Nyagatare: Aborozi barasabwa kubana neza n’abahinzi

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba abahinzi n’aborozi kubana neza batabangamiranye ahubwo bakuzuzanya, umworozi agaha umuhinzi amata n’ifumbire undi akamuha ibisigazwa by’imyaka bikagaburirwa amatungo.

Aborozi barasabwa kubana neza n'abahinzi
Aborozi barasabwa kubana neza n’abahinzi

Yabibasabiye mu muganda wo kurwanya amapfa wabereye mu Kagari ka Kirebe, Umurenge wa Rwimiyaga, aho abahinzi bijujutiye konesherezwa n’aborozi.

Guverineri Gasana avuga ko ubworozi bugezweho ari ubukorwa aborozi bagaburira amatungo yabo, aho kuyazerereza cyangwa kwizera ko ubwatsi buri mu rwuri buzayahaza.

Avuga ko ubuhinzi bugezweho ari ubukoreshwa ifumbire mborera n’imvaruganda, kuko aribwo birushaho gutanga umusaruro.

Asaba abahinzi n’aborozi kubana neza bagafashanya mu bikorwa byabo, bahanahana ibikomoka ku byo bakora.

Ati “Umuhinzi akenera ifumbire ndetse n’amata, akwiye kubikura ku mworozi hanyuma umworozi na we akabona ibisigazwa by’imyaka, kuko inka zirabirya kandi zigakamwa cyane. Urumva mubanye neza buri wese ibyo akora byarushaho gutanga umusaruro.”

Abahinzi binubira ko aborozi baboneshereza
Abahinzi binubira ko aborozi baboneshereza

Yibukije aborozi gukoresha neza inzuri icyo zagenewe, kuko nibidakorwa bashobora kuzazamburwa zigahabwa abashoboye kuzikoresha neza.

Yavuze ko mu minsi iri imbere hazasinywa amasezerano hagati y’aborozi n’ubuyobozi, agamije kunoza neza imikoreshereze y’ubutaka icyo bwagenewe.

Yibukije abaturage ko guhinga ibihingwa bitandukanye bitari ubwatsi bw’amatungo mu nzuri ko binyuranyije n’amabwiriza agenga imikoreshereze yazo.

Guverineri Gasana yihanangirije abahinzi basarura barangiza ibisigazwa by’imyaka bakabitwika, ko ahubwo bakwiye kubibika bakabigurisha aborozi kuko babikeneye cyane.

Guverineri Gasana asaba ipmande zombi kubana neza kuko ari byo birimo inyungu
Guverineri Gasana asaba ipmande zombi kubana neza kuko ari byo birimo inyungu

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba wungirije, CSP Callixte Karisa, asaba aborozi kwirinda koneshereza abahinzi kuko bihanwa n’amategeko.

Ikindi yabasabye ni ukwirinda kuzerereza amatungo kuko nabyo bihanwa kandi ntawe wishimira guhanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka