Abanyarwanda 30 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda

Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Ugushyingo 2021, Abanyarwanda 30 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bamaze kugezwa ku mupaka wa Kagitumba ku ruhande rw’Akarere ka Nyagatare.

Saa saba z’amanywa nibwo bahagejejwe bakaba bagizwe n’ab’igitsina gabo 21, ab’igitsina gore batanu n’abana bane.

Bavuga ko bafashwe mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye bakaba bashinjwa kuba ba maneko b’u Rwanda.

Ikindi ni uko bambuwe imitungo yabo bakaba baje amara masa.

Bakiriwe n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda, bakaza kubanza gupimwa COVID-19, mbere y’uko boherezwa mu miryango yabo.

Umwe muri bo witwa Niyibizi Daniel w’imyaka 27 wo mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare avuga ko yavuye mu Rwanda yerekeza muri Malawi gushaka imibereho anyuze ku mupaka wa Rusumo mu mwaka wa 2016 muri Nyakanga.

Muri Gicurasi 2021, yahisemo kugaruka mu Rwanda, aca muri Tanzaniya akomereza muri Uganda kugira ngo azanyure ku mupaka wa Kagitumba.

Ageze ku mupaka wa Tanzaniya na Uganda ahitwa Bugango, yarafashwe we n’umugore we bafungirwa mu kigo cya gisirikare cya Bugango iminsi ibiri.

Nyuma ngo yagiye gufungirwa mu kigo cya gisirikare cya Makenke mu Karere ka Mbarara aho yamaze iminsi itanu nyuma ajyanwa muri CMI Mbuya aho yakorewe iyicarubozo ku buryo bukomeye.

Yagize ati “Muri gereza za gisirikare nabayeho nkubitwa gusa ngo nemere ko ndi maneko w’u Rwanda. Muri CMI ho narinzi ko ntazahava nkiri muzima kubera inkoni zaho z’insinga.”

Avuga ko avuye muri CMI, yagiye gufungirwa i Kireka aho yamaze amezi ane, nta rukiko rutegetse icyo gifungo.

Yongeye kuvanwa i Kireka agarurwa mu kigo cya gisirikare cya Makenke ku wa 17 Ukwakira 2021.

Ku wa 03 Ugushyingo 2021, nibwo yoherejwe muri kasho ya Polisi ya Mbarara ari na ho yavanywe azanwa mu Rwanda.

Avuga ko mu kigo cya gisirikare cya Makenke yahamburiwe ibyangombwa by’inzira, indangamuntu na telefone bye ku giti cye ndetse n’iby’umugore we.

Uko ari 30 bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba, bamwe bakorewe iyicarubozo ndetse bakaba barafunzwe kuva ku munsi umwe kugera ku mezi atandatu, igifungo batakatiwe n’urukiko.

Umunani muri bo basanganywe COVID-19, bakaba bagomba kujyanwa mu kigo kwitabwaho naho abandi bakaba bacumbikiwe mu ishuri rya IPRC-Nyagatare mu gihe bategereje kugezwa mu miryango yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka