Bamwe mu baturage batishoboye batujwe mu mudugudu w’Icyitegererezo wa Gishuro, Umurenge wa Tabagwe, bavuga ko bamaze guhindura imyumvire batangira kwishakira ikibatunga badategereje kugihabwa na Leta.
Babisabwe tariki ya 01 Gashyantare 2022, mu kwizihiza umunsi mukuru w’Intwari aho urubyiruko ruhagarariye urundi mu gihugu cyose rwasuraga ibice bigize amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu.
Aborozi bahinga inzuri banengwa na bagenzi babo kuko ngo ubworozi bukozwe neza ntaho bwahurira n’ubuhinzi mu gutanga inyungu.
Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Nyagatare, Iyaturemye Aimée, avuga ko bagiye gushakisha inkunga zishoboka zose kugira ngo babone amafaranga yatuma imihigo ikiri hasi izamurwa ikagera 100%.
Ku wa Kane tariki ya 27 Mutarama 2022, ku mupaka wa Kagitumba uhuza Uganda n’u Rwanda ku ruhande rw’Akarere ka Nyagatare, hagejejwe Abanyarwanda 58 n’Umurundi umwe bari bafungiye muri Uganda bashinjwa kwinjira no kuba muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kuba ba maneko b’u Rwanda.
Ikipe ya Sunrise imaze kuzuza imikino 11 ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri idatsindwa nyuma y’uko igice cya mbere cy’imikino ibanza kirangiye.
Bamwe mu baturage bafite inzuri zagenewe ubworozi ntibakozwa ibyo gusinyana andi masezerano y’imikoreshereze yazo, mu gihe basanzwe bayafitanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.
Ku wa Kane tariki ya 20 Mutarama 2022, Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare yafashe Kubwimana Eric w’imyaka 29 ucyekwaho kwiba moto ya Mushimiyimana Patrick w’imyaka 30. Kubwimana yafatiwe mu Murenge wa Rwimiyaga, Akagari ka Kabeza, Umudugudu wa Rukiri.
Imiryango ine yo mu Kagari ka Bibare, Umurenge wa Mimuli yasenyewe n’ituritswa ry’intambi abayigize bari bamaze icyumweru bacumbikirwa n’abaturanyi n’ubwo bamwe bahitagamo kurara mu birangarira by’amazu yabo. Iyo miryango ubu yamaze kubona amazu ikodesha mu gihe ikibazo cyabo kikigwaho.
Guverineri w’Itara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko mu mpera za Mutarama 2022, buri koperative y’abamotari mu Karere ka Nyagatare izasinyana imihigo n’ubuyobozi bw’akarere, ya koperative itarangwamo icyaha.
Ubuyobozi bwa Polisi ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba buvuga ko mu mezi abiri gusa mu Karere ka Nyagatare hamaze gufatwa abamotari 78 bakekwaho ibyaha byambukiranya imipaka.
Saa kumi n’igice z’igicamunsi ku wa 15 Mutarama 2022, Abanyarwanda 31 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare. Bagizwe n’abagabo 22, abagore batandatu (06), n’abana batatu (3).
Abaturage bangirijwe ibikorwa n’ikorwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi ajya ku bitaro bya Gatunda bavuga ko umwaka ugiye gushira bishyuza ingurane bemerewe n’uwo bishyuza batamuzi.
Abantu bane bacyekwaho ubufatanye mu gukwirakwiza ibiyobwenge mu baturage bafatiwe mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Akagari ka Rutaraka, Umudugudu wa Ryabega.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umufurere ushinzwe Imyitwarire y’Abanyeshuri (Animateur) muri kimwe mu bigo by’amashuri, aho acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko ahakiri amabati ya Asbestos azaba yakuweho yose bitarenze Gashyantare uyu umwaka wa 2022.
Nsengiyumva Evariste w’umufutuzi (izina ry’abambutsa kanyanga) wo mu mudugudu wa Rwamiko, Akagari ka Kabungo mu Murenge wa Kiyombe, ari mu maboko ya Polisi Sitasiyo ya Nyagatare, nyuma yo gufatanwa litiro 187 za kanyanga yari akuye mu gihugu cya Uganda, azizaniye shebuja witwa Uwizeye utuye mu Murenge wa Kiyombe.
Umworozi mu mudugudu wa Kayange, Akagari ka Ndama, mu Murenge wa Karangazi arasaba Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) kumukiza imparage amaranye imyaka ibiri mu rwuri rwe rurimo n’inka, kuko hari ibyo zimwangiriza zikanamuteranya n’abaturanyi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango nyarwanda uharanira guteza imbere uburenganzira bwa muntu n’iterambere (CRD), Fred Musime, avuga ko kuba hari ibikorwa remezo byubakwa na Leta ariko ntibibyanzwe umusaruro, biterwa n’uko umuturage aba ataragize uruhare mu iyubakwa ryabyo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko ikibazo cyo gusambanya abana gihangayikishije kandi kibangamiye imibereho myiza y’abaturage nyamara gishobora gucika burundu abagize umuryango babigizemo uruhare runini.
Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Nyagatare wungirije, Nikuze Anne Marie, arasaba abacuruzi mu ngeri zitandukanye gukangurira abakiriya babo kwikingiza Covid-19, abanze kubikora ntibabakire.
Ku wa Kabiri tariki ya 28 Ukuboza 2021, mu gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’Igihugu, mu Ntara y’Iburasirazuba imiryango y’abatishoboye irindwi yashyikirijwe inzu zo guturamo, ingo 1493 zihabwa imirasire y’izuba.
Abaturage b’umudugudu wa Kimaramu, Akagari ka Kamagiri Umurenge wa Nyagatare, ibimasa bizabagwa kuri Noheri byabanje kwerekwa abaturage kugira ngo bibonere ubwiza bw’inyama bazarya.
Bamwe mu bahawe telefone zigezweho nyuma zigapfa barasaba ubufasha kuko amafaranga basabwa yo kuzikora ari menshi ku buryo batabasha kuyabona.
Umuyobozi wa Koperative Twisungane y’abafite ubumuga mu Murenge wa Karangazi akagari ka Nyamirama, Muhawenimana Daniel, avuga ko mu myaka ibiri bashobora kuba biyubakiye uruganda rukora ifu ya kawunga.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko gahunda y’Ijwi ry’umurwayi izabafasha guhabwa serivisi nziza kwa muganga, kuko bamaze gusobanukirwa uburenganzira bwabo na serivisi bagomba guhabwa n’uko bagomba kuzibona, ndetse n’ababavuganira mu gihe bazihawe nabi.
Umuhuzabikorwa w’abafite ubumuga mu Karere ka Nyagatare ucyuye igihe, Badege Sam, avuga ko mu gihe mbere abafite ubumuga bari bazwiho gusabiriza ibiribwa, ubu byahindutse ahubwo basigaye basaba amajwi kugira ngo babe abayobozi.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye aborozi mu Karere ka Nyagatare gukorera neza inzuri zabo bakanazibyaza umusaruro kuko uzarukoresha nabi azarwamburwa hashingiwe ku mategeko agenga imikoreshereze y’ubutaka.
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 09 Ukuboza 2021, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda 26 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda harimo ab’igitsinagabo 19, igitsinagore batatu n’abana bane.
Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi rusange Dr. Ntihabose Corneille, arasaba abaturage kugira umuco wo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune no kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa kuko bigabanya indwara n’ibihombo bituruka ku burwayi.