Iburasirazuba: Abubatse n’abatanze ibikoresho byo kubaka ibyumba by’amashuri barizezwa kwishyurwa vuba

Umukozi w’Intara y’Iburasirazuba ushinzwe imiyoborere, Byukusenge Madeleine, avuga ko abakoze n’abatanze ibikoresho mu mirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri bakishyuza amafaranga bakoreye bazishyurwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Mu gihugu hose haherutse kubakwa ibyumba by'amashuri bisaga ibihumbi 22, ariko hari bamwe mu babyubatse bagaragaza ko batarishyurwa
Mu gihugu hose haherutse kubakwa ibyumba by’amashuri bisaga ibihumbi 22, ariko hari bamwe mu babyubatse bagaragaza ko batarishyurwa

Umwaka w’ingengo y’imari watangiye kuva mu kwezi kwa Karindwi 2021 ukazarangirana n’ukwa Gatandatu 2022.

Kubwimana Paul yakoze imirimo y’ubwubatsi bw’ibyumba by’amashuri ku ishuri ribanza rya Gakagati mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare.

Avuga ko igihe cyageze bagasimbuzwa abandi bakozi badahembwe, babajije babwirwa ko bajya gushaka uwabakoreshaga, kugeza uyu munsi akaba atarahabwa amafaranga ye 75,000.

Ati “Twari abantu 25 turishyuza arenga 600,000 ariko twabajije ku murenge baratubwira ngo tujye kubaza uwadukoreshaga kandi ntituzi iyo ari. Ku bwanjye ndishyuza 75,000 ariko mu by’ukuri nabuze aho mbariza.”

Umukozi w’Intara y’Iburasirazuba ushinzwe imiyoborere Byukusenge Madeleine avuga ko n’ubwo atazi umubare w’abishyuza n’amafaranga bishyuza ariko bahari.

Avuga ko impamvu hakiri abishyuza ari uko amafaranga yari ahari yashize ndetse bakaba baramenyesheje Minisiteri y’Uburezi.

Agira ati “Hakozwe ubuvugizi kugira ngo haboneke amafaranga yo kwishyura abo bantu batishyuwe ndetse n’ibikoresho bimwe ababitanze batarishyurwa hari n’inama yakozwe mu cyumweru gishize habaho kwibutsa ko amafaranga yashakishwa kugira ngo abantu bishyurwe ariko batwizeza ko bizakorwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Mu mwaka wa 2020, mu gihugu cyose hubatswe ibyumba by’amashuri 22,505 n’ubwiherero 31,932 byarangiye muri Nzeri mbere y’uko amashuri afungura.

Mu Ntara y’Iburasirazuba hubatswe ibyumba birenga 6,000 cyane mu turere tutari dufite amashuri menshi ku buryo hagaragaraga ubucucike bwinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwaramutse ?abantu bakoze ibizamini byakazi ko kwigisha bakaba baratsinze igikorwa cyo kugutanga imyanya cyararangiye?

Soso yanditse ku itariki ya: 25-11-2021  →  Musubize

Mwaramutse ?abantu bakoze ibizamini byakazi ko kwigisha bakaba baratsinze igikorwa cyo kugutanga imyanya cyararangiye?

Soso yanditse ku itariki ya: 25-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka