Nyagatare: Uwabyaye impanga eshatu arasaba ubufasha

Nyiracumi Stephanie wo mu Mudugudu wa Mirama ya mbere, Akagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, arasaba ubufasha nyuma yo kubyara abana b’impanga batatu icyarimwe kandi akaba adafite ubushobozi.

Nyiracumi acishamo agaseka n'ubwo afite ibibazo byo kurera abana be
Nyiracumi acishamo agaseka n’ubwo afite ibibazo byo kurera abana be

Uyu mubyeyi yabyaye ku wa 20 Ukwakira 2021 abana batatu, abahungu babiri n’umukobwa umwe mu bitaro bya Nyagatare.

Avuga ko atuye mu nzu bakodesha akaba asanzwe atunzwe no guca inshuro, naho umugabo agakora akazi k’ubufundi na byo atigiye.

Ni imbyaro ya kane uyu mubyeyi abyaye aho ubundi yabyaraga umwana umwe ariko kuri iyi nshuro abyara batatu icyarimwe ku buryo ngo byamuteye ihungabana kubera gutekereza uko azarera abo bana.

Ati “Navuye kwa muganga ndi muzima nta kibazo ariko nkigera hano nagiye muri koma bansubiza kwa muganga. Sinamenya neza impamvu yabinteye ariko narahageze ntekereza uko mbayeho n’uko nzarera abo bana, ibitekerezo biragenda ndahwera.”

Mu minsi amaze iwe mu rugo yarabyaye, umugabo ngo ntahari kuko yagiye gushakisha akazi ku buryo Nyiracumi atunzwe n’abaturanyi bamuzanira ibiribwa ndetse n’ifu y’igikoma.

Avuga ko abonye ubufasha abana be bagakura, yabacira inshuro kuko gukora abishoboye.

Agira ati “Mbonye ubufasha bakigera hejuru, ino aha umuntu akora ibyate akabona ibiryo, urumva twafatanya n’umutware tukabona ibiryo n’ubukode. Ariko nawe urabona ko ntaho naguhishe ntacyo mfite muri iyi nzu na yo nkodesha nabwo urabona ko haguye imvura nyinshi yangwa hejuru.”

Abana be bameze neza ariko ngo guhazwa n'ibere ni ikibazo kuko ubushobozi bwe butabasha kubona ibyo kunywa byinshi
Abana be bameze neza ariko ngo guhazwa n’ibere ni ikibazo kuko ubushobozi bwe butabasha kubona ibyo kunywa byinshi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare Ingabire Jenny avuga ko abantu bose bafashwa ari abafite aho amategeko cyangwa amabwiriza abiteganya ahubwo hari igihe habaho gufasha umuntu bitewe n’ibihe yinjiyemo.

Avuga ko kurera no kubonera ibyangombwa abana batatu bavukiye icyarimwe bitoroshye.

Avuga ko nk’ubuyobozi batajya babura uko babigenza kugira ngo bafashe ufite ikibazo kuko n’ubwo nta ngengo y’imari yaba ihari ariko bakwifashisha abaturage.

Ingabire uyobora Umurenge wa Nyagatare avuga ko bagiye kumusura kugira ngo bamenye neza imibereho ye nyuma bashakishe uko bamufasha by’umwihariko hiyambajwe abaturage baturanye na we.

Ati “N’ubusanzwe ubufasha bukomeye tubukura mu baturage, tuzamusura tuvugane n’abaturage baturanye kandi turizera ko bazamufasha rwose. Tuzareba no muri gahunda iyo yemerewe bitewe n’amabwiriza dufite kuko hari izigenewe abatishoboye ariko zose zifite amabwiriza, iyo azaba amwemerera kujyamo ni yo tuzamufashirizamo kuba umugenerwabikorwa.”

Uyu muyobozi avuga ko yizeye ubufasha bw’abaturage mbere na mbere kuko mu gihe babasha kugira abo bubakira batananirwa gufasha ukeneye ibiribwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Rwakazina,,thanks for the clarifications..ahubwo ibinyamakuru nibyandika abantu bakwiye gufashwa bazajye bashyira ho accounts z ukenewe gufashwa..natwe tugereke ibuye ku rindi

Salim yanditse ku itariki ya: 21-11-2021  →  Musubize

@ Salim,kuba Rwabukumba asaba ubuyobozi bw’aho atuye ngo bumufashe,ni igitekerezo kiza.Niyo nawe wamufasha,byaba ari byiza.Ntabwo se uzi ko umurenge,Akarere cyangwa Ministry bikunze gufasha abantu??

rwakazina yanditse ku itariki ya: 21-11-2021  →  Musubize

Niyonkwe.Mbega inkuru nziza!!! Nubwo ari umukene,reba ukuntu yishimye !!! Ubuyobozi nibumufashe.
Nta gushidikanya ko Kubyara Umwana aricyo kintu kidushimisha kurusha ibindi.Byerekana ko Imana yaturemye idukunda cyane.Ishaka ko duhora twishimye.Ikibabaje nuko abenshi muli twe,aho kuyishimira,bakora ibyo Imana itubuza.Bariba,barica,barabeshya,barasambana bakabyita gukundana,bararwana mu ntambara,barya ruswa,bakora amanyanga menshi,etc…Bene abo,izabakura mu isi ku munsi w’imperuka nkuko ijambo ryayo rivuga.

rwabukumba yanditse ku itariki ya: 20-11-2021  →  Musubize

Aho kuringo umufashe..ngo abayozi bamufashe?? ahubwo abanyamakuru bashyireho adresse cyangwa account ye abashaka kumufasha bazabone uko bamugeraho

Salim yanditse ku itariki ya: 21-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka