiste w’imyaka 29 bafite urwo rumogi kuri Moto.
Abantu 120 bo mu Murenge wa Gatunda mu Karere ka Nyagatare, tariki 10 Gashyantare 2022, bahawe amahugurwa y’umunsi umwe yo kwirinda no kuzimya inkongi y’umuriro .
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi, avuga ko mu gihe Umukuru w’Igihugu abaturage bamwizera hafi 100%, n’abayobozi bashyira mu bikorwa ibyo yemereye abaturage bakwiye kuba bari kuri icyo kigero kuko bitabaye uko biba ari ukumuhemukira. Yabitangaje tariki 10 Gashyantare 2022, ubwo mu Karere ka (…)
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ishami ya Nyagatare, Kagwa Evalde, arasaba abahinzi gusarura ibigori byumye neza, hagamijwe ko umusaruro uba mwiza, kuko kenshi wangirika mu isarura.
Pasiteri mu itorero Carval Temple, muri imwe mu misingi yaryo mu Karere ka Nyagatare, yanze gusezeranya abageni habura umunsi umwe ngo ubukwe bube, ku mpamvu itahise imenyekana.
Bamwe mu baturage batishoboye batujwe mu mudugudu w’Icyitegererezo wa Gishuro, Umurenge wa Tabagwe, bavuga ko bamaze guhindura imyumvire batangira kwishakira ikibatunga badategereje kugihabwa na Leta.
Babisabwe tariki ya 01 Gashyantare 2022, mu kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari aho urubyiruko ruhagarariye urundi mu gihugu cyose rwasuraga ibice bigize amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu.