Nyagatare: Polisi ntiyumvikana n’abayobora auto ecole ku kizamini cyihariye
Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano mu muhanda buhakana ko butazatanga ibizamini byihariye, nyamara amwe mu mashuli yigisha gutwara ibinyabiziga mu karere ka Nyagatare yari yarijeje abashinzwe community policing ko azabashakira ibizamini byihariye, kuko ngo polisi y’igihugu ariyo yari yarabibizeje.
Barigira Patrick ushinzwe umutekano mu mudugudu atuyemo mu murenge wa Gatunda avuga ko bakoze ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga gusa ngo ubu bamaze amezi 6 bategereje gukora ikizamini cy’uruhushya rwa burundu ndetse ngo n’amafaranga asabwa barangije kuyatanga mu ishuli bigagamo.
Kuba aya mafaranga yo kwiyandikisha yarashyizwe kuri konti y’ishuli United Driving School nta gitangaza kirimo kuko atari ubwa mbere bikozwe.
Gasangwa Albert, umuyobozi w’iri shuli avuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo korohereza aba baturage kuko bamwe batuye kure byongeye hakaba harimo n’abadasobanukiwe uburyo bwo kwishyura aya mafaranga ari nayo mpamvu we yabemereye kuyashyira kuri konti ye we akabakorera ibikenewe byose bakazaza bakora ikizamini gusa.

Naho kuba bamaze amezi 6 batarakora ikizamini byo ngo si ikosa ry’ishuli. Ngo Community Policing bakoze ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo mu buryo bwihariye kandi bakaba bari bemerewe n’icy’uruhushya rwa burundu ko ari uko bizagenda.
Nyuma yo kumenya iki kibazo ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano mu muhanda bwafashe umwanzuro ko aba baturage biyandikisha mu mashuli bigiyemo bakazakora ikizamini mu kwezi gutaha ariko bagakorana n’abandi Atari ku buryo bwihariye.
Superintendant Jean Marie Vianney Ndushabandi umuvugizi wa police y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu Muhanda, avuga ko nta kizamini kihariye kuko buri kwezi hakorwa ikizamini ahubwo agasaba abayobora aya mashuli kutizeza abaturage ibitari ukuri. SP Ndushabandi yasabye iri shuli kwandika aba batanze aya mafaranga bose bakazakora ikizamini mu kwezi kwa karindwi.

Muri rusange abagize Community Policing bigishijwe na United Driving School ni abantu 270, 230 babona uruhushya rw’agateganyo ari nabo bagombaga gukorerwa urwa burundu. Gusa ngo abo bamaze kwakira ko bashobora gukora iki kizamini bari hagati 150 na 170.
Uku kunyuza amafaranga yo kwiyandikisha gukora ikizamini ngo ntibyakozwe muri iri shuli gusa ahubwo ngo no mu yandi akorera mu karere ka Nyagatare byarakozwe mu rwego rwo korohereza abaturage batuye kure ya Nyagatare.
Sebasaza Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|