Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb. Claver Gatete, yasabye kompanyi za Fair Construction na Chico kwihutisha ikorwa ry’imihanda batsindiye kuko abaturage bayikeneye.
Umuyobozi w’Umuryango uhuriyemo abayobozi b’amadini n’amatorero mu Rwanda (Rwanda Religious Leaders Initiative) Bishop John Rucyahana avuga ko abanyamadini bakwiye kwihana kuko barebera ihohoterwa rikorerwa abana.
Twambajimana Frodouard wo mu mudugudu wa Kinoga, Akagari ka Karambo, Umurenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare avuga ko gahunda ya Girinka na we yamugezeho ikaba yaratumye acika ku kwatisha imirima kuko yiguriye iye.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam, avuga ko kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ari uko ibihugu byombi bihuje amateka ya Jenoside.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel Gasana, ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mata 2021 yagiriye uruzinduko mu Karere ka Nyagatare mu Mirenge ya Kiyombe, Mukama na Tabagwe ari kumwe n’abagize inama y’umutekano y’Intara itaguye.
Umwe mu Banyarwanda bari bafungiye muri Uganda utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko aho yari afungiye muri CMI i Mbuya basabwaga kuyoboka umutwe wa RNC kugira ngo barekurwe.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Mimuli ku wa mbere tariki 22 Werurwe 2021 yafashe Nzabonimana Obama w’imyaka 26, Muhire Jean de Dieu na Kwizera Nowa bacyekwaho kwiba batiri (Batteries) zitanga ingufu z’amashanyarazi mu nzu z’abaturage. Aba basore bafatiwe mu Mudugudu wa Isangano mu Kagari ka (…)
Umuyobozi w’ihuriro ry’abahinzi mu Karere ka Nyagatare, Twizeyimana Jean Chrysostome, avuga ko uruganda rwa kawunga rurimo kubakwa muri ako karere nirutangira gukora igiciro cy’ibigori kizazamuka.
Abakora umwuga wo gutwara abantu mu modoka mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bishimiye isubukurwa ry’ingendo, ariko na none bagiye gufasha abandi mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, hato batadahoka amayira akongera gufungwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko kuba hakiri abayobozi mu nzego z’ibanze batumva ububi bw’ibiyobyabwenge bituma bibona icyuho bigakwirakwira mu baturage.
Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wabaye ku ya 08 Werurwe 2021, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, yagaragaje ko umugore ariwe shingiro ry’iterambere n’umutekano by’umuryango.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko kuba abahinzi benshi muri ako karere badakunze gukoresha ifumbire mvaruganda, biterwa n’imyumvire y’uko ubutaka bwabo ari bushya kandi bwera, ariko ngo ntibivuze ko butagomga gufumbirwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko imiryango 1600 itishoboye igiye gufashwa kuzirika ibisenge by’inzu hirindwa ko byatwarwa n’ibiza.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, arateguza ababyeyi b’abana batarasubira ku ishuri ko bagiye guhabwa ibihano bishobora no kugera ku gucibwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri (200,000FRW).
Abahinzi b’ibigori mu Karere ka Nyagatare bifuza ko imbuto y’ibigori bituburirwa mu Rwanda ya RHM yakomeza gukorwaho ubushakashatsi kuko hari aho yeze nabi.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rukomo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Gashyantare 2021 yafashe Nkuriyingoma Phocus wakoraga ikinyobwa kitemewe kizwi ku izina ry’Umuneza. Yafatanywe litiro zacyo 1,400 afatirwa mu Kagari ka Gahurura mu Murenge wa Rukomo.
Ku itariki ya 19 Gashyantare abaturage basaga 104 bari bafite ikibazo cy’ubutaka bahawe mu mudugudu w’Akayange ka kabiri Akagari ka Nyamirama Umurenge wa Karangazi bahawe ibisubizo, basabwa gushaka ibyangombwa vuba no kububyaza umusaruro.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, arasaba abaturage kujya bagaragaza ibibazo byabo mu buyobozi kandi bakemera uko byakemuwe aho kubigaragariza mu muhanda.
Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare (UR Nyagatare Campus), Nkurunziza Jackson, avuga ko bababajwe n’imyifatire ya bamwe mu banyeshuri bagenzi babo barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, nyamara aribo bakabaye intangarugero mu kuyubahiriza.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, arasaba inzego zose guhagurukira abamamyi (abaguzi b’imyaka batemewe) bagafatwa kuko bahenda abaturage.
Aborozi mu karere ka Nyagatare bavuga ko ibisigazwa by’imyaka bibafitiye akamaro kanini kuko igihe cy’impeshyi bibatungira amatungo aho kugira ngo bitwikwe.
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Nyagatare, Maj Dr Ernest Munyemana, avuga ko habonetse imbangukiragutabara 15 serivisi z’ubuvuzi zarushaho kuba nziza.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Gashyantare 2021 nibwo Abanyarwanda batandatu n’umwana w’umukobwa bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba ku ruhande rw’Akarere ka Nyagatare.
Umwaka w’ingengo y’imari 2020-2021 mu ntara y’Iburasirazuba hazakorwa imishinga ibiri igamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ikazafasha abaturage kuhira imyaka ku buso burenga hegitari 12,000.
Ababyeyi b’abana bato mu Karere ka Nyagatare bishimiye ko abana basubukuye amasomo n’ubwo hari impungenge z’ubwiyongere bw’icyorezo cya COVID-19.
Inyange igiye kubaka uruganda rukora amata y’ifu rufite agaciro ka Miliyoni 20.8 z’Amadolari ya Amerika, ni ukuga angana na miliyari 20.5 z’Amafaranga y’u Rwanda. Kubaka uru ruganda biri mu rwego rwo kongerera agaciro umukamo w’amata uboneka muri aka gace.
Umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba, Muvara Pothin, avuga ko bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bagira uruhare mu gutuma abaturage babohoza ubutaka bwa Leta ndetse na bo ngo harimo ababubohoje.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, arasaba abaturage kwirinda gucengana n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano ahubwo bakubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19 kuko ihari kandi yica.
Abashoferi n’abandi bafite aho bahuriye no gutwara abagenzi mu modoka barifuza koroherezwa bagasanga imiryango yabo. Umuyobozi wa Gare ya Nyagatare Butera Faustin asanga abashoferi icyemezo cya Guma mu Karere cyasanze kure y’ingo zabo bakoroherezwa bakazisubiramo kuko byabarinda gutunga ingo ebyiri mu gihe nta kazi bafite.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Mimuli mu Kagari ka Mahoro, ku wa Gatandatu tariki ya 02 Mutarama 2021 yafashe uwitwa Uwamahoro Evangeline w’imyaka 34 akaba akurikiranyweho guhana umwana we by’indengakamere.