• Abakozi ba MTN bageze kuri site ya Marongero ahazubakwa amazu 19 azatuzwamo Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya.

    Intego ya MTN ngo si ubucuruzi gusa

    Uretse ubucuruzi ngo sosiyete y’itumanaho ya MTN ngo inakora ibikorwa bifasha mu iterambere ry’Abanyarwanda. Kuri uyu wa 25 Nyakanga iyi sosiyete yashyikirije akarere ka Nyagatare inkunga y’amafaranga miliyoni 5 azifashishwa mu kubakira imiryango y’Abanyarwanda birukanywe Tanzaniya.



  • Nyagatare: Abajyanwa Uganda no kunywerayo kanyanga badindiza iterambere

    Mu gihe hari abaturage ba Kagitumba mu karere ka Nyagatare bambuka umupaka cyangwa bakanyura mu mazi bakajya kunywa ibiyobyabwenge cyane inzoga ya Kanyanga mu gihugu cya Uganda, ubuyobozi bw’umurenge wa Matimba bubashishikariza kubicikaho kuko ababikoresha nta terambere bageraho.



  • Ibyuma bizajya byifashishwa mu kuhira imyaka.

    Matimba: Abagituye ahazuhirwa imyaka bazimurwa

    Mu gihe bamwe mu baturage batuye ahatunganywa ubutaka buzakorerwaho gahunda yo kuhira imyaka imusozi mu kagali ka Kagitumba mu murenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare babajwe no kuba bo ubutaka bwabo butarashyizwe muri iyi gahunda yo kuhira, ubuyobozi bw’umurenge wa Matimba buvuga ko aba baturage basigayemo bazimurwa (…)



  • Abororera mu biraro bafite impungenge ko inka zishobora kugira inzara kubera urubingo rwaranduwe.

    Kagitumba: Baramarwa impungenge ko kuhira imyaka imusozi bitazasonzesha amatungo

    Bamwe mu baturage b’akagali ka Kagitumba umurenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare batuye ahatunganywa kuzakorerwa ubuhinzi bwuhirwa bavuga ko amatungo yabo yabuze ubwatsi kuko ubwo bahingaga ku miringoti imashini zaburimbuye ariko ubuyobozi bw’umurenge wa Matimba burabasaba kugaburira amatungo yabo ibisigazwa by’imyaka (…)



  • Nyagatare: Yatorotse igisirikare akatirwa amezi 6 y’igifungo

    Urukiko rwa gisirikare rwahanishije Private Ntaganda Vedaste igihano cyo gufungwa amezi atandatu no kwishyura Mugabo Ildephonse amafaranga yakodesheje moto ye nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutoroka igisirikare ntanubahirize amasezerano yagiranye na nyiri moto yari yakodesheje.



  • Isuku nke igaragara cyane mu bacuruza ibyo kurya bihiye.

    Kazaza: Isuku muri “kwepa ikinonko” irakemangwa

    Abaturage bacumbitse mu mudugudu wa Kazaza bita kwepa inonko hafi y’igishanga cy’umugezi w’umuvumba mu karere ka Nyagatare bishimira ko babonye aho bacumbika bakava mu gishanga hagati ariko ubuyobozi bw’umurenge wa Rwempasha burabagawa isuku nke no gutura mu kajagari.



  • Bubakiye amarobine ariko nta mazi aragezwamo.

    Mukama: Babuze Sur’eau ziyasukura

    Mu gihe bamwe mu baturage bo mu tugali twa Kagina na Gishororo umurenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare bavuga ko bahangayikishijwe no kuba nta miti isukura amazi babona ku buryo bworoshye dore ko bakoresha ayo bakura mu bishanga, ubuyobozi bw’uyu murenge bwo buvuga ko ubu iyi miti yamaze kugezwa ku bajyanama b’ubuzima (…)



  • Mukama: Kuboneza urubyaro biracyari iby’abagore gusa

    Abatuye umurenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare bemeza ko uretse kuba kuboneza urubyaro bifasha imiryango kwiteza imbere kuko babona umwanya uhagije wo gukora ngo n’abana barerwa neza kandi n’urukundo ruriyongera; gusa ngo kuboneza urubyaro ku bagabo ntibyitabirwa kubera gutinya ko abagore babo babaca inyuma.



  • Ibigori nu kimwe mu byera cyane mu murenge wa Mukama.

    Mukama: Kutagira isoko bituma bokesha imyaka

    Bamwe mu baturage b’umurenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare bavuga ko bacyokesha imyaka yabo kubera kutagira umuhanda n’amasoko bajyanamo umusaruro wabo,ariko ubuyobozi bubasaba guhunika imyaka byaba ngombwa bakaka inguzanyo muri Sacco y’umurenge ariko bakazagurisha badahenzwe.



  • Mukantagozera nawe yicuza kuba yaremeye guharikwa.

    Mukama: Bamaze gusobanukirwa ko ubuharike butera ubukene

    Uretse kwikururira ubukene n’amakimbirane ya hato na hato ngo nta cyiza kiri mu gushaka abagore benshi; nk’uko byemezwa n’abaturage b’umurenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare batunze umugore urenze umwe kimwe n’abagore baharitswe.



  • Ishyamba batwikamo amakara ni kimeza rigizwe n

    Rwempasha: Bashyizeho moto yifashishwa mu guhashya barutwitsi

    Mu gihe bamwe mu Nkeragutabara zo mu murenge wa Rwempasha bifuza ko inzego z’umutekano zabafasha mu guhashya abanzi b’ibidukikije, ubuyobozi bw’umurenge wa Rwempasha buvuga ko bwashyizeho moto y’umutekano izajya ihurura ahabaye ikibazo kijyanye no guhungabanya umutekano cyangwa kwangiza ibidukikije.



  • Abaturage bemeza ko umuco wo guterura waracitse burundu muri Nyagatare.

    Nyagatare: Umuco wo guterura wabaye amateka

    Abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge wa Tabagwe mu karere ka Nyagatare bemeza ko umuco waharangagwa wo guterura wahacitse.



  • Dore aho rumwe rubyiruko rucururiza service zinyuzwa muri telephone igendanwa.

    Nyagatare: Ikoranabuhanga ryahaye urubyiruko akazi

    Urubyiruko rwo mu karere ka Nyagatare ruvuga ko ikoranabuhanga ryatumye rubasha kwihangira imirimo aho gutegereza ko leta izakabaha. Ubuyobozi nabwo bukemeza ko byatumye babasha kunoza service batanga no kumvikanisha gahunda za leta.



  • Iyi modoka yafashwe ipakiye amakarito 140 ya zebra waragi.

    Nyagatare: Abaturage barasabwa kuba ijisho ry’umutekano

    Ibiyobyabwenge by’inzoga zo mu mashashi bifite agaciro ka miliyoni 3 zisaga byafatiwe mu murenge wa Rwimiyaga akarere ka Nyagatare mu ijoro ryo kuri uyu wa 22 Kamena 2014. Abaturage bakaba basabwe gukomeza kuba ijisho ry’umutekano hagamijwe guhashya abacuruza ibiyobyabwenge.



  • Nyagatare: Ntibavuga rumwe ku kuboneza urubyaro

    Mu gihe bamwe mu baturage b’akarere ka Nyagatare bavuga ko kuboneza urubyaro bigira ingaruka ku buzima bwabo ariko nanone hari ababinyomoza bemeza ko iyo ari imyimvire iciriritse kuko nta ngaruka nimwe kuboneza urubyaro bigira ahubwo bifasha mu guteganyiriza umuryango uzagukomokaho.



  • Abasirikare n

    Bubare: Ngo ntibazongera kwivuriza muri Uganda kubera ivuriro bubakirwa n’ingabo

    Ubwo kuri uyu wa 17 Kamena hashyirwaga ibuye ry’ifatizo ahazubakwa poste de santé ya Bubare akagali ka Rugarama umurenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare, abaturage bishimiye ko bagiye kubona ivuriro hafi yabo bagacika ku kugura imiti ya magendo bakuraga mu gihugu cya Uganda bahana imbibe.



  • Ubucuruzi bw

    Umusaraba: Ntibavuga rumwe ku guta amashuli kw’abana

    Mu gihe bamwe mu baturage b’umudugudu w’Umusaraba akagali ka Gakoma umurenge wa Mimuli mu karere ka Nyagatare bavuga ko abana babo bacikishiriza amashuli kubera ko biga kure, ubuyobozi bwo buvuga ko amashuli atari kure ahubwo bakwiye kwita ku bana babo bakurikirana imyigire yabo.



  • Nyagahita: Barashima ko basigaye bavurwa neza

    Abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Nyagahita mu murenge wa Mimuli mu karere ka Nyagatare barishimira service bahabwa ndetse ngo byabaye akarusho kuko ubu icyo kigo cyabonye moteri itanga amashanyarazi yifashishwa iyo hatabona.



  • Ubuyobozi ndetse n

    Mumuli: Igabanuka ryo gukubita abagore ryatumye imiryango yiteza imbere

    Abaturage batuye umurenge wa Mimuli mu karere ka Nyagatare bemeza ko kuba abagore batagikubitwa ngo byatumye imiryango irushaho kwiteza imbere kubera ubwumvikane burangwa mu miryango. Ubuyobozi nabwo bwemeza ko umwanya bwatakazaga mu gukemura ibibazo byo mu miryango busigaye buwukoresha mu gutekereza icyateza imbere abaturage.



  • Abantu bishimiye itsinda Dream Boys.

    Nyagatare: Senderi yongeye gutungura abantu

    Nk’uko asanzwe akora udushya dutandukanye ahabereye ibitaramo by’amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ( PGGSS 4) umuhanzi Eric Senderi Internationl Hit kuri uyu wa 14 Kamena yagaragaye ku rubyiniro i Nyagatare yambaye amahembe y’inka mu mutwe.



  • Ibikoresho bya Laboratoire bisuzuma indwara zose birahari.

    Nyagatare: Kugira abaganga bacye bituma abarwayi bahabwa serivise itanoze

    Mu gihe bamwe mu baturage bagana ibitaro bya Nyagatare basaba ko bakwegerezwa service z’ubuvuzi bahabwa ibindi bitaro, ubuyobozi bw’ibi bitaro bwemeza ko service mbi zitangwa ziterwa n’umubare munini w’abarwayi nyamara abaganga ari bacye ariko ngo hakaba hari gahunda yo gukomeza kongera ibigo nderabuzima.



  • Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare.

    Nyagatare: Abakekwaho gusambanya abana bahawe gufungwa iminsi 15

    Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwategetse ko abagabo batanu n’umwana w’imyaka 17 wigaga mu rwunge rw’amashuli rwa Nyagatare bafungwa iminsi 15 y’agateganyo mu gihe bakurikiranweho gusambanya abana no kubashora mu buraya.



  • Abaturage batuye umudugudu w

    Tabagwe: Bafite ikibazo cyo kutabona amazi meza

    Mu gihe abaturage b’umudugudu w’Agasongero mu kagali ka Nyagatoma umurenge wa Tabagwe akarere ka Nyagatare bavuga ko abana babo bakirwara indwara ziterwa n’isuku nke kubera gukoresha gukoresha amazi mabi, ubuyobozi bw’akagali ka Nyagatoma bubakangurira kujya bateka amazi bakoresha mu gihe batari babona ameza.



  • Superintendant Jean Marie Vianney Ndushabandi umuvugizi wa police y

    Nyagatare: Polisi ntiyumvikana n’abayobora auto ecole ku kizamini cyihariye

    Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano mu muhanda buhakana ko butazatanga ibizamini byihariye, nyamara amwe mu mashuli yigisha gutwara ibinyabiziga mu karere ka Nyagatare yari yarijeje abashinzwe community policing ko azabashakira ibizamini byihariye, kuko ngo polisi y’igihugu ariyo yari yarabibizeje.



  • Nyirahirana ahagaze imbere y

    Nyagatare: Ntagica incuro kubera icumbi yubakiwe n’urubyiruko rwa FPR

    Nyuma y’uko urubyiruko rwibumbiye mu muryango FPR-Inkotanyi rumwubakiye inzu yo kubamo, Nyirahirana Domitile wo mu mudugudu wa Benishyaka akagali ka Rurenge umurenge wa Rukomo akarere ka Nyagatare yemeza ko atagica incuro kuko ubu ubucuruzi akora bumutunga.



  • Ibitaro bya Nyagatare biravugururwa ariko kubona service nziza biracyari ingorabahizi.

    Imitangire ya service mu bitaro bya Nyagatare ikomeje kunengwa

    Nubwo bivugwa ko imitangire ya service mu bitaro bya Nyagatare itagenda neza, ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buvuga ko imitangire ya service muri ibyo bitaro ikiri hasi bitewe cyane cyane n’umubare mucye w’abaganga.



  • Ndayisaba Betty waciwe urutoki anamburwa utwe.

    Nyagatare: Yaciwe urutoki yamburwa utwe

    Umugore witwa Ndayisaba Betty wo mu mudugudu wa Mirama ya mbere akagali ka Nyagatare mu murenge wa Rukomo yaciwe urutoki n’abagizi ba nabi bamutegeye mu nzira bakamwambura umutwaro w’inkweto n’amafaranga yacuruje.



  • Akarima k

    Nyagatare: Basobanuriwe ko indyo yuzuye itari iy’abifite gusa

    Gufungura indyo yuzuye ntibigombera ubushobozi kuko igizwe n’ibiribwa buri wese abasha kubona bimworoheye ariko nanone ntiyagerwaho mu gihe ibiribwa bidateguranywe isuku; nk’uko byagarutsweho ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe kwita ku isuku no kurwanya imirire mibi mu karere ka Nyagatare.



  • Inzu yagenewe abarimu bigisha kuri G.S Cyabayag mu karere ka Nyagatare.

    Cyabayaga: Batashye inzu ya mwalimu

    Ubwo hatahwaga icumbi ry’abarimu bigisha kuri G.S Cyabayaga mu murenge wa Mimulimu karere ka Nyagatare kuri uyu wa 21 Gicurasi, abarimu bizeje ko umusaruro w’amasomo uziyongera ndetse n’ayo bakoreshaga mu bukode yakoreshe indi mishinga yabateza imbere.



  • Komiseri George Rumanzi uyobora ishami rishinzwe umutekano mu muhanda yakira ibibazo by

    Polisi yatangiye gusangisha impushya abazikoreye mu turere iwabo

    Ubwo Polisi y’Igihugu yashyikirizaga bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyagatare na Gatsibo impushya zabo zo gutwara ibinyabiziga batsindiye yongeye kwibutsa ko abantu bakwiye kwirinda inzira zitemewe mu kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga.



Izindi nkuru: